Abakoresha imipaka hagati y’u Rwanda na RDC bishimiye ko yongeye gufungurwa

Imipaka ihuza umujyi wa Goma na Gisenyi yongeye gufungurwa, abatuye umujyi wa Goma bariruhutsa kubera gukenera ibicuruzwa bivuye mu Rwanda byari bimaze iminsi bitambuka.

Ku itariki 19 Ukuboza 2023 mu masaha y’ijoro, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafunze imipaka yo ku butaka, mu kirere no mu mazi kugira ngo hashobore gukorwa amatora y’Umukuru w’igihugu n’Abadepite ku rwego rw’igihugu, mu Ntara n’abajyanama muri Komini.

Icyakora kubera ibibazo byabaye mu bikorwa by’amatora, hari aho yakomeje tariki 21 Ukuboza, bituma gufunga umupaka no guhagarika ingendo bikomeza.

Abatuye umujyi wa Goma ni bo bari bafite ibibazo byo kubona ibiribwa bivuye mu Rwanda, kuko izindi nzira zihazana ibyo kurya zifunze, bitewe n’intambara irimo kubera muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru.

Mu gitondo tariki ya 22 Ukuboza 2023, imipaka ihuza u Rwanda na DRC yongeye gufungurwa, abantu barambuka, icyakora ikidasanzwe cyabaye ni uko hambutse abantu benshi barenze abasanzwe bakoresha imipaka ihuza umujyi wa Goma na Gisenyi.

Ibi bikaba byatewe n’uko hari Abanyecongo benshi bari mu Rwanda bafungiweho imipaka, babura uko bajya gukora, bari bakeneye gusubira mu gihugu cyabo. Abatuye umujyi wa Goma bazindutse baza guhahira mu Rwanda, hamwe n’Abanyarwanda bafite akazi gatandukanye mu mujyi wa Goma bagombaga kukajyaho.

Hakizimana Theogene washoboye kwambuka umupaka mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, yabwiye Kigali Today ko hambutse abantu barenze abasanzwe bambuka bitewe no gufunga umupaka.

Ati “Uyu munsi abantu bari benshi, hari abari bamaze iminsi mu Rwanda batinyaga ko haba imyigaragambyo mu gihe cy’amatora, uyu munsi barimo basubira iwabo. Hari abatuye mu mujyi wa Goma bashakaga kuza gufata ibicuruzwa mu Rwanda, ariko hari n’Abanyarwanda bashakaga kujya gukorerayo”.

Ibikorwa byongeye gukomeza mu mujyi wa Goma, mu gihe abaturage bakomeje gutegereza ibiva mu matora, naho muri Teritwari ya Masisi intambara irakomeje hagati ya M23 n’ingabo za Congo FARDC mu birometero bitanu werekeza ahitwa mu Rubaya hakunze gucukurwa amabuye y’agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka