Abakoresha gare ya Nyanza barasaba ko yavugururwa ikajyana n’igihe

Abatuye i Nyanza bavuga ko bifuza gare isobanutse kuko iyo bafite ari ntoya, ikaba itanajyanye n’igihe.

Gare ya Nyanza ubundi ni ntoya cyane ugereranyije n’imodoka ziyinyuramo, ku buryo iyo hagize izikererwa kuhagerera igihe cyagenwe zikahahurira n’izo ku masaha akurikira usanga zidakwirwamo.

Iyo hahuriye imodoka nini byo biba ibindi, nk’uko bivugwa n’abayifitemo imirimo usanga bagira bati “Gare ni ntoya, umuntu ntabona iyo akwirwa. Imodoka ziraza tugasohoka twese!”

N’ubwo abavuga batya baba basa n’abatera urwenya, babisobanura bagira bati “Ntabwo ari ukubeshya. Nk’ubu hano haje imodoka ya Sotra ndetse n’iya International, hakazamo na bisi ya Horizon n’iya Volcano, duhita tuva muri gare tukajya guhagarara hariya hepfo! None urabona twahagarara hehe?”.

Uwitwa Charles Munyarubuga we avuga ko muri rusange i Nyanza hakenewe ibikorwaremezo by’iterambere agira ati “Hera kuri gare. Iri hasi cyane. Umujyi wacu uracyari inyuma, ni yo mpamvu twifuza ibikorwaremezo bisobanutse, by’iterambere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko bamaze gukora inyigo ya gare nshya, ariko ko uwo bifujeho kuyubaka yababwiye ko atarabibonera ubushobozi.

Ati “Inyigo ya gare ya Nyanza yararangiye. Twagerageje kwegera abikorera kugira ngo bayubake, n’uwo twagerageje kuvugana na we yari akitubwira ko acyisuganya. Dutegereje muri iyi minsi ko atubwira aho kwisuganya bigeze kugira ngo iyi gare izatangire yubakwe.”

Yungamo ati “Ni igikorwa tunyotewe cyane kuko n’uriya muhanda uhuza Nyanza na Bugesera uri hafi kuzura, uzatuma Nyanza iba ihuriro ry’imihanda myinshi. Gare rero ubu irakenewe by’umwihariko kandi twizeye ko uyu mwaka uzajya kurangira imirimo yo kuyubaka yaratangiye.”

Biteganyijwe ko Gare ya Nyanza izubakwa ahitwa ku bigega, kandi inyigo yayo igaragaza ko izatwara hafi miriyari eshatu.

Ngo biteganyijwe ko izubakwa mu byiciro bibiri, icya mbere kikaba icyo kubaka imihanda ihagana na za parikingi ndetse n’ubwiherero, naho iya kabiri ikaba kubaka amazu y’ubucuruzi azaba ayirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka