Abakoresha basabwe kwitabira Rwanda Job day kugirango basubize ibibazo bya benshi batagira akazi
Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) yasabye ibigo bya Leta n’iby’abikorera, kwitabira umuhango wiswe Rwanda Job Day uhuza abifuza akazi n’ibigo bigatanga, mu rwego rwo kumenya uko isoko ry’umurimo rihagaze mu Rwanda.
“Abashaka akazi ni benshi cyane, turasaba ko n’abagatanga baba benshi. Turashishikariza ibigo bya Leta, iby’abikorera, n’ibitanga uburezi by’umwihariko, gutegura igikorwa nk’iki mu gihugu hose, kandi inshuro nyinshi mu mwaka”; nk’uko Ministiri Jean Philbert Nsengimana wa MYICT, yabisabye kuri uyu wa gatanu tariki 04/01/2013.
Ministiri Nsengimana yavuze ko abantu barangiza amasomo ntibabone umurimo ujyanye n’ibyo bize barenga 40% by’abari ku isoko ry’umurimo bose, ariko ngo ntibivuze ko ari abakene kuko abenshi ari abakora imirimo itajyanye n’ibyo bize.
Abifuza akazi biyandikishije ku rubuga rw’ikigo cyitiriwe umuhango wa Rwanda Job Day barenze 1,200, ariko ibigo byawitabiriye byabaye bike, n’ubwo ngo ibigo byo mu Rwanda hafi ya byose byari byatumiwe, nk’uko Grace Nyinawumuntu, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Job day yabitangaje.

Ibigo byitabiriye Rwanda Job Day kugirango bimenye abo bishobora guha akazi no kubamenyesha ibisabwa, ni Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Ministeri y’inganda n’ubucuruzi, RDB na NUR SAGIPS.
Mu bigo byigenga harimo Bralirwa, Tigo, Thomas&Piron, Youth Employment System, HGI, Global Health Corps, Health mind SPA, K-Solutions &Partners Lawfirm na NFT Consult.
Umuhuzabikorwa wa Rwanda Job Day yavuze ko ibigo byitabiriye uwo muhango bigiye bifite imyanya y’akazi mike itarenga 10, ariko ngo bikaba biteganya gukomeza kuyongera mu gihe kiri imbere.

Benshi mu bifuza akazi baganiriye na Kigali Today, bavuze ko bashimishijwe n’ibiganiro bagiranye n’ibigo bitandukanye byifuza abakozi, kandi ko bizeye kuzabonamo akazi, ariko bagasaba ko abagatanga bajya bitabira Rwanda Job Day ari benshi cyane.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|