Abakoresha barasabwa kurinda abakozi ibyabangiriza ubuzima bwo mu mutwe
Mukwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, cyageneye ubutumwa abakoresha ku kwita ku bakozi babo no kubarinda ibibazo byabatera ihungabana.

Dr Jean Damascène Iyamuremye, umuyobozi w’agashami gashinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC, kuri uyu munsi, yageneye abakoresha ubutumwa bubashishikariza kurinda abakozi ibibazo n’ingorane mu kazi kabo bakora ka buri munsi, mu rwego rwo kubarinda ibibazo byabakururira ubuzima bwo mu mutwe.
Yagize ati “Ubutumwa nyamukuru ni uguhamagarira abakozi n’abakoresha, gukora ibishoboka byose bakarinda icyabahungabanya mu kazi kabo, kuko ibibazo bahuye nabyo byose iyo bidakemutse bibatera ibibazo byo mu mutwe."
Dr Iyamuremye avuga ko ubuzima bwiza bwo mu mutwe ari ukumererwa neza ku buryo umuntu ashobora gukoresha ubushobozi n’ubumenyi bwe mu guhangana n’ibimugora mu buzima, agakora akiteza imbere, akanateza imbere umuryango we n’Igihugu muri rusange.
Uburwayi bwo mu mutwe burangwa n’impinduka umuntu agira mu myitwarire, mu mivugire, mu mitekerereze no mu mibanire ye n’abandi.
Ati “Ibimenyetso biranga umuntu ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ni ukwigunga, kubura ibitotsi, kugira ubwoba bukabije, kwiheba no gusubira mu bihe bibi byakubayeho kutaguma hamwe, kugendagenda no gutorongera, kugira amahane, kurwana, kwivugisha cyangwa guseka nta mpamvu, kumva cyangwa kubona ibintu abandi batabona, gushaka kwigirira nabi no kwiyahura n’ibindi”.
Umwe mu bakozi utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru kubera impamvu z’umutekano we mu kazi, mu kiganiro gito yagiranye na Kigali Today yavuze ko amaze igihe afite ihungabana aterwa n’umukoresha we umuhoza ku nkeke ndetse agahora amubwira ko ibitekerezo atanze mu nama atari byo.
Uyu mukozi avuga ko atakibasha gusinzira neza, ndetse umwanya munini awumara atekereza ku magambo mabi yabwiwe n’uwo mukoresha we bigatuma atagira ikindi kintu abasha gukora.
Ati “Nakurijemo uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ku buryo ubu mpora mfata imiti kandi byose byaturutse kutitabwaho uko bikwiye”.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kivuga ko zimwe mu ndwara zo mu mutwe ari ihungabana, agahinda gakabije, igicuri, izikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’izindi.
RBC ivuga ko zimwe mu mpamvu z’ingenzi zishobora gutera uburwayi bwo mu mutwe harimo imikorere cyangwa imiterere y’umubiri, impamvu z’imitekerereze, ibibazo by’imibereho y’ubuzima rusange birimo ubukene, intambara, ubuhunzi n’ibindi, impinduka mu mibereho y’umuntu, gupfusha, kubura ibyawe wakundaga cyane, Jenoside, imitingito n’ibindi.
Harimo kandi imiterere y’imisemburo y’ubwonko, indwara z’umubiri zidakira nka Kanseri n’izindi, guhohotera abana bato, amakimbirane mu ngo na yo ahungabanya ubuzima bwo mu mutwe bw’abagize umuryango by’umwihariko abana bato, gufata ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibindi bisindisha nabyo ni bimwe mu bitera uburwayi bwo mu mutwe cyane ku rubyiruko; uruhererekane rwo mu muryango aho uzasanga iyo ndwara hari undi uyirwaye mu muryango.
Umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe ufite insanganyamatsiko igira iti. ‘Twite ku buzima bwo mu mutwe aho dukorera’.
Ohereza igitekerezo
|