Abakorerabushake ntabwo ari abakozi bahembwa - Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko abakorerabushake ari abantu bakora badategereje igihembo, bityo ko ntawe ukwiye kugira icyo yaka mu gihe yakoze abizi ko ari ubukorerabushake.

Minisitiri Shyaka yabigarutseho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo inzego zitandukanye zari mu kiganiro n’abanyamakuru, hagarukwa ku buryo icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu Rwanda.

Minisitiri Shyaka Anastase avuga ko ikibazo cy’abakorerabushake gikwiye gusobanuka, kuko bariya bantu bajyanwa muri ziriya nshingano babizi ko ari ubukorerabushake.

Agira ati “Abakorerabushake ni abakorerabushake, ntabwo ari abakozi bahembwa bisanzwe cyangwa bafite kontaro runaka".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka