Abakorera mu gakiriro ka Huye bakomeje gusaba ko kagurwa

Kuva agakiriro ka Huye kashyirwaho muri 2013, nta gihe abagakoreramo batasabye ko kagurwa kugira ngo abakora ubukorikori butandukanye babashe kugakwirwamo, ariko na n’ubu ntibirakorwa.

Bifuza ko agakiriro ka Huye kagurwa
Bifuza ko agakiriro ka Huye kagurwa

Ubundi ako gakiriro kubakwa, abari basanzwe bakorera umurimo w’ubucuzi, ububaji no gusudira mu mujyi i Huye basabwe uko bakabaye kuza kugakoreramo, ariko bamwe baburamo ibibanza byagutse bari bakeneye, bahitamo kwigumira aho bari basanzwe bakorera.

Ibi byatumye abari barakagiyemo binubira ko bagenzi babo bagumye rwagati mu mujyi (agakiriro Huye kari hirya y’umujyi) babatwara ibyashara, ariko ubungubu abakarimo bavuga ko kugakoreramo babyishimiye.

Théodore Nshimiyimana uyobora abakorera muri ako gakiriro agira ati "Tutaraza mu gakiriro hari ibyo tutabashaga gukora kuko twari ahantu batandukanye. Ariko ubungubu mpamya ko nta kazi gashobora kutunanira kuko turi kumwe. Turafatanya, umwe agakora ibi undi ibindi, akazi kagashoboka, kandi vuba."

Ikibazo gikomeye basigaranye ni uko na bo batakigakwirwamo, mu gihe hari n’abasigaye bashaka kuza kugakoreramo bakabura umwanya.

Nshimiyimana ati "Icyifuzo ni uko kakwagurwa kakagirwa agakiriro kajyanye n’igihe nk’utw’ahandi tujya tubona, byafasha."

Yunganirwa n’umutekinsiye uhakorera agira ati "Iyo tugeze mu tundi dukiriro nk’abatekinisiye, twumva tugize ishyari! Tukavuga tuti ese twebwe i Huye, harabura iki?"

Undi uhakorera bakunze kwita Sanduku na we ati "Ni hatoya. Abadukoresha bacuruza n’imbaho usanga babura aho bazishyira, bakazizana hafi y’imashini."

Mugenzi we wundi na we ati "Hamaze kwagurwa hazamo n’abadozi b’imyenda n’ab’inkweto, umuntu yaza nko kureba umwenda akabona n’akabati kari hano akakagura".

André Kamana, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko na bo iki kibazo bakizi.

Ati "Iki kibazo twarakibonye, kuko nta gihe uyobora agakiriro atatwereka ko kuzana abandi bantu bahakorera bitakunda, kuko n’abahari usanga umwe arimo gusatura urubaho akabangamira mugenzi we wundi na we ukorera hafi ye".

Kandi ngo bafite intego yo kwagura ako gakiriro, cyane ko kari ahantu heza, kegerejwe icyanya cy’inganda ku buryo bizafasha ko ibyo inganda zikeneye zizabikoresha mu gakiriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka