Abakoranye na Hinga Weze barishimira ibyo bagezeho

Abaturage bakoranye n’umushinga Hinga Weze, bavuga ko yabafashije kurwanya imirire mibi mu bana, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kwizigamira no kurandura amakimbirane mu miryango.

Mukamana Pauline avuga ko Hinga Weze yatumye amakimbirane bahoraga mu rugo ashira
Mukamana Pauline avuga ko Hinga Weze yatumye amakimbirane bahoraga mu rugo ashira

Babitangaje ku wa 30 Werurwe 2022, ubwo uyu mushinga wasozaga ubufatanye wari ufitanye n’abahinzi, igikorwa cyabereye mu Karere ka Gatsibo.

Hinga Weze yakoranaga n’abaturage mu turere 10 tw’Igihugu, ikaba yabafashaga mu kuzamura umusaruro w’Ubuhinzi n’Ubworozi, gufasha abaturage kwizigamira no kurwanya amakimbirane mu miryango.

Umuyobozi w’umushinga Hinga Weze, Mukamana Laurence, avuga ko ushingwa wari ufite intego yo kongera umusaruro w’Ubuhinzi utunganye, kandi ugezwa ku isoko umeze neza, abahinzi bakabona amafaranga ariko banarya neza.

Avuga ko mu myaka itanu uwo mushinga umaze wageze ku bahinzi 734,000 bongera umusaruro, muri bo 200,000 bazamura umusaruro ho 50% ndetse unabafasha kuwugeza ku isoko ku buryo uwagejejweyo umeze neza, wiyongereho 20%.

Uwo mushinga kandi wafashije abahinzi gukorana n’ibigo by’imari, aho 11,000 bahawe inguzanyo y’Amadolari ya Amerika 6,000.

Avuga kandi ko hakozwe amaterasi 2,000 mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Majyepfo, naho mu Ntara y’Iburasirazuba hatunganywa ibyanya byuhirwa kuri hegitari 300.

By’umwihariko ariko ngo ku bufatanye n’imiryango itandukanye, abagore barenga 43,000 n’abana barenga 23,000 bagera ku mirire myiza.

Mukamana Pauline wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ruramira, avuga ko mu myaka ine n’igice yakoranye na Hinga Weze yamugiriye akamaro kanini cyane, kuko yasanze afata ibiribwa ku kigo nderabuzima kubera imirire mibi y’abana ndetse nawe ubwe.

Abahinzi bafashijwe kubona imbuto z'indobanure kandi zitanga umusaruro mwinshi
Abahinzi bafashijwe kubona imbuto z’indobanure kandi zitanga umusaruro mwinshi

Avuga ko yamufashije kwitinyuka ku buryo asigaye akorana n’ibigo by’imari by’umwihariko ariko, akaba yarubatse uturima tw’igikoni ak’imboga n’ak’inyama ndetse akaba abayeho yishimanye n’uwo bashakanye mbere barahoraga barwana.

Agira ati “Njya mbwira abantu ko mfite imirima y’igikoni itandukanye, mfite uw’imboga n’ibindi nkagira n’uw’amatungo magufi. Nta mwana wanjye ubura inyama yo kurya buri cyumweru. By’umwihariko ubu nsigaye nishimiye umuryango wanjye ndetse natorewe kuba inshuti y’umuryango kugira ngo njye mfasha abandi bafite ibibazo by’amakimbirane nk’ayo nahoranye iwanjye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko n’ubwo umushinga wa Hinga Weze usoje ubufatanye wari ufitanye n’abahinzi, bitavuze ko n’ibikorwa byawo bihagaze ahubwo bigomba kwiyongera.

Ati “Umushinga nturangiranye n’ibikorwa ntunabitwaye, ahubwo birahari kandi bakwegera n’inzego za Leta zikabafasha kuko nicyo dushinzwe, kuko ibi bikorwa bigomba kuramba kandi bikabyara ibindi byinshi.”

Dr Ngabitsinze avuga ko harangiye ubufatanye ariko ibikorwa bisigaye kandi bigomba kubyazwa ibindi byinshi
Dr Ngabitsinze avuga ko harangiye ubufatanye ariko ibikorwa bisigaye kandi bigomba kubyazwa ibindi byinshi

Umuyobozi w’Ikigo cya Amarika gishinzwe iterambere mpuzamahanga USAID mu Rwanda no mu Burundi, Jonathan Kamin, avuga ko kuba abahinzi baragize uruhare mu bikorwa by’uyu mushinga nta shiti ko n’ubwo urangiye bazabikomeza.

Umushinga Hinga Weze mu myaka itanu wari umaze ukorana n’abaturage, ibikorwa byawo byatwaye miliyoni 32.6 z’Amadolari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka