Abakora muri Isange One Stop Center bahuguwe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaganga n’abagenzacyaha bakora muri Isange One Stop Center barishimira ko amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamaze igihe cy’iminsi ine bahabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), agiye kurushaho kubafasha mu kazi kabo.

Amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ngo ni ngombwa kugira ngo abatanga serivisi zo gufasha abahohotewe basobanukirwe neza uko bakwitwara mu gihe bagiye gufasha uwahohotewe
Amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ngo ni ngombwa kugira ngo abatanga serivisi zo gufasha abahohotewe basobanukirwe neza uko bakwitwara mu gihe bagiye gufasha uwahohotewe

Aba bagore n’abagabo 170 bitabiriye amahugurwa bavuga ko mu kazi kabo ka buri munsi bakunda guhura n’imbogamizi zirimo kuba ababagana bakunda kubageraho batinze kuko amasaha 72 yagenwe aba yarenze, ku buryo usanga ibimenyetso bimwe na bimwe byamaze kwangirika, ndetse na bumwe mu bufasha burimo kuba barinda umwana w’umukobwa kuba yasama inda zititeguwe butagishoboka.

Jeanne d’Arc Uwanyirigira ushinzwe guhuza ibikorwa byo muri Isange ku bitaro bya Muhima, avuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye, gusa ngo amahugurwa bahawe hari byinshi azabafasha gukemura.

Ati “Muri aya mahugurwa dukuyemo kunoza uburyo bwo kwakira uje atugana wahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa, icyo twabasha kumufasha ndetse n’uburyo twagirana imikoranire myiza na bagenzi bacu, n’uburyo twakubahiriza umurongo ngenderwaho wo mu kazi, kugira ngo akazi kacu ka buri munsi dushinzwe karusheho kunoga”.

Dr. Adrien Mushinzimana, umuganga mu bitaro bya Nemba mu Karere ka Gakenke, avuga ko hari byinshi bungutse kuko batangira amahugurwa hari ubumenyi bwinshi batari bafite ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Ati “Mu bumenyi twagiye duhabwa, twasobanuriwe neza icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari cyo, dusobanurirwa bimwe mu biritera, birumvikana kugira ngo ubashe guhangana n’ikibazo ubasha kureba umuzi wacyo, ikigitera, na byo twarabisobanuriwe, tubwirwa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa cyane abagore ndetse n’abana, banatubwira ko abarikora cyane bari hagati y’imyaka 18 na 24, banatubwira n’impamvu zibitera”.

Ikindi bahuguwemo ni uburyo bagomba kujya bakira umurwayi kuva ageze mu bitaro, kumusuzuma, kumuvura, kumuha imiti, ndetse no kuzamukurikirana nyuma yo kumusezerera.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Colonel Jeannot Ruhunga, avuga ko nubwo buri wese mu bahuguwe aba afite inshingano ze, ariko kubahuriza hamwe bagakorera hamwe amahugurwa bigira akamaro kanini cyane mu mikoranire.

Ati “Iyo bose bumva neza ingaruka z’iki cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bituma buri muntu yuzuza inshingano ze, bazuzuza buzuzanya. Niba Leta yarafashe ingamba yo kugira ngo iki cyaha gihurirweho n’inzego zose kireba, ntabwo ari uko buri byaha byose bifite Isange one Stop center, ni ukubera ubukana bw’ingaruka uwakorewe iki cyaha agira, guhuriza hamwe izo nzego rero, ni na ngombwa ko bagira ayo mahugurwa bakumva kimwe ingaruka uwahohotewe aba yagize kugira ngo barusheho kumuha serivisi aba akeneye”.

Umunyamabanga uhoraho w’agateganyo muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuriza, avuga ko icyaha cy’ihohoterwa cyakorerwa uwo ari we wese yaba umuhungu cyangwa umukobwa.

Ati “Umuntu uwo ari we wese yahohoterwa, umwana w’umuhungu n’umwana w’umukobwa, ni byiza kubigarukaho muri aya mahugurwa bose bakumva ko yaba umugabo, yaba umugore, yaba umwana w’umukobwa, yaba umuhungu, bose bakwiye ubutabera bungana kuko n’amategeko ntabwo arobanura, avuga ko icyaha cyakorewe umuntu, gikorerwa umugore, umugabo, umwana w’umuhungu n’umukobwa”.

RIB ivuga ko izakomeza gukoresha amahugurwa nk’aya kugira ngo abakora muri serivisi za Isange One Stop Center barusheho kunoza inshingano zabo kandi babikorera hamwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka