Abakora mu bwubatsi batarabyigiye mu mashuri bahawe impamyabushobozi zizatuma bagirirwa icyizere mu kazi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board - RTB) ku bufatanye na Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA), batanze impamyabushobozi ku bantu 2,500 bakora mu bwubatsi batarabyigiye mu mashuri asanzwe, ahubwo barabyigiye ku murimo.

Iyi gahunda ifasha abantu basanzwe bakora umwuga kandi bafitemo uburambe, bagakoreshwa ibizamini, ababitsinze bagahabwa impamyabushobozi igaragaza ko bafite ubumenyingiro bw’ibyo bakora.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette, witabiriye uwo muhango wabaye tariki ya 16 Gashyantare 2024, yashimye uburyo uru rwego ruri kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kuba uru rwego ruri gutanga akazi ku Banyarwanda.Yibukije abakoresha ko bagomba kurangwa n’indangagaciro z’umurimo unoze (decent work), abibutsa gutanga amasezerano ku bakozi bose, kubahembera kuri banki, kubaha ubwishingizi bw’ubuzima, kubatangira ubwiteganyirize no kubaha ibijyanye n’ubwirinzi.

Ibigo bifite abakozi benshi mu bwubatsi mu Rwanda nka NPD LTD, REAL CONSTRUCTORS LTD na AFRILANDSCAPE LTD basinye amasezerano rusange na STECOMA (Sendika y’Abakozi mu Mirimo y’Ubwubatsi) agamije guteza imbere imikorere no guharanira inyungu ku mukozi n’umukoresha.

Minisitiri Bayisenge yashimye icyo gikorwa, asaba n’ibindi bigo by’abikorera gutera iyo ntambwe. Yagize ati “Amasezerano rusange (Collective Bargaining) ni igikorwa magirirane gituma umukoresha n’abakozi babona inyungu mu byo bakora. Aya masezerano tuyagereranya n’Imihigo aho umukoresha afata ingamba z’ibyo azakorera abakozi, n’abakozi bagafata ingamba z’ibyo bazageza ku kigo. Iyo bimeze bityo, nta kabuza buri ruhande rukora nk’urwikorera kuko ruba rubona inyungu rubifitemo.”

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette

Umuyobozi wa STECOMA, Habyarima Evariste, yavuze ko kuba batanze impamyabushobozi ku bakora mu bwubatsi n’ububaji, bagiye kurushaho gukora kinyamwuga kandi n’imibereho igahinduka.

Habyarima avuga ko kuva muri 2015 bagize igitekerezo cyo gukorera ubuvugizi abakozi kugira ngo batere imbere. Ni nyuma yo kubona ko abafundi benshi bataragiye mu ishuri, ahubwo bigiye ku murimo, bakajya gusaba akazi bitwaje ibikoresho byabo, rimwe na rimwe abantu ntibizere ubumenyi bafite muri ako kazi.

Umuyobozi wa STECOMA, Habyarima Evariste
Umuyobozi wa STECOMA, Habyarima Evariste

Ati “Twegereye Leta dukora ubuvugizi, batwemerera ko abo bantu twabakorera isuzumabumenyi, tukabaha impamyabushobozi zigaragaza ko bashoboye ya myuga bakora. Ibyo bibafasha kumvikana n’abakoresha, kugira ngo habeho amasezerano y’umurimo yanditse, babe bahemberwa kuri konti, no kuba bajya mu bwiteganyirize.”

Minisitiri Bayisenge yanashimiye abandi bafatanyabikorwa barimo Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, binyuze mu Kigo cy’Ababiligi cy’Iterambere (Enabel) cyateye inkunga iki gikorwa.Yasabye abahawe impamyabushobozi kurangwa n’indangagaciro zo gukora umurimo unoze, mu rwego rwo gukomeza kubaka u Rwanda no kuruhesha agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka