Abakora mu birombe barasabirwa amasezerano y’akazi agaragara

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru arasaba ko amasezerano y’akazi ndetse n’amatego agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byubahirizwa kugira ngo abo bakozi nabo bakore ntacyo bishisha.

Hakunze kugaragara bamwe mu bakozi bakora ahacukurwa amabuye y’agaciro batagira amasezerano y’akazi kuburyo bashobora kwirukanywa igihe icyo aricyo cyose kandi bafite uburenganzira kuri ako kazi.

Mu nama yahuje abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro n’abayobozi bo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, tariki 28/06/2012, Guverineri Bosenibamwe yavuze ko abakozi bose bakora muri za mine bagomba kugira masezerano y’akazi agaragara.

yagize ati “… muri mine zose abakozi bagomba kuba bafite ama-contrat agaragara, mu by’ukuri amasezera no y’akazi akubahirizwa ndetse n’amategeko agenga akazi akubahirizwa ijana ku ijana”.

Akomeza avuga ko abo baturage bakora muri ibyo birombe bagomba kuba bafite ibyangombwa bisabwa kugira ngo birinde impanuka zishobora kuvuka mu gihe bari gucukura amabuye y’agaciro.

Hari impanuka zimwe na zimwe zagiye ziba abacukura amabuye y’agaciro bakahasiga ubuzima, kubera ko nta bikoresho bibarinda bari bafire.

Abacukura amabuye y’agaciro bagomba guhabwa ingofero zabugenewe, ibisarubeti, kugira ubwishingi ndetse bakaba banafite mitiweli n’ibindi bikenerwa; nk’uko byemejwe muri iyo nama.

Mu karere ka Muhanga, abantu bane baherutse kugirwa n’ikirombe bacukuramo amabuye y’agaciro mu murenge wa Kabacuzi umwe ahita yitaba Imana.

Ba rwiyemezamirimo bacukura amabuye y’agaciro bazaba batarubahiriza ibyo basabwe byose mu mpera z’ukwezi kwa 07/2012 bazafungirwa imiryango; nk’uko byemezwa na Guverineri Bosenibamwe.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka