Abakora bakanacuruza inzoga z’"ibikwangari" bagiye guhagurukirwa n’amategeko

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga iratangaza ko abakora bakanacuruza inzoga zidafite ubuziranenge zizwi ku izina ry’ibikwangari, bazakurikiranwa n’amategeko.

Bamwe mu bafatanywe inzoga zitemewe barabyemera abandi bakabihakana.
Bamwe mu bafatanywe inzoga zitemewe barabyemera abandi bakabihakana.

Abantu 10 barimo umunani bo mu Murenge wa Shyogwe na babiri bo mu Murenge wa Nyamabuye ni bo batawe muri yombi kuri uyu wa 12 Gicurasi 2016 nyuma yo gufatanwa bene izo nzoga z’ibikwangari, zitemewe n’amategeko, nyuma y’umukwabu wakozwe ku bufatanye bw’Ingabo, Polisi n’ubuyobozi bw’ibanze.

Hafi litiro 4000 n’amakarito 14 ya “Suzie” zafatiwe mu tugari twa Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye, no mu Kagari ka Mbare mu Murenge wa Shyogwe. Izo nzoga zose zikaba zamenwe mu ruhame kandi abazikoraga bashishikarizwa kubireka.

Bimwe mu bikoresho byifashishwa ntibizwi amazina ariko bikavugwa ko ari amasabune n'amafumbire.
Bimwe mu bikoresho byifashishwa ntibizwi amazina ariko bikavugwa ko ari amasabune n’amafumbire.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga, Spt Justin Ntaganda, avuga ko igihangayikishije kurusha ibindi ari uko abanywa bene izo nzoga basinda, bagateza umutekano muke. Izo nzoga kandi ngo zibatera indwara zitandukanye kuko aho zikorerwa haba hatizewe ku isuku no ku bikoresho byifashishwa birimo n’amafumbire mvaruganda n’ubundi burozi butandukanye.

Spt Ntaganda asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kuba maso kuko usanga izo nzoga zengerwa zikananyobwa ku mugaragaro.

Agira ati “Turasaba inzego z’ibanze kwamaganira kure bene ibi bikorwa bigamije guteza umutekano muke. Inzoga zikorwa babizi ku mugaragaro, zinyobwa ku mugaragaro, kandi nyamara zitemewe n’amategeko.”

Amasazi aba atuma ku nzoga kubera isuku nke.
Amasazi aba atuma ku nzoga kubera isuku nke.

Bamwe mu bafatanywe izo nzoga bemera ko bazikora mu buryo butemewe n’amategeko, naho abandi bakabihakana.

Uwitwa Nyadwi Léonard yemera ko agura imitobe akayiteka akavangamo n’isukari byamara gushya agatara akagurisha. Agira ati “Ni amakosa nkora ariko ngiye kubireka ni nk’ubwa gatatu bamfata ariko narabiretse bigeze aho abana babura amafaranga y’ishuri, ndongera ndabikora ngo mbone ko nabona amafaranga yo kubishyurira.”

Inzoga z'ibikwangari zamenwe ku mugaragaro.
Inzoga z’ibikwangari zamenwe ku mugaragaro.

Ingingo ya 593 n’iya 594 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, zibuza kunywa no gukora ibiyobyabwenge, ziteganya igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500, byakorwa mu rwego mpuzamahanga ibihano bikikuba kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bafatanye izo nzoga babahane
kuko usanga izo nzoga arizo zituma umutekano uba muke

Nkundabagenzi Joseph yanditse ku itariki ya: 14-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka