Abakobwa umunani binjijwe mu Babikira b’Umuryango ‘Inshuti z’Abakene’

Abakobwa bamaze iminsi bategurirwa kwinjira mu Babikira (Aba Novisi) umunani, bakoze amasezerano mashya abagira Ababikira mu muryango Inshuti z’Abakene, basabwa kwiyibagirwa bagasigara babereyeho Imana.

Bamwe bakoze amasezerano mashya abandi bakora aya burundu
Bamwe bakoze amasezerano mashya abandi bakora aya burundu

Ni mu muhango wabereye muri Paruwasi Gatolika “Umubyeyi ugira Ibambe” ya Rutongo tariki 27 Ukuboza 2021, uyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali, aho Aba Novisi umunani bagizwe Ababikira ku mugaragaro, mu gihe Ababikira batandatu bakoze amasezerano ya burundu.

Muri iyo Misa yabereyemo uwo muhango kandi wari n’umwanya wo gushimira Imana, kubera imyaka 35 Umuryango “Inshuti z’Abakene” umaze ushinzwe ndetse n’imyaka 10 ishize ubutumwa bw’uwo muryango bwemewe ku mugaragaro na Kiliziya.

Abakobwa b’aba Novisi bakoze amasezerano mashya abinjiza mu Bubikira, ni Jeanne d’Arc Umuhoza wo muri Paruwasi ya Mbogo Arkidiyosezi ya Kigali, Léontine Twizeyemariya wo muri Paruwasi ya Nyarurema muri Diyosezi ya Byumba, Lucie Mukamurangira wo muri Paruwasi ya Rukira Diyosezi ya Kibungo, na Marie Louise Uwayezu wo muri Paruwasi Kabgayi Diyosezi ya Kabgayi.

Abandi ni Alphonsine Uwimana wo muri Paruwasi ya Kibirizi Diyosezi ya Butare, Christine Dusengimana wo muri Paruwasi ya Munyana Arkidiyosezi ya Kigali, Clementine Uwamariya wo muri Paruwasi ya Shyorongi Arkidiyosezi ya Kigali na Florence Mukansanga wo muri Paruwasi ya Mbogo Arkidiyosezi ya Kigali.

Aha hari mu muhango wo kwinjiza Ababikira bashya mu muryango w'Inshuti z'Abakene
Aha hari mu muhango wo kwinjiza Ababikira bashya mu muryango w’Inshuti z’Abakene

Ni mu gihe Ababikira batandatu bakoze amasezerano ya burundu ari bo, Sr Denise Musabyimana wo muri Paruwasi Zaza Diyosezi ya Kibungo, Sr Francine Mukanyonga wo muri Paruwasi Nyamiyaga Diyosezi ya Butare, Sr Alice Niyonsaba wo muri Paruwasi Kabgayi, Sr Alphonsine Mukamana wo muri Paruwasi Ruli Arkidiyosezi ya Kigali, Sr Appolinarie Mukansanga wo muri Paruwasi Ruli Diyosezi ya Ruhengeli na Sr Christine Nyirandikubwayo wo muri Paruwasi Nemba Diyosezi ya Ruhengeli.

Mu butumwa bwa Antoine Cardinal Kambanda, yabanje kubibutsa ko umuhamagaro wabo ari uwo bahamagawemo n’Imana bari kumwe na Nyagasani, abibutsa ko kwiha Imana atari ibintu umuntu yipangira hatarimo ibimenyetso by’Imana.

Yabasabye gushikama mu butumwa bahawe, birinda kugira ubwoba, ahubwo bakarushako kwegera Nyagasani, bamukurikira, kumuhereza barangwa no kwigomwa, birinda n’ibibazitira, ahubwo bakamenya guhitamo igikwiye.

Antoine Cardinal Kambanda yabibukije ko biyibagirwa bakumva ko babereyeho Imana gusa
Antoine Cardinal Kambanda yabibukije ko biyibagirwa bakumva ko babereyeho Imana gusa

Cardinal Kambanda kandi yababwiye ko ubugingo bwabigaragarije muri Yezu Kristu bubabera intwaro yo guhumuriza abafite ibibazo by’ubuzima, abihebye, abigunze, abafite ubwoba, abahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19, n’abageze ku rwego rwo kwiheba bakaba bakwiyahura. Yababwiye ko kuba muri Kristu birenze kure ubukene n’ububabare kandi ko kwiyegurira Imana nyakuri ari ukuyikunda bakiyibagirwa mu buzima bwabo, bagasigara babereyeho Imana gusa.

Yongeyeho ati “Uku niko kwiyegurira Imana ku bw’aya masezerano, ku isonga isezerano ryo kumvira ari na rwo rufunguzo rw’andi masezerano. Bavandimwe rero ni byo tubifuriza kandi ni na byo tubasabira”.

Mukanyirigira Judith, Mayor w'Akarere ka Rulindo
Mukanyirigira Judith, Mayor w’Akarere ka Rulindo

Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo witabiriye uwo muhango, yashimangiye ubufatanye bukomeje kuranga Kiliziya na Leta ndetse anasaba ko bwarushaho gushinga imizi, ashima cyane uburere n’uburezi bitangirwa mu bigo by’Abihayimana Gatolika, anasaba ko hakongerwa imbaraga kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze kwiyongera.

Bamwe mu bari mu muhango wo kwakira Ababikira bakoze amasezerano mashya, n'abakoze amasezerano ya burundu
Bamwe mu bari mu muhango wo kwakira Ababikira bakoze amasezerano mashya, n’abakoze amasezerano ya burundu
Ni umuhango wayobowe na Antoine Cardinal Kambanda
Ni umuhango wayobowe na Antoine Cardinal Kambanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gufata icyemezo cyo kutarongora cyangwa kutarongorwa,ntibikwiye kwitwa ko "wihaye Imana".Kwiha Imana nyakuli,ni ugukora umurimo Yezu yasabye buli mukristu nyawe,akajya mu nzira akabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu,adasaba umushahara cyangwa icyacumi.Niko abigishwa ba Yezu babigenzaga.

kabera james yanditse ku itariki ya: 31-12-2021  →  Musubize

Umubikira bivuga umukobwa uri vierge.Muli Gatolika,uwo mukobwa aba yalihaye Imana.Bisobanura ko atarongorwa.Kimwe n’Abapadiri,Ababikira nabo baba mu bigo bita Couvents.Gusa bitandukanye n’ibyo Yezu yasabye abakristu nyakuli.Bose yabasabye gukora akazi ko kubwiriza mu mihanda,mu ngo z’abantu,mu masoko,etc...,nkuko yabigenzaga n’abigishwa be.Abakristu nyakuli,bigana Kristu,bakora uwo murimo wo kubwiriza,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.

masumbuko yanditse ku itariki ya: 31-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka