Abakobwa ntibakeneye guhongwa n’abagabo kuko ari abanyembaraga-Dr Ange Imanishimwe

Dr Ange Imanishimwe uyobora umuryango Biocoor urengera urusobe rw’ibinyabuzima, avuga ko n’ikiremwa muntu gikwiye kubungwabungwa, bityo mu rwego rwo kubungabunga umuryango akavuga ko abakobwa badakeneye guhora bumva ko abagabo ari bo bagomba kubabeshaho.

Dr Ange ati Abakobwa ntibakeneye guhongwa n'abagabo kuko ari abanyembaraga
Dr Ange ati Abakobwa ntibakeneye guhongwa n’abagabo kuko ari abanyembaraga

Afatira urugero ku kuba hari abakobwa bacyiga cyangwa barangije amashuri usanga babwira abasore ko bashaka kujya kubasura, ariko bakanabasaba amafaranga y’itike.
Ati “Rimwe na rimwe usanga bagiye no mu byumba, bagakora ibintu bidakwiriye, ugasanga ngo igitsinagabo ni cyo gikwiriye kwishyura. Njyewe nkababwira nti ni nde wababwiye ko igitsinagabo ari cyo gikwiye kwishyura?”

Anatanga urugero kuri kadahumeka, ni ukuvuga ikintu bakora gisa n’umuntu bashyira mu murima bagira ngo inyoni zitinye kuza kona. Inyoni ngo iyo zikibonye zitangira zigitinya, ariko zaza kona hafi yacyo zabona kidakoma zikagera aho zikabona ko atari umuntu, zigatangira no kucyurira, kukidonda no kukinera.

Ati “No mu bakobwa bacu hari abo usanga bameze nka kadahumeka. Ugasanga barahura n’abagabo ntibabashe kuvuga ngo hoya, ahubwo ugasanga bahora babagaza mbese nka kadahumeka.”

Yungamo ati “Impamvu mbivugaho cyane ni ukubera ko hari abakobwa cyangwa abamama usanga barabaye indaya. Biriya buriya bifite imizi mu kuba abagore bamwe batigirira icyizere, bagahora bavuga ngo abagabo bazabaha. Bagombye kumenya ko amakiriro yabo atari ku bagabo. Barashoboye, na bo nibakore.”

Asaba n’abahungu bahora bumva ko bakwiye guhonga abakobwa kwisubiraho kuko ngo bituma ntacyo bageraho.

Mu kiganiro aherutse kugirira abanyeshuri bo muri IPRC-Kitabi ubwo basozaga icyumweru cyo kumenyereza abanyeshuri bashyashya tariki 3 Werurwe 2023, yatanze urugero rw’umugabo azi utagira ifaranga atunga kuko yose ayamarira mu bagore.

Abanyeshuri bo muri IPRC Kitabi bakurikiyue impanuro za Dr Ange
Abanyeshuri bo muri IPRC Kitabi bakurikiyue impanuro za Dr Ange

Uwo mugabo ngo yamubwiye ko yabaze agasanga amaze guhonga abagore amafaranga asaga miriyoni 37, kandi ko byamukenesheje bikaba byaratumye ashaje nta n’inzu yo kubamo afite nyamara yarakoreye amafaranga atari makeya. Uretse ko n’abo yayahaye na bo ngo ntacyo yabamariye kuko na bo bakennye nka we.

Agendeye ku kuba hari abanyeshuri biga muri za kaminuza basigaye biyemeza kubana nk’abagore n’abagabo bari ku ishuri, mu kiruhuko buri wese agataha iwabo, yagize ati “Ibyo ntibikwiye. Mujye mukora ibintu biciye mu mucyo, kandi basore mujye mwibuka ko ari mwebwe musabwa gutanga byinshi.”

Ibi bitekerezo byashimangiwe n’abanyeshuri biga muri IPRC-Kitabi, bemeza ko koko usanga hari abakobwa n’ubwo baba bafite amafaranga, baba bashaka guhongwa andi.

Laurence Ishimwe yagize ati “Hari abakobwa usanga n’ubwo baba bafite amafaranga, bishimira cyane ay’ubuntu bahawe.”

Michel Mutuyimana na we yemeza ko abasore bahora batakaza amafaranga ku bakobwa ntacyo bageraho agira ati “Gutekereza guha amafaranga abakobwa cyangwa kujya mu bintu bitari byiza ntibikwiye kuko utabigiyemo arabika akaba yagira n’icyo akuramo kimwinjiriza mu gihe wowe uhora utakaza. Nta kintu wageraho.”

Jean Bernard Nsanzumukiza na we ati “abahungu nibakanira ntibakomeze guha amafaranga abakobwa bizatuma na bo (abakobwa) bishakamo ubushobozi, bamenye ko na bo bashoboye. Nk’abashaka guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzaye bizaziba icyuho, n’umukobwa azumva ko ashoboye.”

Ishimwe yungamo ati “Ubundi abakobwa turi abanyembaraga, cyane ko iyo ikintu tugikoze tukitayeho dutsinda byanze bikunze.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo Dr Ange avuga nibyo abakobwa bakwiye kwikuramo imitekerereze yohasi yokumvako badashoboye. Cultural believe niyo ibitera. Ariko imyumvire ikwiye guhindura Kandi ibi byafecta niterambere ryigihugu.

Nsabimana Avelin yanditse ku itariki ya: 9-03-2023  →  Musubize

Thank you Dr Ange ku bwiyinyisho mwaduteguriye . Nuby’ukuri igihe tujyezemo nicyo kwirinda ubunebwe , gusabiriza . Abasore dukwiriye kwirinda gutakaza amafaranga muburyo budafitiye igihungu akamaro no mu muryango wacu.

Sylvain itangishaka yanditse ku itariki ya: 7-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka