Abakobwa batsinze neza ibizamini bya Leta bagiye kongererwa ubumenyi buhambaye mu ikoranabuhanga

Abakobwa barenga 50 batsinze neza ibizamini bya Leta kurusha abandi, bagiye gufashwa kongererwa ubumenyi buhambaye mu ikoranabuhanga (Cording), hagamijwe kurushaho kongera umubare w’abana b’abakobwa bari muri urwo rwego.

Ni gahunda izaterwa inkunga na UN Women ku bufatanye na Minisiteri y'uburezi
Ni gahunda izaterwa inkunga na UN Women ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi

Ni muri gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023 yiswe African Girls Can Code Initiative National Bootcamp in Rwanda (AGCCI), igamije kongerera ubumenyi abakobwa bize ibijyanye na siyansi.

Bamwe muri abo bakobwa batangiye amasomo yabo muri za Kaminuza, mu gihe abandi bategereje gutangira mu Gushyingo, bose bakaba bahawe mudasobwa, ubwo hatangizwaga iyi gahunda, mu rwego rwo kugira ngo babone igikoresho kibafasha mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga bazahabwa (Coding), ni ukumenya gukora porogarame zitandukanye za mudasobwa, kumenya no gukora kode (codes) zifashifashishwa kuri izo porogarame, ku buryo ufite ubwo bumenyi aba ari mu bantu bafite ubumenyi buhambaye mu bijyenye n’ikoranabuhanga.

Abakobwa bitegura guhabwa ayo mahugurwa bavuga ko amahirwe bagiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe, kugira ubwo bumenyi buzabafashe kwerekana ko umwana w’umukobwa ashobora gukora ibintu bihambaye igihe cyose yagiriwe icyizere.

Minisitiri w'Uburezi avuga ko kuba abana b'abakobwa bakiri bacye mu binjyanye na siyanse ntaho bihuriye n'uko batayishoboye
Minisitiri w’Uburezi avuga ko kuba abana b’abakobwa bakiri bacye mu binjyanye na siyanse ntaho bihuriye n’uko batayishoboye

Cladine Mujyawimana, avuga ko amahirwe bahawe yerekana ko bashoboye, kuko bigaragaza ko n’ahandi hose bashobora kuhagera.

Ati “Jye ntabwo nemera abavuga ko abahungu ari bo bafite ubwenge bwinshi kurusha abakobwa, nkaba niteguye kuzakoresha ubumenyi bagiye kutwongerera mu bijyanye n’ikoranabuhanga, by’umwihariko ngiye kwiga BIT, bizamfasha cyane nko ku masoko akoresha ikoranabuhanga, bimfashe kuba nakwishingira imbuga nkoranyambanga no gukora ubushakashatsi mu bindi bintu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

Rahab Dushimimana aritegura kwiga Pharmacy muri Kaminuza, avuga ko kuba yaratoranyijwe ari iby’agaciro, kuko nabyongera ku bijyanye na Pharmacy aziga, bizamugirira akamaro.

Ati “Urumva n’ikoranabuhanga, kandi muri kino gihe turimo, niryo ririmo kwifashishwa cyane, urumva ko ningira ubwo bumenyi, bizamfasha kuzuzanya n’iyo pharmacy yanjye, bitume birushaho kugenda neza, aya mahirwe akaba yerekana ko umuntu ashoboye, bikagaragazwa n’uko niba yarageze kuri uru rwego n’ahandi hose yahagera.”

Abana b'abakobwa batoranyijwe bavuga ko bagiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe yo guhabwa ubumenyi buhambaye mu ikoranabuhanga
Abana b’abakobwa batoranyijwe bavuga ko bagiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe yo guhabwa ubumenyi buhambaye mu ikoranabuhanga

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya watangije iyi gahunda ku mugaragaro, yavuze uburyo bw’imyigishirize busa nkaho bwahindutse. kuko ibikorwa byinshi byifashisha ikoranabuhanga.

Ati “Iyo urebye ubuzima bwo mu minsi iri imbere buzaba bushingiye ku ikoranabuhanga, ku buryo kubaka ubushobozi bw’umwana w’umukobwa tugomba guhera cyane cyane mu kumuha ubumenyi bw’ibanze bumufasha no kugera ku bindi yifuza.”

Akomeza agira ati “ubundi kugira imibare micye y’abana b’abakobwa biga siyanse ntaho bihuriye no kuba batabishoboye, kuko akenshi usanga ari ukwitinya, iyo gahunda icyo ifasha, ni ukubatinyura no kubafasha gutinyuka bahabwa ubwo bumenyi, icyo bizafasha gahunda za Leta ni ukongera uwo mubare, kuko uko bagenda basobanukirwa, bitinyuka, bumva ko nta kidasanzwe, kwiga siyanse ari kimwe no kwiga andi masomo, bizajya bituma bitabira ari benshi.”

Abatoranyijwe ku ikubitiro bahise bahabwa mudasobwa bazajya bifashisha mu bijyanye n'ikoranabuhanga
Abatoranyijwe ku ikubitiro bahise bahabwa mudasobwa bazajya bifashisha mu bijyanye n’ikoranabuhanga

Iki n’icyiciro cya kabiri cy’iyi gahunda cayetwe inkunga na UN Women ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi, kigamije kongerera ubumenyi byibura abakobwa 2000 bari hagati y’imyaka 17-25, bo ku mugabane w’Afurika, aho abazafashwa baturuka mu bihugu 11.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka