Abakobwa bakwiye kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo barindwa ihohoterwa - Madamu Jeannette Kagame

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu Iterambere (Women Deliver), irimo kubera mu Rwanda yatangiye ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga mu 2023, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore n’abakobwa bakeneye serivisi z’ubuvuzi zubatse neza, no guhabwa uburezi bufite ireme bagafashwa kuzamura ijwi ryabo rikumvikana, kandi bakagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo barindwa ihohotera ribakorerwa.

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Women Deliver
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Women Deliver

Madamu Jeannette Kagame asanga hakenewe ubufatanye n’ubushake bwa buri wes,e mu kugena umutungo wakwifashishwa muri gahunda yo gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Ati “Kugira ngo abagore bagire ubuzima bwiza bakeneye guhabwa uburyo bw’ubuvuzi buhamye, guha serivisi abazikeneye bose, ubuvuzi bwubatse neza nibwo bushobora gukangurira abaturage kurinda ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo”.

Yongeraho ko ibyo bikorwa byanyuzwa mu burezi no mu biganiro rusange, bihindura imiterere y’ubuzima bwabo.

Ati “Iyo sisiteme ni yo yihutisha uburyo bwiza bwo guhitamo ku bagabo n’abagore. Hagomba kubaho ubushake bwa politiki, guteza imbere ndetse no gukoresha imari yose ikenewe mu rwego rw’ubuvuzi, bigashyirwamo imbaraga bityo ingengo y’imari n’amabwiriza bigahurizwa hamwe mu mashami yose y’Igihugu”.

Ati “Nimucyo twese, nk’abanyamuryango twiyemeze kwita ku burenganzira bw’ibanze bw’umugore, hubahirizwa uburinganire”.

Abari muri ibi biganiro bagaragaje zimwe mu ngaruka, zigera ku bagore n’abakobwa b’abangavu bafite ubumuga zirimo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikabaviramo gutwara inda imburagihe ndetse bamwe bakanduzwa agakoko gatera Sida.

Muri iyi nama haganiriwe ku birebana no guha uburenganzira umukobwa, mu gufata ibyemezo mu bimukorerwa.

Hashimwe uburyo u Rwanda ruhagaze mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’abagore, ndetse n’uburyo umubare wabo uri hejuru mu nzego zifata ibyemezo.

Raporo ya 2019 y’Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga Amategeko (IPU), yerekana ko kuva mu 2017, u Rwanda ruri mu bihugu icyenda bifite abagore nibura 50% mu myanya ya ba Minisitiri cyangwa abanyamabanga ba Leta.

Ku mwanya wa mbere hari Espagne ifite abagore 64.7% muri Guverinoma, Nicaragua ifite 55.6%, Suède ifite 54.4%, Albania ni 53.3%, Colombia ni 52.9%, Costa Rica ni 51.9%, u Rwanda ni 52% bayoboye Minisiteri n’abanyamabanga ba Leta, mu gihe Canada n’u Bufaransa bifite 50%.

Ibindi byaganiriweho n’abitabiriye iyi nama ni kuri gahunda yo guha uburenganzira umugore n’umukobwa, bwo kwifatira icyemezo ku bikorerwa umubiri we icyo bise ‘Umubiri wanjye, agaciro kanjye’.

Iyi nama izwi nka Women Deliver 2023 (WD2023), yitabiriwe n’abantu bagera ku 6,000 mu gihe abandi barenga 200,000 bayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iyakure.
.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka