Abakiriya ba BK bashobora gufungura konti bifashishije telefone ngendanwa

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), bwatangije gahunda yo korohereza abakiriya bayo n’abandi bakeneye kuyigana, kuba bashobora gufungura konti bakoresheje telefone ngendanwa (Mobile Phones).

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi

Ibi bitangajwe nyuma y’uko kunwa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, muri BK Arena habaye umuhango wo kumurikira abakiriya ‘Applications’ nshya ebyiri za telefone ngendanwa, zizajya zifashishwa n’abakiriya bayo batandukanye muri serivisi basanzwe babonera ku cyicaro cya Banki.

Ni muri gahunda ya BK izwi nka BK Digital Day, yo kwibutsa abakiriya ko bitakiri ngombwa ko serivisi zose umuntu yifuza azibonera gusa kuri banki, kuko hari izo ashobora kubona yifashishije telefone igendanwa cyangwa mudasobwa.

Zimwe muri izo serivisi zirimo kuba umuntu ashobora gufunguza konti muri BK bitamusabye kujya ku cyicaro cyayo, nk’uko byari bisanzwe bikora hamwe n’izindi serivisi zirimo kwishyura imisoro, bateganya kongeramo vuba.

Ubu washobora gufungura konti muri BK ukoresheje telefone ngendanwa
Ubu washobora gufungura konti muri BK ukoresheje telefone ngendanwa

Uretse kuba uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga bufasha abakiriya kudakoresha amatike bajya kuri banki, ngo ni uburyo bwiza bufasha BK kugera ku bakiriya benshi kandi hatifashishijwe amashami yayo atandukanye ari hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko bifuza ko abakiriya babo bazajya bicara aho bari hose bakabona serivisi za banki bakoresheje telefone zabo.

Ati “Twibaza ko iri koranabuhanga rizadufasha kugera ku ntego dushaka, yo kugira abakiriya benshi, bikazatuma twunguka birushijeho, n’abashoramari babo babone urwunguko rugaragara”.

Ati “Twerekanye ko umuntu azashobora gufungura konti yicaye mu rugo afite telefone ngendanwa gusa, ikindi dushaka kubwira abakiriya bacu ni uko ubu gusaba inguzanyo yo kugura inzu, cyangwa imodoka n’ibindi byose, akenshi umuntu yagombaga kujya muri banki akamara igihe abitegereje, nabyo turi mu nzira nziza yo kubishyira kuri telefone”.

Umuyobozi Mukuru wa BNR, John Rwangombwa
Umuyobozi Mukuru wa BNR, John Rwangombwa

Akomeza agira ati “Ku buryo umuntu asaba inguzanyo akabona igisubizo kuri telefone, wenda tumubwire ibindi yongera kuzana, ariko byose akabyohereza akoresheje ikoranabuhanga, kuko dushaka kugabanya ingendo ku cyicaro kugira ngo abantu bakore akazi kabo, bunguke bakore akandi kazi, ariko akazi kacu tugakore hifashishijwe ikoranabuhanga”.

BK ifite intego yo kugera byibuze mu myaka ibiri abakiriya bakoresha ikoranabuhanga gusa, ngo igenda ikomwa mu nkokora n’imbogamizi zitandukanye zirimo kuba nta bantu benshi bafite ubumenyi bwo gukora proguramu zifashishwa mu ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), John Rwangombwa, avuga ko icya mbere bareba ari uko ibigo bifite umutekano wizewe ku mafaranga y’abantu babigana.

Ati “Turi Banki y’amabanki, dufata iya mbere mu gushyira ikoranabuhanga mu buryo amabanki yishyurana hagati yayo, kuko anyura iwacu, natwe twateje imbere ikoranabuhanga mu gufasha uko yishyurana. Ubundi byakoraga amasaha 12 gusa, uyu munsi birakora amasaha 24/24, ariko igikomeye cy’ingenzi ni ukureba ko iri koranabuhanga ryizewe, ariko no ku kigo cy’imari muri rusange”.

Abitabiriye banyunzwe n'ibisobanuro bahawe ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga muri serivisi za BK
Abitabiriye banyunzwe n’ibisobanuro bahawe ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi za BK

Kugeza ubu 40% by’abakiriya ba BK nibo bakoresha serivisi z’ikoranabuhanga, ariko bakaba bafite intego y’uko byibuze mu myaka ibiri bazaba bageze kuri 80%.

Habayeho no gususurutsa abitabiriye BK Digital Day
Habayeho no gususurutsa abitabiriye BK Digital Day

Ibitekerezo   ( 20 )

Mutwereke inzira twanyuramo dufungura konti muri BK

Niyitegeka jean De Dieu yanditse ku itariki ya: 28-05-2025  →  Musubize

Nigute wafungura account nkoresheje terefone ngendanwa???

Emmanuelzirimwabagabo yanditse ku itariki ya: 7-05-2025  →  Musubize

Muwuhe umubarewibanga

Byukusenge Eric yanditse ku itariki ya: 10-01-2025  →  Musubize

Twe abari kure twishimiye igitekerezo cyo gufungura compte turifuza kumenya uko bikorwa tukaba abanyamuryango

NYIRANSHIMIYIMANA Marie Providence yanditse ku itariki ya: 14-12-2024  →  Musubize

Twe abari kure twishimiye igitekerezo cyo gufungura compte turifuza kumenya uko bikorwa tukaba abanyamuryango

NYIRANSHIMIYIMANA Marie Providence yanditse ku itariki ya: 14-12-2024  →  Musubize

Twe abari kure twishimiye igitekerezo cyo gufungura compte turifuza kumenya uko bikorwa tukaba abanyamuryango

NYIRANSHIMIYIMANA Marie Providence yanditse ku itariki ya: 14-12-2024  →  Musubize

Nafunguye Account nkoresheje telephone biranga.
Ndifuza ko mwamfasha

J Paul Dufiteyezu yanditse ku itariki ya: 28-07-2024  →  Musubize

Gufungura account

Kubwimana yanditse ku itariki ya: 6-09-2024  →  Musubize

Birigukorwa gutex mudufashe

Irimaso Moise yanditse ku itariki ya: 25-02-2025  →  Musubize

Gufungura konti

Ntirushwamaboko callixte yanditse ku itariki ya: 28-10-2024  →  Musubize

Kubona service muburyo bworoshye

Twizeyimana jean cloude yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

Nigute nafungura Cote nkoresheje terephone

Nyabyenda yanditse ku itariki ya: 10-01-2025  →  Musubize

Ngewe ndumva rukuri bypmuvuha ninyamibwa rwox

Niyibikora yanditse ku itariki ya: 17-10-2023  →  Musubize

Ngewe ndumva rukuri bypmuvuha ninyamibwa rwox

Niyibikora yanditse ku itariki ya: 17-10-2023  →  Musubize

Iyo service ninziza cyane

Ntakirutimana sam yanditse ku itariki ya: 28-09-2023  →  Musubize

Mutubwire uko umuntu afungura account kuri Telephone n’ibisabwa cyane nkange mushya! Murakoze!

Nsabimana Evariste yanditse ku itariki ya: 5-04-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka