Abakirisitu ntibakwiye guha agaciro umwana ngo bagateshe nyina - Padiri Ndatimana

Emmanuel Ndatimana Padiri mukuru wa Paruwasi gatolika ya Nyagatare avuga ko ubundi abemera Yezu ko ari umwana w’ Imana bakamuha agaciro bakwiye no kugaha nyina Bikira Mariya kuko utakubaha umwana ngo ureke nyina.

Padiri Ndatimana ntiyumva ukuntu abantu bemera Yezu bakamwubaha ntibahe agaciro nyina umubyara.
Padiri Ndatimana ntiyumva ukuntu abantu bemera Yezu bakamwubaha ntibahe agaciro nyina umubyara.

Ati “Bikira Mariya bemera ko yabyaye Yezu Kristo, kandi Yezu bakemera ko ari Imana ari umwana w’ Imana bityo nawe ari Imana, ntabwo rero waha agaciro umwana wibagiwe nyina ntabwo uwo mwana mwabyumva kimwe ntabwo mwakumvikana.”

Icyo rero nababwira ni uko bamenya ko abavuga ngo ni umugore nk’abandi ni umugore koko ariko ntawundi ku isi wabyaye Imana, wabyaye Yezu Kristo ibyo bimuha agaciro gasumba ak’abandi kuko ni Imana yakamuhaye.”

Yabitangaje kuri uyu wa 15 Kanama ubwo Abakirisitu gatolika bizihizaga umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Assomption.

Padiri Ndatimana avuga ko umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya wahozeho ariko ihame ryawo ritangazwa ku mugaragaro na Papa Pio wa 12 tariki ya 01 Ugushyingo 1950.

Abakirisitu baza gusenga ku munsi wa Assomption bagirangi Bikiramariya abagira ngo abahakirwe ku mwana we Yezu.
Abakirisitu baza gusenga ku munsi wa Assomption bagirangi Bikiramariya abagira ngo abahakirwe ku mwana we Yezu.

Ngo yaritangaje ahereye ku kwemera kwa Kiriziya mu binyejana byamubanjirije, yemeza ko Bikira Mariya kubera ko ari nyina wa Yezu bivuze ko ari nyina w’Imana kuko Yezu yari Imana.

Ikindi ngo kuba yarakomeje kuba isugi arangije ubuzima bwe bwo ku isi, yajyanywe mu ijuru roho ye n’umubiri we.

Umukecuru Mukarushema Francine avuga ko yubaha ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya kuko ngo nk’umubyeyi agomba kwibuka ko umwana we yapfuye yitangiye abantu nta cyaha afite.

Agira ati “Kuba nkiriho nkivuga ni Bikira Mariya ibyo musabye arabimpa, angira inama akampumuriza, ntacyo nabona namugurana, igihe umwana yatwitangiye n’igihe yababaraga ari munsi y’umusaraba arira nawe wakwibuka ko ari jye yazize.”

Bamwe mu bakirisitu batari abagatolika, bavuga ko baha agaciro bakanubaha Bikiramariya kuko ari umugore wahiriwe nk’uko bibiliya ibivuga, ariko batamusenga kuko Imana yonyine ariyo igomba gusengwa. Bavuga ko no mu butatu bwera bibiliya ivuga ntaho agaragara bityo badakwiye kumusenga cyangwa kumwiyambaza nk’uko bagenzi babo b’abagatolika babigenza.

Kwizihiza umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka assomption muri Paruwasi gatolika ya Nyagatare abana 15 bahawe isakaramentu ry’umubatizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Reka ngerageze gusubiza Mazina na Seyoboka.
Mazina ati: kwubaha umuntu ntibivuze kumusenga cyangwa kumwambaza.
Icya mbere ntabwo abakiristu gatolika ntibasenga Bikiramariya ahubwo turamwambaza kandi tukamwiyambaza ngo aduhakirwe kuri Yezu umwana we.
Ni iki cyorohera umwana iyo ashaka ikintu kuri se nko kunyura kuri Nyina !
Uzi ko uwahakwaga ku Mwamikazi yagabanaga mbere y’uwahakwaga ku Mwami ?
Nibyiza kugendera kuri Bibiliya nkuko ukomeza kubidushishikariza ariko Kiliziya Gatolika ntiyahisemo ihame rya Sola scriptura ( l’Ecriture seule ) kuko icyo ni kimwe mu byatumye abaprotestanti bayomora ku bagatolika.
Kiliziya gatolika ishyira Bibiliya ku isonga mu myemerere yayo ariko hari n’amahame igenderaho mu kubonereza ukwemera abakiristu bayo
Ntekereza kandi ko ntawe Mazina na Seyoboka bagombwe kugira inama yo kugira icyo yitondera mu gusenga no mu myemerere kuko iyo umuntu yahisemo aho asengera n’imyemerere aba afite impamvu yahahisemo kandi aba anyurwa n’imyemerere n’uburyo ahasengera.

sibomana yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Ese koko Mariya yajyanywe mu ijuru afite umubiri n’amaraso?Reka turebe icyo bible ibivugaho.Nkuko History ibyerekana,ni Gatolika yashyizeho uyu munsi,mu kinyejana cya 8 nyuma ya Yezu.Ikindi kandi,bible isobanura neza yuko Umubiri n’amaraso bidashobora kujya mu ijuru.Byisomere muli Abakorinto ba mbere,igice cya 15,umurongo wa 50.Niba dushaka ko Imana itwemera ikazaduha paradizo,tujye dusenga dukurikije bible,aho gukurikiza "human traditions".Tujye tumenya ko Imana ishobora byose atari Yezu.Muli Yohana igice cya 14 umurongo wa 28,Yezu ubwe yivugiye ko SE amuruta.Ikindi kandi,nkuko Abakorinto ba mbere igice cya 2 umurongo wa 5 havuga,uwo twambaza ngo tugere ku Mana,ni "Yezu wenyine".Haravuga ngo "Jesus is the only Mediator between God and men",not Mary.Niba koko dushaka kuba "abakristu nyakuri",tujye twiga Bible,aho gupfa kwemera ibyo batubwiye mu nsengero.

seyoboka yanditse ku itariki ya: 18-08-2019  →  Musubize

Ndasubiza Padiri.Kubaha umuntu ntibivuga kumusenga cyangwa kumwambaza.Yezu yadusabye "gusenga SE wenyine" nkuko Matayo 4,umurongo wa 10 havuga.Maliya tugomba kumwubaha gusa,kubera ko yatubyariye umukiza.Ariko ntitugomba kumusenga cyangwa kumwabaza.Nkuko Abakorinto ba mbere,igice cya kabiri,umurongo wa 5 havuga,ni Yesu tugomba "kwambaza wenyine",kubera ko ariwe Muhuza wenyine w’Imana n’abantu.Nta wundi uduhuza n’Imana uretse Yesu wenyine.Byisomere nawe muli bible.Tujye twitondera imisengere yacu,kubera ko bible ivuga ko Imana itumva abantu basenga mu buryo bunyuranye nuko bible ivuga.

mazina yanditse ku itariki ya: 18-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka