Abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu bari mu myiteguro yo kwimika Umushumba mushya

Abakirisitu Gatolika bo muri Diyosezi ya Cyangugu, bavuga ko bategereje n’amatsiko menshi itariki 25 Werurwe 2021 yo guha Ubwepisikopi ku mugaragaro Musenyeri watowe wa Cyangugu, Edouard Sinayobye.

Musenyeri Sinayobye Edouard yaragijwe Diyosezi ya Cyangugu na Papa Francis ku itariki 6 Gashyantare 2021 nyuma y’uko yari umuyobozi wa Seminari nkuru y’i Nyumba muri Diyosezi ya Butare.

Iyo tariki y’itangwa ry’ubwepisikopi igaragara mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara ya Nyiricyubahiro Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro wari n’umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, y’ubutumire mu birori by’itangwa ry’Ubwepisiopi bwa Padiri Edouard Sinayobye.

Uwo muhango uzabera kuri Sitade ya Rusizi, uzabimburirwa n’igitambo cya Misa kuva saa tatu n’igice za mugitondo, uwo muhango ukaba wabaye impurirane n’umunsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara umwana w’Imana.

Imirimo yo kwitegura uwo munsi irarimbanyije, aho abakirisitu bo muri iyo Diyosezi, bakomeje kugaragaza amatsiko yo kwakira umushumba wabo ku mugaragaro.

Eugene Munyaneza, Umukirisitu wa Paruwasi Gatolika Katedrali ya Cyangugu agira ati “Ni umunsi twiteguranye ibyishimo byinshi byo kwakira Musenyeri wacu, ni ibintu twari dusonzeye tumaze iminsi dutegereje. Burya kubura Umwepisikopi ni nko kubura umubyeyi, ni itariki abakirisitu muri rusange dutegereje n’ibyishimo byinshi ngo twese twishimane n’umubyeyi wacu”.

Uwo mukirisitu avuga ko mu myaka itatu bari bamaze babuze umushumba, byateje icyuho gikomeye mu bukirisitu aho bemeza ko iyo tariki bayinyotewe, dore ko ari impurirane n’umunsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara umwana w’Imana.

Ati “Mu myaka itatu twari tumaze tutagira umushumba icyuho kiba gihari, ariko Kiliziya iba yarabiteganyije kuduha Umwepisikopi wa Gikongoro kugira ngo atube hafi adufashe, ariko burya aba ari umuyobozi ntabwo aba ari intebe ye ihoraho, biragaragara ko hari ibintu bimwe na bimwe biba bitagenda neza, ariko nk’ubu ni ibyishimo bidasanzwe kuba noneho umuntu aba abona Umwepisikopi hafi tumuganiriza na we atuganiriza yumva ibibazo by’abakirisitu, ni ibintu by’agaciro gakomeye cyane”.

Arongera ati “Itariki turayinyotewe cyane, ahubwo azaba ari ku munsi mwiza, umunsi mukuru wa Bikira Mariya ni umunsi twishimiye twese”.

Mugenzi we ati “Sinjye uzarota iriya tariki ya 25 igeze ngo twerekwe umushumba wacu, Imana iradufashije kuduha Umwepisikopi, twari twarabaye imfubyi ariko tubonye umubyeyi”.

Undi mukirisitu wo muri Paruwasi ya Muyange ati “Ubumwe bw’abakirisitu bugiye kurushaho kuzamuka, kuba Papa atwibutse akaduha umushumba, Imana nisingizwe mu ijuru no mu isi abayikunda bahorane amahoro, iriya tariki inteye amatsiko cyane iradutindiye”.

Padiri Sinayobye ugiye guhabwa Ubwepisikopi ku mugaragaro ku itariki 25 Werurwe 2021, avuga ko agiye kubanza kwegera abakirisitu abatega amatwi yumva icyo bakeneye.

Ati “Icyo ngomba kwitaho cya mbere, nzabanza kumenyana n’abaho, mbe umwe muri bo tumenyane cyane kurushaho, menye icyo bakunda n’icyo bakeneye, ibyo bategereje n’iby’imbaga y’abakirisitu ikeneye cyane cyane ku mushumba wabo, numva ari ryo shuri nzabanza gucamo, ibyo rero bizansaba kwicarana na bo, kubana na bo no kubatega amatwi cyane, hanyuma dukomeze ubutumwa Kiliziya igenera umuryango w’Imana”.

Abihayimana bo muri iyo Diyosezi na bo ngo bategereje uwo munsi n’amatsiko menshi yo kwakira umushumba wabo, aho ngo imirimo yo gutegura uwo muhango wo gutanga Ubwepiskopi kuri Padiri Sinayobye irimbanyije.

Kabera Ignace, Padiri mukuru wa Paruwasi Katedarali ya Cyangugu. akaba n’umwe mu bategura uwo munsi, yabwiye Kigali Today ko ibirori bikomeje gutegurwa neza bakorana inama n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi bwa Leta, ariko banategereje amabwiriza azava mu nama y’Abaminisitiri itegerejwe kugira ngo bamenye uko bakomeza kunoza gahunda y’uwo munsi.

Ati “Ibirori kugeza uyu munsi turabitegura dukora inama, tuvugana n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi bwa Leta, tunategereza ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri twizera ko izaba vuba aha mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, kuko ibyo izagena biri mu bizatuma tubasha guhimbaza umunsi mukuru neza”.

Arongera ati “Turibaza ese tuzakorera ahantu hagari hisanzuye, ese tuzemererwa gutumira no kwakira abantu benshi, ni byo turi kugenda dutekerezaho twibaza duteganya tuti bigenze gutya twakora ibi, ubu rero turi mu gihe cyo gukora inama zinyuranye zo kungurana ibitekerezo, ariko umunsi wo urategurwa nta kizabisubiza inyuma turabyizeye”.

Uwo mupadiri avuga ko kumva ko babonye umushumba mushya, babyakiranye ibyishimo byinshi cyane aho bari bamaze imyaka itatu Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana yitabye Imana batagira umushumba.

Avuga ko byari bigoye muri iyo myaka itatu ati “Nta mwepisikopi bwite Diyosezi yacu yari ifite twayoborwaga n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro wagombaga gukora ingendo kenshi yambuka Nyungwe, aza kudukoresha inama, aza gusura ama Paruwasi, aza gutanga amasakaramentu amwe n’amwe atangwa n’Umwepisikopi wenyine, ibyo rero byajyaga bimugora birumvikana”.

Arongera ati “Ibyo bigakubitiraho ko hajemo na COVID-19 yatumaga n’ingendo zitemewe no guhuza abantu bitemewe, ubwo no kudusura byari byabaye ingorane kurushaho, nkavuga ko twishimye cyane kumva ko Imana idushubije ko tubonye Umwepisikopi wacu bwite uje kuyobora Diyosezi yacu”.

Yagarutse ku cyo bagiye gufasha Umwepisikopi bahawe kugira ngo abashe kuzuza inshingano ze, ati “Icyo tumufasha ni icyo tuzamusezeranira, iyo duhabwa ubupadiri dusezerana kumvira umwepisikopi ubuduhaye n’abazamusimbura bose, ejobundi mu muhango wo kumuha Ubwepisikopi, abapadiri tukongera gusubira mu ndahiro twiyemeza n’ubundi kumuyoboka, kumwumvira no kumwubaha, ni ukumufasha mu butumwa tukumvira dukora ibyo adusaba ko tumufashamo”.

Nk’uko Padiri mukuru akomeza abivuga, kugeza ubu Padiri Sinayobye ngo aracyari i Butare aho ngo nyuma y’uko agizwe umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yagiye anyaruka akaza i Cyangugu akabasuhuza, akaba ategerejwe muri Diyosezi agiye kuyobora kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021.

Ati “Aracyakorera ubutumwa i Butare, ariko hano yagiye ahagera aje kureba no kudusuhuza, kandi natwe bamwe abahagarariye abandi bagiye i Butare kumwishimira no kumusuhuza, hano muri Diosezi tumutegereje ko azahagera ku itariki 15 Werurwe”.

Mu gihe abakirisitu biteguye kwakira umushumba wabo, baramwizeza kumuba hafi nk’uko bamwe babivuga.

Eugene Munyaneza ati “Icya mbere ni ukumuba hafi kugira ngo yumve ko yisanga, burya iyo ugize umubyeyi akaza agasanga abana barabaye ibirara biramugora, ariko iyo abana bari hafi y’umubyeyi bakamwereka ko bari kumwe ibintu bigenda neza, icya kabiri ni ukumubera Abakirisitu beza, ntabwo aje kugira ngo tumunanize, aje gukomeza urugendo abandi batangiye, turi kumwe kandi twiteguye kumuba hafi no kumufasha mu nshingano ze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ishimwe iduhaye Nyuricyubahiro Musenyeri, abo muri cathedral ya Ruhengeri turamwishimiye. Roho Mt akomeze ayobore Kiliziya Umubyeyi wa twese.

Pastor yanditse ku itariki ya: 14-03-2021  →  Musubize

Imana ishimwe iduhaye Nyuricyubahiro Musenyeri, abo muri cathedral ya Ruhengeri turamwishimiye. Roho Mt akomeze ayobore Kiliziya Umubyeyi wa twese.

Pastor yanditse ku itariki ya: 14-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka