Abakira amafaranga y’ibihano ku bafatiwe kutirinda Covid-19 bemeza ko kuyanyereza bigoye

Ikigo Ngali Holdings gikusanya imisoro y’inzego z’ibanze, by’umwihariko kikaba ari cyo gifasha abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kwishyura ihazabu basabwa, kigaragaza uburyo ikoranabuhanga n’abashinzwe umutekano bituma nta muntu ushobora gukwepa no kunyereza ayo mafaranga.

Abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bahitamo gutanga amafaranga cyangwa kurara no kwirirwa muri Sitade
Abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bahitamo gutanga amafaranga cyangwa kurara no kwirirwa muri Sitade

Kugira ngo umuntu warenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 arekurwe atagombye kwirirwa muri sitade, atanga byibura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 iyo yafashwe yambaye agapfukamunwa nabi, atasize intera hagati ye n’abandi cyangwa yarengeje amasaha yo gutaha mu rugo.

Kwica andi mabwiriza byo bihanishwa ihazabu y’amafaranga guhera ku bihumbi 25 kugera kuri miliyoni imwe, hakiyongeraho n’igifungo bitewe n’ikosa ryakozwe, nk’uko biteganywa mu mabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali cyangwa akarere umuntu yafatiwemo.

Ugeze kuri za sitade nka Nyamirambo, Amahoro, IPRC Kicukiro na ULK ku Gisozi, mu gitondo uhasanga abaharaye bafashwe ninjoro barekurwa bukeye, wagerayo nimugoroba ukahasanga abahiriwe barekurwa bwije.

Abo ni abatabashije kubona amafaranga yo kwishyura ngo bahite bataha, cyangwa abafashwe ninjoro baba badashobora kubona uko bishyura n’uburyo bataha mu rugo, kuko igihe kiba cyarenze.

Umukozi w’Ikigo Ngali Holdings, Innocent Cyuzuzo, avuga ko kugeza ubu gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 10 atari agahato ku muntu wemeye kurara cyangwa kwirirwa muri sitade.

Kuva muri sitade igihe kitageze cyangwa utishyuye, ndetse no kuba uwafatiwe mu makosa yakwihererana ushinzwe umutekano akagira icyo amuha kugira ngo arekurwe, bisa nk’ibitoroshye na gato.

Ihazabu yo kurenga ku ambwiriza yo kwirinda Covid-19, ni bumwe mu bwoko bw’imisoro umuntu adashobora gukwepa cyangwa kunyereza, bitewe n’uko uwayishyuye agomba gusohoka arebwa n’abashinzwe umutekano barenze umwe, ndetse akerekana ubutumwa bwa telefone bw’uko yishyuye ikiguzi asabwa.

Cyuzuzo yakomeje agira ati “Nta hantu umupolisi cyangwa twebwe dukorera Rwanda Revenue duhurira n’amafaranga, dukoresha ‘system’ (ikoranabuhanga), jyewe nereka umuntu uburyo bwo kwishyura na we akanyereka message (ubutumwa bw’uko yishyuye) agataha”.

Cyuzuzo ukorera kuri imwe muri za sitade zakira abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, avuga ko abatanga ihazabu kubera amakosa bakoze batajya baba munsi ya 15 ku munsi n’ubwo haba hagejejwe abarenze uwo mubare, kuko abenshi ari abahitamo kuhirirwa cyangwa kuharara, nta mafaranga baba bafite.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, avuga ko mu mirimo yo gufata abajyanwa kurara cyangwa kwirirwa muri sitade, hamwe no mu gihe cyo kwishyura amafaranga y’ibihano byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, nta hantu na hamwe umupolisi ahurira n’amafaranga.

Hari abaturage baganiriye na Kigali Today bagaragaza impungenge z’uko amafaranga acibwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yaba atagezwa mu kigega cya Leta, bitewe n’uko ngo batabona inyemezabwishyu zihabwa abayatanze.

Abandi bakavuga ko ruswa ishobora kuba yatangwa mbere yo kurizwa mu modoka zijyana abantu muri sitade barenze ku mabwiriza, nk’uko bisobanurwa n’umwe mu babibonye wagize ati “Bano bagufata bo ushobora kumwihererana atarakugeza aho akujyanye”.

Inyemezabwishyu ihabwa uwishyuye ihazabu yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Inyemezabwishyu ihabwa uwishyuye ihazabu yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yakomeje agira ati “Ibyo ni ibintu byumvikana erega, hari umuntu wigeze kuvugana n’undi kuri telefone ari muri gare aje mu kazi, agapfukamunwa karamucika karamanuka bahita bamufata, baba bamutandukanyije n’uwari uje kumutwara, ubwo se urumva icyo bagusaba cyose utakirekura!”

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) kivuga ko amafaranga atangwa n’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ashyirwa mu misoro yagenewe inzego z’ibanze (Uturere n’Umujyi wa Kigali).

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ntiburabasha kudutangariza ingano y’amafaranga bwakira akomoka ku bahanirwa kutubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, ariko Akarere ka Huye ko gaherutse gutangaza ko kamaze gukusanya agera kuri miliyoni 98.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Uzi ko aribyo koko iriya recu ysshyizeho siyo igaragaza ko umuntu yishyuyuye ahubwo nimenyekanisha ko agomba kwishyura ikindi ikindi usanga umuntu yambaye agapfuka munwa neza bakabura uko bamwiyenzaho ngo yambaye agapfukamunwa kanduye kandi arinabwo akikambara arigashya cyane cyane utudupfukamunwa two kwa muganga

Elias yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza mwese,jye uko byumva,ndabona ari ubundi buryo bwo gushaka amafaranga mu baturage nta nayo bafite,kuko ubu urebye mu turere rwose,kwigisha byavuyeho ahubwo burahiganwa kugira amafaranga menshi baciye,none se mwe murumva ari byo?

John Muhirwa yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

Ibi ni ubucuruzi nki ibindi byose, kuko nta neza ku muturage

Mupicé yanditse ku itariki ya: 11-07-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza mwese,jye uko byumva,ndabona ari ubundi buryo bwo gushaka amafaranga mu baturage nta nayo bafite,kuko ubu urebye mu turere rwose,kwigisha byavuyeho ahubwo burahiganwa kugira amafaranga menshi baciye,none se mwe murumva ari byo?

John yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza mwese,jye uko byumva,ndabona ari ubundi buryo bwo gushaka amafaranga mu baturage nta nayo bafite,kuko ubu urebye mu turere rwose,kwigisha byavuyeho ahubwo burahiganwa kugira amafaranga menshi baciye,none se mwe murumva ari byo?

John yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

@SimonKamuzinziSimon ikikintu washyizeho ukacyita Inyemezabwishyu ihabwa uwishyuye ihazabu yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 sibyo utazatuma reta ipfunyikirwa ikibiribiri ahubwo kiriya washyizeho n’imenyekanisha ryugomba kwishyura ejo batazajya bafatanwa beneziriya nyandiko baziko ari impamyabwishyu kuko RIB yaba ibonye akazi.

Mugabo John yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka