Abakinnyi ba Arsenal bari mu bise amazina abana b’ingagi

Abakinnyi batatu b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana 24 b’ingagi, ndetse na bo bagira uruhare muri uwo muhango baha amazina bamwe muri abo bana b’ingagi.

Abo ni Hector Bellerin wise umwana w’ingagi IRIZA bivuga umwana wavutse ari uwa mbere, Pierre-Emerick Aubameyang yise umwana w’ingagi IGITEGO, na Bernd Leno wise umwana w’ingagi MYUGARIRO.

Aubameyang yasobanuye ko iyi ngagi yayise Igitego kuko asanga abantu bakwiye gukorera hamwe nk’ikipe kugira ngo babashe gutsinda ibitego byinshi kandi bishya, by’umwihariko mu rugendo rwo kubungabunga ingagi.

Mugenzi we Hector Bellerin yavuze ko ingagi yayise Iriza bisobanuye umwana wa mbere uvutse mu muryango.

Ati "Iyo uri umwana wa mbere mu muryango wiyumvamo inshingano, kandi koko dufite inshingano yo kubungabunga ibinyabuzima byo muri Pariki."

Ati "Agakobwa keza IRIZA bizanshimisha kukubona."

Bernd Leno na we yasobanuye impamvu yise umwana w’ingagi MYUGARIRO. Ati "Uyu mwana mwise myugariro nshaka kwibutsa ko tugomba kurinda ibidukikije cyane cyane muri iki gihe. Bizanshimisha cyane guhura n’uyu mwana w’umuhungu."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka