Abakinnyi ba Arsenal bamamaje imyenda ikorerwa mu Rwanda

Abakinnyi b’ibyamamare b’ikipe ya Arsenal barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Hector Bellerin na Reiss Nelson bamuritse imyambaro yakorewe mu Rwanda, mu ihiganwa ryo kwambara imyambaro ikorerwa mu Rwanda, ryiswe ‘Made in Rwanda Challenge’ ryateguwe na ‘Visit Rwanda’.

Abo bakinnyi basabwe kwambara iyo myambaro n’aberekana imideli b’Abanyarwanda, mu rwego rwo kugaragaza uko basa mu myambaro itandukanye yakozwe n’Abanyarwanda, abo bakinnyi na bo barabyemera barayambara.

Iryo higanwa rigamije gukomeza gushyigikira ubukangurambaga bwa ‘Visit Rwanda’ mu gihe ubukerarugendo ku isi yose bwabaye buhagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

Ni ihiganwa kandi ryateguwe hagamijwe kwishimira urwego abakora imyambaro ikorerwa mu Rwanda bamaze kugeraho.

Avuga kuri iyo myambaro yakorewe mu Rwanda yambaye, umukinnyi Reiss Nelson yagize ati “Ndakeka amabara ari meza, kandi ishati ni nziza cyane. Ushobora kuyambara ukayijyana ahantu hatandukanye”.

Kompanyi zikora imyambaro mu Rwanda zanambitse abo bakinnyi zirimo Haute Baso, House of Tayo, Inzuki Designs, K’tsobe, Moshions, Rwanda Clothing na Uzi Collections.

Joseline Umutoniwase, nyiri Rwanda Clothing, yavuze ko iri higanwa (challenge) ari ikimenyetso cyiza.

Ati “Twishimye cyane kuba Arsenal bemeye kugira uruhare mu guteza imbere imyambaro ikorerwa iwacu, bakemera kuyambara. Ni ikimenyetso ko intego yacu yo kugeza ibikorwa byacu kure irimo igenda igerwaho”.

Mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa wa mbere wa Arsenal mu bukerarugendo, mu masezerano y’imyaka itatu yahawe izina rya ‘Visit Rwanda’, agamije kugaragaza u Rwanda nk’igihugu cy’ubukerarugendo, ishoramari n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka