Abakekwaho kwiba SACCO ya Karangazi bari baracurishije imfungunzo

Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi y’Umurenge SACCO Karangazi, Gatarayiha Dan, avuga ko abibye iki kigo cy’imari bari baracurishije imfunguzo ku buryo byaboroheye gufungura bakagera ku mutamenwa nawo bakawutwara.

Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi y’Umurenge SACCO Karangazi, Gatarayiha Dan, avuga ko abibye iki kigo cy’imari bari baracurishije imfunguzo ku buryo byaboroheye gufungura bakagera ku mutamenwa nawo bakawutwara.

Kuwa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 nibwo inkuru yamenyekanye ko SACCO yibwe kubera ko abakozi bahageze bagasanga nta mafaranga ahari nyamara baratashye ari kuwa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023 bayasizemo.
Icyabaye amayobera ni basanze nta rugi cyangwa idirishya byamenwe cyangwa urukuta rwatobowe.

Abakozi batanu barimo umucungamutungo wayo ndetse n’ushinzwe kurinda umutekano bahise bafatwa barafungwa ariko undi wari ushinzwe umutekano wayo aburirwa irengero.

Amafaranga y’u Rwanda arenga gato 25,400,000, niyo yahise amenyekana ko ariyo yibwe n’ubwo ubusanzwe nta SACCO yemerewe kurarana amafaranga agera kuri 10,000,000, hakaba haribazwaga impamvu harayemo arenga agenwe.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’iyi SACCO, Gatarayiha Dan, yabwiye Kigalitoday ko uwari ushinzwe umutekano wayo wari waburiwe irengero yaje gufatwa bituma abari abakozi bayo basanzwe barekurwa ariko barirukanwa kubera uburangare bagize.

Abakurikiranyweho icyaha basigaye ari batatu harimo abari bashinzwe umutekano wayo Mbarimombazi Jean na Senyange Jean Bernard wari waratorotse ariko akaza gufatwa ndetse n’undi muturage wabafashije mu mugambi wo kwiba ariko we akaba ataraboneka.

Ati “Abafunze ni abasekirite babiri undi w’umuturage bafatanyije we ntaraboneka. Ni umugambi bari bafite ku buryo bacuze imfunguzo bafashijwe n’uwo ugishakishwa.”
Avuga ko abakurikiranyweho iki cyaha ngo bacyemeye mu rukiko ariko umwanzuro ukaba utari watangazwa ku buryo Kompanyi abakekwaho icyaha bakoreraga yakwishyura amafaranga yabuze n’ubwo yamaze gusabwa kwishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka