Abaka abamotari amafaranga mu buryo butemewe bihanangirijwe

Mu gihe abamotari bamaze iminsi binubira bamwe mu bayobozi b’amakoperative yabo, bakomeje kubaka buri kwezi amafaranga 1,500 bavuga ko agenewe gahunda ya Ejo Heza, ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro ry’Amakoperative y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), bwamaze kwihanangiriza abo bayobozi bubabwira ko ibyo barimo gukorera abamotari binyuranije n’amategeko.

Abamotari binubira kwakwa amafaranga mu buryo butemewe
Abamotari binubira kwakwa amafaranga mu buryo butemewe

Mu kiganiro abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze bagiranye na Kigali Today, baremeza ko barimo kwigirizwaho nkana bakakwa amafaranga y’umurengera ku bwishingizi bwa moto, hakwiyongeraho amafaranga 1,500 bakwa buri kwezi ya gahunda ya Ejo heza, bikadindiza imigendekere myiza y’akazi kabo.

Bavuga ko ayo mafaranga bakwa adakwiye, ahubwo ko yagombye kuva mu misanzu batanga mu makoperative nk’uko babisezeranyijwe.

Tuyihime Jean Paul umwe muri abo bamotari ati “Amafaranga dukomeje kwakwa arenze ubushobozi, batugize ba mayibobo burundu, urakorera ifaranga bati zana, ntacyo tugicyura mu rugo imiryango yacu irenda kwicwa n’inzara. Ubu turabazwa 1,500 ku kwezi ya Ejo heza kandi dutanga indi misanzu, barimo kuyakubaza wayabura bakakwaka moto bakayipakira, ni gute umuntu yagushyiraho agahato ngo izigamire, wazigama ukaburara ubwo ukaba ukorera iki?”

Maniriho ati “Ni gute gutanga Ejo Heza biba agahato ari wowe witeganyiriza? Umuntu yagombye kwizigamira bitewe n’icyo yungutse, urayabura bakagufunga ibyo ni ibintu koko? Kandi n’iyo utanze ayo mafaranga nko mu gihe cy’amezi atanu, iyo usibye nk’amezi abiri wayabuze cyangwa wagize impamvu zikubuza kujya mu kazi nk’uburwayi, bahita bagira imfabusa ayo watanze yose, yagombye gutangwa n’umuntu uyafite kandi akayatanga igihe ashakiye, nta mpamvu yo kugufungira moto kubera ko wayabuze”.

Ngendahimana Ravy ati “Ayo mafaranga si ay’umunyamuryango ni aya koperative, kuko umumotari urwaye cyangwa agapfa ntayo bamusubiza, nta n’ubwo umwana we ayagiraho uruhare, none se iyo Ejo heza idufasha iki, bagombye kudusobanurira imikorere yayo, twe twarumiwe”.

Arongera ati “Mbere yo kutubwira Ejo heza, ni babanze bakemure Nonaha heza, nibakemura bityo bazadushyire muri Ejo heza. Imisoro yarazamutse, assurance yarazamutse, ibikoresho bya moto byarazamutse, ntibarimo kureba ibibazo dufite amadeni atumereye nabi, ni babanze bakemure ibibazo dufite kuko ntiwajya muri Ejo heza ufite nonaha habi”.

Perezida wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel
Perezida wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel

Perezida wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yababajwe n’abo bayobozi b’amakoperative bakomeje kwaka abamotari umusanzu wa Ejo Heza kandi ayo mafaranga yakambye kuva mu migabane basanzwe batanga mu makoperative, avuga ko agiye gukurikirana icyo kibazo ababigizemo uruhare babihanirwe.

Ati “Abakomeje kwaka abamotari amafaranga ya Ejo heza ni abayobozi barimo kunyuranye n’ibyo inama yemeje, kuko Ejo heza bazayishyurirwa ku mafaranga y’umusanzu batanga, turihanangiriza abayobozi baka abamotari andi mafaranga. Turabikurikirana uwo tuzamenya ko yayabatse azafatirwa ibyemezo, abamotari bahoraga baburana bavuga ko umusanzu batanga ntacyo ubamarira tubyigaho twemeza ko Ejo heza igomba kuva mu musanzu basanzwe batanga mu makoperative yabo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ngarambe azagere i Rubavu Arebe Uko bariho nabi bitewe n’aba Prezida ba ma Coperative, hamwe na babandi ngo n’Aba Sécurité, Prezida yumvikana na Station Ya Encensé bâti Ohereza Moto zose zijye Zinkweshya kuri Station SP kuri buri Litiro tuzajya twandika 150frw kuri buri Litiro ya buri mumotar aguze, bugacya Prezida yoherereza buri Motar KO uzafatwa ankwesha Ku y’indi Station azacibwa amande, ba Sécurité bakaba nabonye akazi ko Guserereza ba Motar,

ABUBU yanditse ku itariki ya: 12-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka