Abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade basobanuriwe ibikorwa bya RDF

Ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, Abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attaché), bahawe ikiganiro ku bijyanye n’ibikorwa by’umutekano by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, ku Kimihurura, bagaragarizwa uruhare rwazo mu kubungabunga umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Abo bajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade z’ibihugu byabo, basobanuriwe ku mikorere ya RDF n’ibikorwa birimo uruhare rw’u Rwanda, haba mu bihugu bahagarariye ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye, by’umwihariko nko mu bikorwa bya gisirikare bikomeje kubera muri Mozambique no muri Repubulika ya Santrafurika, no kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Muri iyo nama harimo kandi ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu no mu karere muri rusange.

Iyi nama yateguwe n’ishami rishinzwe ubutwererane bwa gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, ndetse ikaba yitabiriwe n’abajyanama mu bya gisirikare, bagera kuri 17 baturutse muri Ambasade z’ibihugu bahagarariye.

Umuyobozi w’ishami rya RDF rishinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu bya gisirikare (IMC), Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko bunguranye ibitekerezo bahana amakuru ku bijyanye n’umutekano mu Rwanda no mu karere.

Ati “Byari ibiganiro byubaka kandi bitanga umusaruro bigamije kongerera ubushobozi u Rwanda mu guharanira inyungu z’igihugu, ndetse n’ibintu by’ingenzi mu kurinda umutekano binyuze mu bufatanye nyabwo”.

Col Kelius Mwadime, DA ukomoka muri Kenya, yavuze ko iyi nama ari ngombwa kuko bikwiye ko imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, cyane cyane Abajyanama bihariye mu bya gisirikare bashyirwa ku myumvire imwe ku bijyanye n’ikibazo cy’umutekano mu Rwanda ndetse no mu karere muri rusange.

Nyuma y’inama, aba bajyanama mu bya gisirikare, baboneyeho umwanya wo gusura ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda, aho babizengurukijwe berekwa serivisi z’ubuvuzi zitandukanye zitangirwamo, by’umwihariko zirimo ikigo cy’u Rwanda cyo kuvura kanseri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka