Abajyanama ku rwego rw’akarere barasabwa gufata umwanya bakumva abaturage

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), irasaba abajyanama ku rwego rw’akarere, gufata umwanya wo kumva abaturage, kubera ko impamvu batorwa ngo bahagararire abandi benshi, ari uko batashobora guhurira hamwe ngo bifatire ibyemezo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2021, ubwo yari yifatanyije n’abo mu Karere ka Muhanga mu gikorwa cy’amatora y’abajyanama ku rwego rw’akarere, mu bagore bagomba guhagararira 30% by’abagore.

Ngo abajyanama n’abantu bagomba kugira inama komite nyobozi y’akarere, ndetse bakaba n’abantu bagomba gutekereza ku bikorwa by’iterambere birebire by’akarere ku buryo bibasaba kumenya icyo akarere gakeneye, amahirwe akarimo, ibishoboka kuba byazabyazwamo imishinga itezimbere uturere, bakabiganiraho ubundi bakabishira muri za gahunda z’iterambere, ndetse bibaka aribyo bizanitabazwamo igihe cyo gutegura ingengo y’imari, na za gahunda z’ibikorwa za buri mwaka.

Kuko abajyanama ari bo batora ingengo y’imari, bakaba aribo batora gahunda y’ibikorwa by’akarere, ni na bo bafasha akarere mu gufata ibyemezo bikuru bikuru, bijyana icyerekezo cy’akarere aho bifuza, ari na ho Minisitiri Gatabazi ahera abasaba gufata umwanya bakumva abaturage.

Ati “Impamvu dufata abajyanama mu mategeko y’igihugu cyacu bahagararira abandi, ni uguhagararira abantu benshi batashobora guhurira hamwe ngo bifatire ibyemezo. Ku bw’izo mpamvu, bagomba kujya mu baturage, bakabumva, bakabatega amatwi, bakumva ibyifuzo byabo, bakumva ibibabangamiye bishingiye ku miyoborere wenda y’abayobozi cyangwa se ibindi biba bikorwa mu turere twabo, barangiza bakabizana mu Nama Njyanama”.

Ikindi kandi ngo abajyanama bagomba gusubira mu baturage, bakababwira ibyemezo byafashwe na njyanama, kuko bishyirwa mu bikorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kandi biba bigira ingaruka nziza ku baturage, nk’uko Minisitiri Gatababazi abisobanura.

Ati “Rero abaturage iyo batabisobanuriwe, hari igihe usanga umuyobozi w’akarere, ajya gusobanura, rimwe na rimwe ntibyumvikane, kandi abajyanama baremeje ibyemezo kandi baraturutse mu baturage, turashaka abajyanama basubira mu baturage, begera abaturage, bazahabwa ubushobozi bubafasha kujya mu baturage. Ibyo bituma bajya batanga ibitekerezo bishingiye ku bibazo by’abaturage, ku byifuzo by’abaturage, aho kuza mu nama uturutse i Kigali, warangiza ugasubira i Kigali, ntubone umwanya wo gusubira muri ba baturage bagutoye”.

Kuba kandi abajyanama barimo gutorwa muri kino gihe ari bacyeya ugereranyije n’abatorwaga mu gihe cya tambutse kuko ubu ari 17, bizeweho kuba bazaba bafite ubuhanga bunyuranye, bujyanye n’ibishoboka kuba byateza imbere abaturage, yaba mu bukungu, ubutabera, imibereho myiza, mu buhinzi, mu bikorwa remezo, n’ibindi byose abaturage bakeneye kuko aribo bazihutisha gahunda z’iterambere umukuru w’igihugu yemereye abaturage muri manda y’imyaka irindwi irimo gushirwa mu bikorwa.

Hari na za gahunda uturere twateguye z’imyaka itanu zitwa GDS, n’ingamba z’iterambere z’uturere z’imyaka itanu zikaba zimaze imyaka ibiri zirimo gushyirwa mu bikorwa, harifuzwa ko abajyanama bakongera bakazireba bakareba ko zirimo gushyirwa mu bikorwa neza, niba nta byasigaye inyuma cyangwa ibyibagiranywe ndetse bakareba n’ibyashirwamo uyu munsi kugira ngo uturere turusheho kwihuta mu iterambere.

30% by’abajyanama b’abagore batowe, n’ukuvuga abajyanama batanu muri buri karere, bikaba biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repabulika y’u Rwanda, ko mu nzego zose umugore agomba guhagararirwa ku kigero cya 30%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka