Abajyanama batowe barasabwa kurushaho kwegera abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye abajyanama batowe kurushaho kwegera abaturage bakumva ibitekerezo byabo, bamara no gufata ibyemezo muri njyanama bakagaruka kubamenyesha ibikorwa by’iterambere bagiye gukorerwa aho kubiharira abayobozi b’uturere.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi

Minisitiri Gatabazi avuga ko abajyanama bahagarariye abaturage bakanaba ijwi ryabo, bityo ko bakwiye kurushaho kubegera ndetse bakanabavugira imbere y’amategeko n’ahandi.

Ati “Umujanama aba ahagarariye abaturage, ni ijwi ry’abaturage rigiye mu bantu 17 kugira ngo babavugire imbere y’amategeko, imbere ya gahunda za Leta z’iterambere ndetse babafashe kuko ni no muri bo hazavamo batatu bazayobora akarere na batatu bazayobora njyanama ariko bose bateranyirijwe hamwe ni bo abaturage bashinze iterambere ry’akarere mu myaka itanu.”

Yabasabye kureba kure no gushishoza ariko by’umwihariko bakagira aho bahera, hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’umuturage.

Yabasabye kutaza bakadamarara hitwajwe ko iterambere Igihugu kimaze kugeraho rihagije, ahubwo bagomba kuza bagamije kuryongera.

By’umwihariko yabasabye kuba abajyanama b’abaturage, bakabegera bakamenya ibibazo bafite no kujya inama hashingiwe ku bibazo by’akarere yatorewemo no gusubira inyuma akamenyesha abaturage ibyemezo byafashwe muri njyanama.

Yagize ati “Akwiye gufata umwanya wo kujya mu baturage kugira ngo abumve noneho najya no muri njyanama ajyane ibitekerezo yavanye mu baturage kandi nibafata n’ibyemezo ku bikorwa by’iterambere bagiye gukora abajyanama nibo bakwiye kujya kubwira ba baturage babatumye ibyemejwe bigiye gukorwa.”

Yakomeje agira ati “Nta mpamvu meya w’akarere yajya kuvunika wenyine ajya gusobanurira abaturage rimwe na rimwe gahunda batayumvise neza kandi abajyanama barayigizemo uruhare mu gihe cyo kuyitegura.”

Yavuze ko kugira ngo bazabashe gukora neza akazi, guhera ku wa mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, abajyanama bazaba batowe bazahabwa amahugurwa y’iminsi itandatu basobanurirwa imirongo migari Igihugu kigenderaho n’ibindi hagamijwe kuzamura iterambere ry’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turifuza ko ba president b’Inama njyanama z’Utugali nabo bahabwa Smart phone zo gukoresha Kandi bagahabwa youza corde kugirango bazajye bavugana na ba midugudu na Executif na sedo bidasabye amafaranga,muzadutangire Icyo gitekerezo,kuri ministor wubutegetsi bw’igihugu.thx

Alias yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka