Abajyanama ba Perezida Kagame batangiye umwiherero kuri Muhazi

Kuva uyu munsi tariki 19/03/2012, Perezida Kagame yatangije umwiherero wa 10 w’akanama k’abajyanama be (PAC) kuri Muhazi mu karere ka Gatsibo.

PAC igizwe n’impuguke z’Abanyarwanda n’abanyamahanga zigira Perezida Kagame inama ku buryo bwo kugera ku cyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye.

Aka kanama gakuriwe na Perezida Kagame ubwe gaterana kabiri mu mwaka kakiga ku bibazo bireba igihugu n’uburyo bwo kubikemura bakoresheje ubumenyi n’ubunararibonye bafite ndetse n’umubano bafitanye n’abantu bakomeye ku isi.

Akanama k’abajyanama ba Perezida katangijwe ku mugaragaro tariki 26/09/2007. Bamwe mu bajyanama ba Perezida Kagame ni:

Pasiteri Rick Warren, washinze itorero ryitwa Saddleback Church muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,

Tony Blair, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza,

John Rwangombwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda,

John Rucyahana,Umusenyeri mu itorero ry’Abangirikani mu Rwanda,

James Musoni, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu,

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga,

Claver Gatete, Guverineri wa banki nkuru y’igihugu,

Andrew Mwenda, umunyamakuru ukomeye wo muri Uganda,

Rode Renolds, umuyobozi wa banki yitwa Scotia yo mu Burayi, n’abandi.

Dore amafoto yafatiwe mu mwiherero wa 10 w’akanama k’abajyanama ba Perezida Kagame kuri Muhazi tariki 19/03/2012.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka