Abajyanama ba Kongere ya Amerika birebeye uruhare rwa RDF mu kubaka amahoro

Itsinda ry’Abajyanama ba Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Musanze, rugamije kureba intambwe yatewe n’Igisirikari cy’u Rwanda (RDF), mu kubungabunga amahoro n’umutekano yaba imbere mu gihugu, mu Karere u Rwanda ruherereyemo no mu ruhando mpuzamahanga.

Ubwo bageraga mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rwanda Peace Academy, giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ku wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, iri tsinda rigizwe n’abantu 12, bakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Patrick Karuretwa, wari unahagarariye Ingabo z’u Rwanda muri iki gikorwa, akaba yari kumwe n’Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Rtd Col. Jill Rutaremara.

Brig. Gen Karuretwa, yaberetse ishusho y’aho Igisirikari cy’u Rwanda cyavuye, kuva Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 ihagaritswe, uko cyabashije kwiyubaka n’intambwe kimaze gutera kugeza ubu, yaba mu bikorwa by’umutekano mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga.

Yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda, uretse kuba zibungabunga umutekano ku butaka bw’u Rwanda, no kurinda ubusugire bwarwo, zinashishikajwe no kugarura amahoro, cyane cyane mu bihugu birimo intambara n’amakimbirane, aho yatanze ingero z’aho ibyo bikorwa bikomeje gutanga umusaruro n’umusanzu ufatika mu bihugu nka Mozambique, Santrafurika, Sudani y’Epfo n’ahandi.

Leta zunze ubumwe za Amerika zisanzwe zifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu by’umutekano, binyuze mu mahugurwa, imyitozo ihabwa abasirikare boherezwa mu butumwa bw’amahoro, gutanga amasomo mu bya gisirikari, yaba ay’igihe gitoya n’igihe kirere, ku basirikare b’u Rwanda, ibikoresho bya gisirikare, kubaka ibikorwa remezo no kunganira u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Aba bajyanama ba Kongere ya Amerika, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu rubaye ku nshuro ya mbere, aho bakomeje gusura ibikorwa bitandukanye, bigaragaza ukwiyubaka k’u Rwanda mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza, ibidukikije, umutekano, uburezi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka