Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi bwo gupima indwara zitandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye kongerera ubushobozi Abajyana b’Ubuzima bwo gupima indwara zitandura kugira ngo bakomeze guhangana nazo kuko ziri mu zibasira abantu muri iki gihe ndetse zikabahitana.

Abajyanama bafasha byinshi mu buvuzi
Abajyanama bafasha byinshi mu buvuzi

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko umubare w’abantu barwaye indwara zitandura ugenda wiyongera nubwo hari ingamba zafashwe mu kuzikumira ndetse ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu kuzikumira kuko abantu benshi bamaze kwitabira kujya bipimisha.

Minsitiri Dr Sabin Nsanzimana avuga ko indwara zidakira zibasira abantu muri iki gihe ari indwara ya Cancer, indwara y’umutima, z’umuvuduko w’amaraso, n’indwara ya Diaybete.
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana avuga ko Abajayanama b’ubuzima bahawe amahugurwa bongererwa ubushobozi bwo gupima izo ndwara zitandura.

Ati “ Hari akamashi gasuzuma Diyabete umuntu wese ashobora gukoresha yabihaweh amahugurwa, abajyanama nabo twabahuguye uburyo gakoreshwa n’uburyo bashobora kuvura izo ndwara zidakomeye nkaho bashobora guha umuntu ibinini ashobora gufata igihe kirekire, kumenya uko umuvuduko w’amaraso umeze, baka babasha gufasha umurwayi”.

Abajyanama b’ubuzima basanzwe bafasha byinshi mu buvuzi birimo gukurikirana abagore batwite, imikurire y’umwana mu ngo mbonezamikurire, gusuzuma indwara ya Maraliya no gutanga ibinini by’inzoka ku bana bato ndetse no kujyira inama z’ubuzima mu midugudu aho batuye.

Minisitiri Dr Nsanzimana avuga ko kurwanya izi ndwara habayeho ubukanguramabaga bwo kuzimenyekanisha, aho zituruka, ikizitera kugirango abantu bazimenye ubundi banazirinde.
Ati “ Ziraturuka cyane cyane mu mibereho y’abantu ibyo barya ndetse n’ibyo banywa aha ndanibutsa abantu ko inzoga ari mbi kuko iyo umuntu azinyoye igihe kirekire zangiza umubiri ndetse hakaziramo n’indwara zitandura”.

Minisitiri w’ubuzima avuga ikindi gitera izi ndwara zitandura ari amafunguro ya buri munsi atarimo ibyo umubiri uba ukeneye byose cyanga hakaba harimo ibintu birenze ibyo umubiri ukeneye bigatuma abantu bagira ibiro byinshi cyane bityo hakaza ibinure mu mitsi iyobora amaraso bikamutera ubwo burwayi.

Minisitiri w’ubuzima avuga ko umuntu urengeje imyaka 35 akwiye kwipimisha rimwe mu mwaka kugira ngo amenye uko ahagaze ndetse yasanga afite ikibazo cy’izo nwara zidakira akabasha kwikurikiranya hakiri kare.

Minisitiri avuga ko mu mwaka wa 2023 abantu babashije kwipimisha indwara zitandura bageze kuri 89% basaga 3300000 mu bantu bagombaga kuzipimisha basaga miliyoni 3700000.

Kwimipisha indwara zidakira byibura rimwe mu mwaka
Kwimipisha indwara zidakira byibura rimwe mu mwaka

Ati “Uturere twaradufashije cyane kuko nitwo twagiye dushyiraho iyi gahunda yo gupima izi ndwara bituma tubasha no kumenya abazifite barapimwa bavurwa hakiri kare”.

Minisitiri w’Ubuzima ariko avuga ko uruhare rwa buri wese rukenewe kuko usanga hari uruhare rw’umuntu ku giti cye rujyanye no kumenya uburyo yitwara birimo imirire, no kwitabira gukora siporo kuko nayo ifasha mu kurinda indwara zitandura.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka