Abajya mu Majyepfo no mu bice bimwe by’Iburengerazuba barategera imodoka i Nyamirambo

Umujyi wa Kigali uratangaza ko mu rwego kugabanya ubucucike muri Gare ya Nyabugogo ahategerwa imodoka, aberekeza mu Ntara y’Amajyepfo bose n’abarekeza mu Burengerazuba mu turere twa Rusizi, Karongi, Nyamasheke na Ngororero barimo kujya gufatira imodoka i Nyamirambo kuri stade, naho abasigaye bose ngo barakomeza gutegera muri Gare ya Nyabugogo.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko muri Gare ya Nyabugogo haboneka umubare munini w’abagenzi babyigana bashaka imodoka zibajyana mu Ntara, hakaba hari impungenge z’uko bashobora kwanduzanya icyorezo cya COVID-19.

Abagenzi kandi bagaragaye muri Gare ya Nyabugogo barenze ubushobozi bw’imodoka zibatwara. Bisanzwe bibaho ko mu minsi isoza umwaka abagenzi baba ari benshi muri Gare ya Nyabugogo, ariko kuri iyi nshuro ho byahuriranye n’uko umubare w’abagenda mu modoka uherutse kugabanywa ushyirwa kuri 50% mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umujyi wa Kigali waboneyeho no kwibutsa abantu kwirinda ingendo zitari ngombwa, kuko uko umuntu ahura n’abantu benshi ari ko ahura n’ibyago byo kwandura Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hali ibintu 3 bibabaza abaturage kurusha ibindi mu Rwanda: Imisoro y’ubutaka yikubye gatanu,kubura taxis zibatwara no gusenyerwa bakabura ingurane ikwiriye.Ibi bituma abaturage banga Leta.Nubwo yo ihora iririmba "Good Governance".

mayira yanditse ku itariki ya: 24-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka