Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu - Lt Gen Dallaire

Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire wayoboraga ingabo z’umuryango w’abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda arasaba ko abajya mu butumwa bw’amahoro gushyira imbere ubushishozi.

Lt Gen Romeo Dallaire atanga ikiganiro
Lt Gen Romeo Dallaire atanga ikiganiro

Yabitangaje ubwo yagezaga ikiganiro ku basirikare, abapolisi n’abasiviri 24 bo mu bihugu birindwi byo ku mugabane w’Afurika batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri kuri uyu wa 10 Ukwakira 2017 i Kigali.

Lt Gen Romeo Dallaire avuga ko Umuryango w’Abibumbye wagize intege nke mu kurengera Abatutsi bicwaga mu Rwanda mu 1994.

Agira ati “ Dukwiye gukura isomo rikomeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abajya mu butumwa bw’amahoro bakumva ko icyo bakwiye kugira ari ubushishozi bagashyira imbere ubumuntu kurusha gukurikiza amabwiriza y’abashobora kubagusha mu mutego bitewe n’inyungu zabo bwite”.

Yakomeje avuga ko bigaya cyane kuba mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda, ingabo z’umuryango w’abibumbye zaraguye mu mutego wo kujya mu ruhande rumwe maze ntushobore kwita ku Batutsi b’inzirakarengane bamburwaga ubuzima muri icyo gihe.

Ati “Buri gikorwa cyose ukoze mu gihe uri mu butumwa bw’amahoro kigomba kwita cyane ku gushyira imbere ubumuntu”

Umugaba w'ingabo z'u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba
Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba watangije ayo mahugurwa ku mugaragaro yagarutse ku musaruro wayo avuga ko yizera ko abayahawe bazakora kinyamwuga.

Ati “Iki gihe cy’ibyumweru bibiri turizera ko muzasangira uburanararibonye buzatuma murushaho gukora mu buryo bwa kinyamwuga mu butumwa bwose bwo kugarura amahoro muzoherezwamo”.

Col. J.K Mukasa, umusirikare wo mu ngabo z’igihugu cya Uganda wanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nta handi izongera kuba ngo habeho uburangare nk’ubwabayeho.

Abasirikare, abasiviri n’abapolisi bahuguwe ku gukumira no kurwanya Jenoside, ubwicanyi ndengakamere bukorewe abantu ndetse n’ubutabera bwunga, bakomoka mu bihugu bya Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sierra Leone, Ghana, Zambia n’u Rwanda.

Abahugurwa basuye urwibutso rwa Kigali
Abahugurwa basuye urwibutso rwa Kigali

Ayo mahugurwa bayateguriwe n’ikigo cy’igihugu cy’amahoro ku bufatanye n’urwego rw’ingabo z’Abongereza rufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba( BPST-EA)

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UN ifite abasirikare n’abapolisi bagera kuli 74 000 mu bihugu 18,bajyanywe no "KUZANA AMAHORO".Bakoresha 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000.
Bihwanye na 1/4 cya Annual Budget y’u Rwanda!!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi".
Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Ibihugu 9 bikora Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Ibyo bihugu bifite Intercontinental Ballistic Missiles,Strategic Bombers,Nuclear Submarines,etc...Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU abe ariwe uyobora ISI ayigire Paradizo (Revelations 11:15).Ibyo bizaba ku Munsi w’Imperuka uri hafi.Nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,kuri uwo munsi uzaba uteye ubwoba (Yoweri 2:11),imana izica abantu bose banga kuyumvira,isigaze gusa abantu bakora ibyo idusaba.Uwo niwo muti wonyine kuko UN n’abayobozi b’isi byabananiye.Nyuma yaho,kwaheri intambara,ubusambanyi,ubusumbane,indwara,urupfu,etc...Niyo mpamvu YESU yasize adusabye "gushaka ubutegetsi bw’imana" (Matayo 6:33),aho kwibera mu ibyisi gusa.Dushake ubwo butegetsi,mbere y’umunsi w’imperuka.

KARUNGI John yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Uyu musaza Lt Gen Dallaire yarakoze pe nge ngize imana ngahura nawe namushimira cyane.

valens yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka