Abajya gusengera ‘Kwa Yezu Nyirimpuhwe’ bavanayo iki?
Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, abantu ibihumbi bitabarika bateranira mu mujyi wa Ruhango, akarere ka Ruhango mu isengesho rya Kiliziya Gatolika, ririmo na Misa.
Iryo sengesho ryamenyekanye nk’iryo kwiyambaza Yezu Nyirimpuhwe, ari na ho haturutse imvugo igira iti "tugiye mu Ruhango Kwa Yezu Nyirimpuhwe", bisobanuye ko baba bagiye mu mujyi wa Ruhango, ariko kubera iyo gahunda yihariye.
Aha rero, haba hateraniye imbaga y’abaje gusenga, harimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Umuntu yakwibaza ngo iyo mbaga ihateraniye y’abantu baba barenga ibihumbi 50 baba bakurikiyeyo iki?
Bamwe mu bakunze kujya kuhasengera batangarije Kigali Today ko bajyayo bashyiriye Yezu Nyirimpuhwe ibibazo bafite, kandi ngo aranabisubiza dore ko n’abayobora amasengesho baho akenshi usanga bavuga ngo "Yezu Nyirimpuhwe yakijije uwari urwaye uburwayi runaka, n’uburwayi runaka, ariko ko muri rusange nta watashye uko yaje."
Hari n’abajya batanga ubuhamya mu ruhame, bavuga ukuntu Yezu Nyirimpuhwe yabakijije.
Marie Claire Byishimo ni umukirisitu gatolika ukunze kujyayo, akaba n’umwe mu bavuga ko yahakiriye indwara y’umugongo.
Agira ati "Ntabwo ndabasha kujya gutanga ubuhamya mu ruhame mu gihe cy’isengesho, ariko Yezu Nyirimpuhwe yankijije umugongo, mu gihe nari naranibagiwe ko nywurwaye."
Byishimo uyu ari mu kigero cy’imyaka 50. Ngo hashize imyaka 15 akize umugongo. Uwo mugongo ngo yawufashwe afite imyaka 24. Ku myaka 32 yaje kubyara abazwe, maze kubera ko ikinya bagitera mu mugongo, wa mugongo urushaho kujya umurya, cyane cyane iyo yabaga yakoze imirimo ituma yunama cyangwa yakoze urugendo rurerure mu modoka.
Yaje kujya akunda kujya mu isengesho kwa Yezu Nyirimpuhwe, ariko mu byifuzo yajyanaga nta cyo gukira umugongo cyarimo. Impamvu ni uko yari yaramenyereye kubana na wo.
Ati "Umunsi nkira, umwe mu basenga mu ijwi riranguruye yavuze bamwe mu bo Yezu yakijije, hanyuma asoza avuga ngo Yezu yakijije n’abandi bantu benshi indwara y’umugongo. Akimara kuvuga atyo numvise ibintu bishyushye nagereranya n’amazi y’akazuyazi binzamutse mu mugongo uturutse hasi, bisa n’ibitogotera muri cya gice nababaragamo, hanyuma biragenda."
Yungamo ati "Nahise numva ko mu bakijijwe indwara y’umugongo nanjye ndimo. Ntiwahise ukira burundu, ariko nyuma y’igihe naje kwisanga ntakibabara na gato. Na n’ubu, umugongo umbabaza ari uko ibiro byiyongereye."
Uretse abakirisitu gatolika, n’abasengera mu yandi madini cyangwa badafite n’amadini babarizwamo bajya bajyayo kandi bakahakirira. Mu buhamya batanga usanga bavuga ko barwaye igihe kirekire gukira bikanga, hakagira abababwira ko gukira byashoboka bageze kwa Yezu Nyirimpuhwe.
Urugero ni umudamu witwa Josiane ubusanzwe ngo usengera muri EAR watanze ubuhamya tariki 3 Ugushyingo 2023 ko Yezu Nyirimpuhwe yamukijije.
Avuga ko yari yarabyimbye inda bikabije, akabimarana igihe kirekire, yivuza ahantu hose bayoberwa icyo arwaye, kwa muganga bamupima ntibagire icyo babona ariko ngo bakamubwira ko babonaga mu nda ye hijimye.
Yaje kumenya ko kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango abantu bajya yo bagakira, ajyayo ari kuwa kane baramusengera, hanyuma ku munsi w’isengesho rusange (ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi) wakurikiyeho asubirayo.
Mu gihe cy’isengesho, ngo uwasengaga mu ijwi riranguruye yavuze abantu Yezu yakijije, avugamo n’umudamu ngo "wari ufite inda nini cyane. N’ikimenyimenyi ngo arumva inda ye iri kwegerana."
Ati "Naratashye nguma mu rugo, nza kurwara iryinyo, ndijyana kwa muganga. Bampaye transfert injyana ku bitaro, ariko ngezeyo nsanga banyohereje kwa muganga w’abagore. Bampimye mu nda, noneho ngo babonamo ikintu kimeze nk’ikibuye, cyari gikikijwe n’amazi."
Akomeza agira ati "Barambaze bankuramo urunyama rukomeye rufite ishusho y’igisabo, na litiro 25 z’amazi. Ubu ndashima Yezu Nyirimpuhwe ko yankijije."
Ubundi mu isengesho rikirizwamo abarwayi kwa Yezu Nyirimpuhwe, hari ababa baharaye mu gitaramo. Ku munsi w’isengesho nyir’izina, abazindutse bafata igihe cyo kuvuga ishapule, bagakora n’isengesho ryo gusingiza Imana nk’uko abakarisimatike babigenza. Baba bateraniye mu kibaya kinini cyiswe "Ikibaya cy’Amahoro".
Nyuma yaho haba misa ari na yo sengesho rikuru ryo gusabira abarwayi, ibamo gutanga ubuhamya ku bakijijwe na Yezu, isozwa no gutambagiza Ukaristiya, abemera bemera ko Yezu urimo ari na we ukiza.
Mu gutambagiza Ukaristiya bikorwa n’abapadiri, hari abakarisimatike baba bari gufasha imbaga ihateraniye mu gusenga, batura Yezu Nyirimpuhwe ibibazo bafite, bifashishije indanguriramajwi. Abo ni na bo bavuga abakize.
Hagati aho, hari ibihe iri sengesho ryitabwirwa bikomeye kurusha andi mez. Mu mpera z’umwaka aho abantu baba bashaka gusaba Imana kubambutsa ikabageza hakurya mu wundi mwaka, no mu ntangiriro z’umwaka aho baba bashaka ko Imana ibayobora muri gahunda z’imihigo bafite.
Mu kwezi kwa Mata, aho u Rwanda rutangira icyumweru cy’icyunamo, naho usanga hari imbaga itabarika y’abafite imitima iremereye bavuga ko baba baje gushaka Yezu nyirimpuhwe uruhura.
Ohereza igitekerezo
|
Gusenga Imana,ntabwo bisaba kujya kwa Yezu Nyirimpuhwe,I Maka cyangwa i Kibeho.Ahubwo tujye tumenya ko Imana itumva abasenga bose.Ijambo ryayo rivuga ko iyo usenga Imana ariko ukora ibyo itubuza,ntabwo ishobora kukumva.Abandi itumva kandi ni millions nyinshi,ni abantu basenga mu buryo budahuje nuko bible ivuga.Urugero ni abasenga ubutatu cyangwa bikiramariya.Bible idusaba gusenga Imana imwe rukumbi,Se wa Yezu.Niwe wenyine ushobora byose kandi udashobora gupfa.Nta na rimwe abigishwa ba Yezu basenze Yezu cyangwa ubutatu cyangwa bikiramaliya nkuko bimeze ubu.
Hakizimana
Inkuru iratomoye kabisa kdi yanditse neza nta makosa afatika ariko. Yezu byo arakiza, ariko abantu tujye tunashishikazwa no gukundana, gusenga dusingiza Imana no kuyishima, ibindi izajya ibiduha! Ntitugasabe gusa na byo si byiza!