Abajenerali ba FARDC bashutse Tshisekedi ngo atere u Rwanda - Gen. Kabarebe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen. James Kabarebe, kuri uyu wa 25 Gashyantare yasobanuriye abagize ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda uko ibibazo bya Congo byavutse bigakura, bikaba inzitizi z’umutekano ku Rwanda.

Gen Kabarebe mu kiganiro n'ihuriro ry'imitwe ya Politiki mu Rwanda
Gen Kabarebe mu kiganiro n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda

Gen. Kabarebe yerekanye impamvu eshatu z’ingenzi zitangirira kuri Zaïre, aho nyuma y’urupfu rw’uwari Minisitiri w’Intebe wa Zaire Patrice Lumumba, igihugu cyahise gitangira kujya mu bibazo bya Politiki ndetse n’imitwe yitwaje intwaro igatangira.

Ubuyobozi bwa Congo nabwo ngo bwabigizemo uruhare muri iyo myaka yose, kugeza ku gihe cya Perezida Mobutu Sese Seko wemereye impunzi z’Abanyarwanda zivanzemo na EX-FAR kwinjirana muri Zaire n’ibitwaro bikomeye, nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikindi kandi, ngo aba bitwaje intwaro batujwe hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo, mu gihe abari barahungiye mu bindi bihugu nka Tanzania bambuwe intwaro bajyanwa kure y’imipaka.

Umuryango mpuzamahanga na wo ngo wabigizemo uruhare ntiwaharanira ko abo bakoze Jenoside bamburwa intwaro.

Nk’uko Gen. Kabarebe yabivuze, U Rwanda rero rujya mu ntambara ya Congo ya mbere mu 1996, rwari rugiye gucyura impunzi dore ko zari zanatangiye gushaka gutera u Rwanda.

Intambara ya Congo ya kabiri na yo ntabwo yari itandukanye n’iya mbere, uretse ko Laurent Desiré Kabila wari wafashijwe n’u Rwanda kugera ku butegetsi, yatangiye gushaka gutera u Rwanda.

Gen. Kabarebe yavuze amavu n’amavuko ya FDLR, umutwe w’iterabwoba wiganjemo abakoze Jenoside yatangiriye kuri ALIR 1 na ALIR 2, n’uburyo yakomeje kwiyubaka, ifashwa n’ingabo za Congo na MONUSCO.

yagize ati "MONUSCO yafashaga FDLR, bagacuruzanya amakara, bagashyiraho amabariyeri n’ibindi"

Gen. Kabarebe yavuye imuzi ipfundo ry'ibibazo bya Congo
Gen. Kabarebe yavuye imuzi ipfundo ry’ibibazo bya Congo

Kabarebe yavuze ko kuva M23 yatangira urugamba na Congo, ni bwo bwa mbere umuryango w’abibumbye urimo gukoresha imbaraga zikomeye mu bikorwa byihishe inyuma yo kugarura amahoro ‘Peace Keeping’.

Yagize ati "Umuryango mpuzamahanga ukwiye kubiryozwa, kuko itsinda ry’impuguke ryayo ryakomeje kuvuga ko MONUSCO ifasha FARDC, kandi FARDC ifatanyije na FDLR."

Ni naho akomereza avuga ari "Iyo bavuga ngo baratanga ibihano, ahubwo ni bo bakwiye gufatirwa ibihano."

Mu bindi, Kabarebe yasobanuye uburyo umutwe uhanganye na Leta ya Congo wavutse, ukarwana n’iki gihugu, kugeza ubwo mu 2013 wacitsemo ibice bibiri, kimwe kikajya muri Uganda, abandi bagahungira mu Rwanda.

Yasobanuye uburyo bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe bafashwe, barimo Jean Bosco Ntaganda waharaniraga kurengera uburenganzira bw’Abahema bicwaga, ariko bizakaza kumuviramo gufungwa.

Yagize ati "Impamvu Bosco Ntaganda yatoranyijwe wenyine kuregwa muri ICC, ni uko ari Umututsi, ni cyo yazize."

Avuga ko Ntaganda yinjira mu Rwanda, u Rwanda rwanze kwiteranya ruramutanga bamwohereza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Yasobanuye kandi uburyo igice cya M23 cyayoborwaga na Sulatani Makenga, ngo cyahungiye muri Uganda, ariko bigeze muri 2016 barambirwa kuba mu nkambi, bigira mu birunga bya Nyiragongo n’intwaro zabo, ariko Perezida Tshisekedi ntiyigeze agira umwete wo gukemura ikibazo barwaniraga cy’ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo b’Ababatusti bavuga Ikinyarwanda.

Kabarebe yagize ati "muri 2018, uwari Perezida Kabila yafashe Tshisekedi, bagirana amasezerano amuha ubutegetsi. Icyo gihe Perezida Paul Kagame yari ayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yumva ko agomba gufasha Perezida mushya."

Gen Kabarebe akomeza ariko avuga ko Tshisekedi yakomeje kugira imyifatire idasanzwe, aho ingabo z’igihugu cye zakomeje kurasa ku Rwanda, ndetse zikanashyigikira ibitero by’umutwe wa FDLR ku Rwanda, kugeza mu 2021, aho yateguye intambara yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yagize ari "Tshisekedi ashyiraho ibihe bidasanzwe mu 2021 i Goma, yari arimo gutegura intambara. Yazanye imitwe yitwaje intwaro yose agirana na yo amasezerano, ariko M23 ayigizayo. "
Mu minsi yakurikiyeho ni bwo M23 yateye Congo itangirira intambara i Bunagana ku mupaka wa Uganda na Congo. N’ubwo byagenze gutyo ariko, ngo Tshisekedi yarebesheje imbunda mu Rwanda, arasa u Rwanda.

Urugero ni nk’igihe haburaga icyumweru ngo habe CHOGM, ngo Abajenerali ba Congo bashutse Tshisekedi ngo biteguye gutera u Rwanda, bakarufata mbere y’uko CHOGM iba, agahita yitwa "Grand President du Congo", nawe arabyemera.

Gen. Kabarebe yavuze ko ubwo Congo yakomezaga kurasa u Rwanda, ni bwo u Rwanda rwafashe ingamba zo kwirinda ku buryo bukomeye.

Avuga ko Congo yafashe intambara ya M23 iyihindura iy’u Rwanda, na Perezida Macron w’Ubufaransa ubwe, asaba Perezida Kagame ngo abasabire M23 isubire inyuma.

Yagize ati "ayo yari amayeri yo kugira ngo berekane ko u Rwanda ari rwo rutera inkunga M23, icyo gihe M23 yasubiye inyuma ariko barakomeza barayirasa."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka