Abaje guhagararira Koreya n’Ubuholandi mu Rwanda ngo biteguye gukorana n’u Rwanda birenzeho
Ambasaderi mushya wa Korea y’epfo, Park Yong-Min, hamwe na Fréderic Maria De Man w’Ubuholandi, bagejeje kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame inyandiko zibahesha guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda nka ba ambasaderi, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kanama 2015.
Nyuma yo kwakirwa batangarije abanyamakuru ko bagiye gushimangira no kongera ibikorwa byari bimaze kugerwaho hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda, bijyanye n’imibanire, ubutwererane ndetse n’ishoramari ry’abaturage ku ruhande rw’u Rwanda na buri gihugu.

Ambasaderi Park Yong-Min wabanje kwakirwa, yavuze ko uwamubanjirije yasize u Rwanda rufatanya na Korea y’Epfo mu guteza imbere ubuhinzi, guha ubushobozi n’ubumenyi abakozi no guteza imbere ikoranabuhanga.
Kuri ibyo bikorwa ngo azongeraho ubufatanye mu gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibyakwangiza ibidukikije muri rusange, ndetse no gufasha abikorera bo mu bihugu byombi guteza imbere ishoramari.
Ambasaderi Park Yong-Min yagize ati “Nzashyira imbaraga mu guhuriza hamwe abaturage b’ibihugu byombi[Korea n’u Rwanda]; hari byinshi ibi bihugu bihuriyeho nko kuba bifite ubuso buto, bishobora gusangira ubunararibonye mu mikorere yabihesha gutera imbere.”
Igihugu cy’u Buholandi na cyo kiri mu bisanzwe bitanga inkunga ikomeye ku Rwanda mu byiciro binyuranye, ngo kigiye kurushaho kuyongera, nk’uko Ambasaderi Fréderic Maria De Man yabyijeje.

Yavuze ko Ubuholandi buzakomeza gushyigikira gahunda za Leta y’u Rwanda zijyanye no kongera umusaruro w’ibiribwa no kunoza imirire, ibikorwa byo kubungabunga umutungo kamere w’amazi, guteza imbere ubutabera n’amahoro; ariko ngo hazanashakwa ibindi byashingirwaho mu kunoza ubutwererane.
Ibijyanye n’ishoramari ry’Abaholandi mu Rwanda na byo ngo bizongerwa ku bisanzwe bihakorerwa; Abanyarwanda na bo bakaba bahawe ikaze mu Buholandi, nk’uko Ambasaderi De Man yabyijeje.
Ambasaderi mushya wa Korea y’Epfo mu Rwanda, Park Yong-Min, aje asimbura uwari uhasanzwe witwa Hwan Soon–Taik, naho Fréderic Maria De Man w’u Buholandi, akaba yasimbuye uwagiye witwa Leoni Cuelenaere.
Andi mafoto



Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
erega urda ni igihugu cyiza ntawe utakwifuza gukorana narwooo mucyo dukomeze twese imihigo n’abandi bazaza