Abahungu cyangwa abakobwa babana ntibakwiye gufatwa nk’urugo ruhabwa icyiciro cy’Ubudehe – Sosiyete sivile

Imwe mu miryango itari iya Leta (Sosiyete Sivile) yavuze ko abahungu cyangwa abakobwa babana mu nzu imwe badakwiye kwitwa urugo nk’uko biteganywa mu byiciro bishya by’Ubudehe, bizatangazwa mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Apollinaire Mupiganyi Umuyobozi Nshingwabirwa wa Transparency International-Rwanda
Apollinaire Mupiganyi Umuyobozi Nshingwabirwa wa Transparency International-Rwanda

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency Interantional-Rwanda), uvuga ko wahuje bagenzi bawo kugira ngo bige uburyo bazakomeza gushyigikira ibyiciro bishya by’ubudehe igihe bizaba bitangiye gukoreshwa.

Transparency ukaba ari umwe mu bagize Sosiyete Sivile baherekeje Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’Ibanze LODA, mu gikorwa cyabaye mu kwezi k’Ukwakira kwa 2020, cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe.

Imwe mu miryango yitabiriye ubutumire bwa Transparency kuri wa kabiri tariki 15 Kamena 2021, ivuga ko abangavu cyangwa ingimbi bavuye iwabo bagatangira kubana mu nzu imwe (icyo bita Ghetto), bidakwiye kwitwa urugo kuko ngo byaba ari ugutesha agaciro umuryango nyarwanda.

Umukozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Tumenyereye ko urugo ari umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana, ariko mu gihe ari abasore cyangwa abakobwa babiri cyangwa barenze uwo mubare, bakitoramo umwe ngo abe umukuru w’umuryango, icyo gihe biba bitabaye umuryango”.

Yakomeje avuga ko hari ibibazo byinshi bishobora kuvukira mu kwitwa umukuru w’umuryango muri uwo mubano, kuko ngo baba badakorera amafaranga angana, ndetse bikaba ngo bishobora kuzana indi mico itamenyerewe mu muryango nyarwanda.

Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro ‘Pax Press’ wakoze icyegeranyo cy’ibibazo abaturage bibazaga ku byiciro bishya by’ubudehe, unabisabira ibisubizo muri LODA.

Pax Press ushima ko amakuru abaturage bagiye batanga nk’impamvu yo guhitamo icyiciro cy’ubudehe umuntu ashyirwamo, azajya amanikwa ahagaragarira abantu bose.
Uyu muryango ariko ukavuga ko hari nk’umuntu washyizwe mu cyiciro cya gatatu (C), ariko ngo akagira atya akumva abayobozi baramushyize mu cy’abantu bifite cya kabiri, ari cyo B.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Interantional mu Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, avuga ko nka Sosiyete Sivile bifuza guherekeza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyiciro bishya by’ubudehe, aho bitishimiwe bagakomeza kubikorera ubuvugizi n’ubukangurambaga.

Mupiganyi agira ati “Ntabwo umuntu yavuga ko ibyiciro by’ubudehe bishya abaturage babyishimiye 100%, cyane ko tuzi ko amakuru atashoboye kugera kuri bose, twumvikanye ko mbere y’ishyirwa mu bikorwa tuzakomeza gukora ubukangurambaga tunaha amakuru Abanyarwanda”.

Imiryango itari iya Leta yahuye iganira ku buryo izafasha gushyira mu bikorwa ibyiciro bishya by'ubudehe
Imiryango itari iya Leta yahuye iganira ku buryo izafasha gushyira mu bikorwa ibyiciro bishya by’ubudehe

Ibyiciro by’Ubudehe bishya bizaba ari bitanu uhereye ku cya mbere cyahawe inyuguti ya A, kikaba kigizwe n’abantu bakorera amafaranga arenze 600,000 ku kwezi, icya kabiri cyitwa B kirimo abakorera amafaranga ari hagati ya 65,000 ku kwezi kugera kuri 600,000.

Icya gatatu ari cyo C kirimo abantu babona amafaranga abarirwa hagati ya 45,000 na 65,000 ku kwezi, icya kane ari cyo D kikaba kirimo umuntu ukorera amafaranga ari munsi ya 45,000, icya nyuma ari cyo E kigizwe n’abantu bashaje, abana bibana, abarwaye indwara zidakira cyangwa abafite ubumuga butuma badashobora kwibeshaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None umuhungu yarazanye umugore bakaba batari basezerana mumategeko abo banu nabwo bo bahabwa icyiciro murakoze

Ni alias yanditse ku itariki ya: 27-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka