Abahumurizamitima 56 basoje amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe

Kuri uyu wa 19 Kanama 2022, mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu y’Abahumurizamitima’ 56, abo bakaba ari abantu baturuka mu nshuti z’umuryango, mu rubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abacitse ku icumu. Bahuguwe ku bijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, harimo kubimenya no kwiga uko byakumirwa.

Bahuguwe ku buzima bwo mu mutwe
Bahuguwe ku buzima bwo mu mutwe

Ayo mahugurwa yatanzwe n’umushinga ’Baho neza’ wa Imbuto Foundation, ushyirwa mu bikorwa na GAERG (Umuryango w’abahoze ari abanyeshuli bacitse ku icumu).

Nk’uko byasobanuwe na Nsengiyumva Athanase, inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, abahuguwe ni abazajya guhugura abandi aho batuye.

Yagize ati "Turahugura abazahugura abandi aho batuye, kuko bari mu byiciro bitatu, harimo inshuti z’umuryango, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abacitse ku icumu. Umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibibazo bitandukanye, bigenda bigahungabanya ubuzima bwo mu mutwe”.

Ati “Abahuguwe tubategerejeho gufasha mu bukangurambaga ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kugera aho bashobora gufashirizwa no gukora urubuga ’Baho neza’ mu mudugudu., urwo rubuga narwo ruzagira uko rufasha mu gukumira ibibazo bitandukanye, birimo ihohotera ryo mu ngo, ibiyobyabwenge ndetse n’ibituruka ku ngaruka za jenoside, kuko ibyo byose ari byo bitera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Nta virusi cyangwa ’bacterie’ itera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, biterwa n’ibyo umuntu ahura nabyo".

Mukamana Verena, umubyeyi w’imyaka 60 na we wahuguwe, yavuze ko amahugurwa yamugiriye akamaro, uretse kuba yamuvuye ubwe, ngo agiye kuvura n’abandi.

Yagize ati "Muri aya mahugurwa namenye ko umuntu ashobora kuba agendana ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe atabizi. Nihereyeho nagiraga ikibazo cy’agahinda gakabije, nkaba ndi mu murima mpinga nkisanga ndima ndira kubera kwitekerezaho, kandi nkumva nta muntu nabwira ikibazo cyanjye. Ubu namenye ko agahinda nagiraga ari ikibazo, ngomba kwegerana n’abandi tukaganira ibibazo mfite nkabivuga kuko hari ubwo nakubwira ikibazo, ukaba wamfasha kugikemura".

Asoza ayo muhugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG, Nsengiyaremye Fidèle, yavuze ko ubushakashatsi bwo mu 2018, bwagaragaje ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda aba afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, abizi cyangwa atabizi.

Nsengiyaremye Fidèle
Nsengiyaremye Fidèle

Mu ndwara z’ubuzima bwo mu mutwe iza ku isonga ni agahinda gakabije, aho ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko yibasiye 11.5% by’Abanyarwanda.

Nsengiyaremye yagize ati "Indwara y’agahinda gakabije, iri mu za mbere zitera ubumuga ku Isi, kuko itera ubwo mu mutwe, kandi iyo mu mutwe hamugaye ubuzima muri rusange buba bwagize ikibazo. GEARG, twifuza kugabanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Banyarwanda, dufatanyije n’ibigo bitandukanye harimo Imbuto Foundation n’ibindi”.

Ati “Namwe mwahuguwe tubatezeho byinshi muri urwo rwego, ko muzarwanya ibyo bibazo aho mutuye, mugafasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, mukabarinda akato bahabwa, mukabagarurira icyizere, kuko twe muri GAERG tuvuga ko iyo habuze amafaranga nta kintu kiba cyabuze, ariko iyo icyizere cyabuze ibintu byose biba byabuze".

Umushinga ‘Baho neza twite ku buzima bwo mu mutwe’, ushyirwa mu bikorwa na GAERG mu Karere ka Bugesera na Gasabo, ukaba umaze guhugura abasaga 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri murabahanga cyane kuko mwatecyereje neza usanga umuntu afite ibibazo ariko akabura uwo abiganiriza niyompamvu urubuga mumudugudu ruzagarura ubuzima bwabantu benshi

Nkaba mbashimiye kand imana izabahemnera ibyiza mukomeje kugaragaza mugihugu cyiza cy,urwanda

Nshimiyimana theoneste yanditse ku itariki ya: 20-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka