Abahuguwe na BK Academy biyemeje kuba ishema rya Banki ya Kigali

Itsinda ry’abasore n’inkumi basoje amahugurwa y’amezi atatu atangwa na Banki ya Kigali (BK), binyuze mu kigo cyayo BK Academy, baratangaza ko ubumenyi bungutse bugiye kubafasha kuba ishema ry’iyo banki bazana impinduka.

Itsinda ry'abari basanzwe ari abakozi ba BK naryo ryafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo guhabwa seretifika zo ku rwego mpuzamahanga
Itsinda ry’abari basanzwe ari abakozi ba BK naryo ryafashe ifoto y’urwibutso nyuma yo guhabwa seretifika zo ku rwego mpuzamahanga

Ni itsinda rigizwe n’abari basanzwe mu kazi hamwe n’abari abanyeshuri bagisoza amasomo atandukanye muri Kaminuza zo mu Rwanda no hanze, bose hamwe bakaba ari 55 barimo 29 bari basanzwe ari abakozi.

Mu gihe cy’amezi atatu bamaze, abari abanyeshuri bahawe ubumenyi ngiro bw’ibanze ku mikorere y’amabanki n’iya BK by’umwihariko, nka banki ya mbere ikomeye mu gihugu, banakorera ingendoshuri ahantu hatandundukanye mu rwego rwo kubigisha guhuza serivisi z’imari n’ibindi by’ingenzi byuzuzanya na zo.

Naho abasanzwe ari abakozi bo bahuguwe mu bijyanye n’imiyoborere na serivisi zitandukanye zijyanye n’amabanki, no gukora mu buryo bujyanye n’igihe.

Ni umunsi waranzwe n'ibyishimo kubarangije amahugurwa
Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo kubarangije amahugurwa

Ubwo hasozwaga ayo mahugurwa ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, abayasoje biyemeje kuba ishema rya BK barushaho kuzana impinduka no guhanga udushya, bafatanya n’abasanzwe mu kazi hagamijwe iterambere.

Larissa Nyiribambe ni umwe mu barangije ayo mahugurwa bagiye mu kazi bwa mbere, avuga ko mu gihe bamaze bungutse ubumenyi butandukanye kandi nta kabuza ko ari kimwe mu ntwaro zizabafasha kuba ishema rya BK.

Ati "Icyo tugiye gukora ni ugufatanya n’abasanzwe ari abakozi ba BK, cyane cyane mu gufata neza abakiliya, tugahesha ishema banki, kandi tukagira uruhare mu bikorwa byiza ikora no guhanga udushya, kuko amasomo twize yaduhaye ubumenyi ku byo banki ikora, uko isoko riri hanze aha rikora, ku buryo bizatwongerera bikanaduha aho duhera duhanga udushya kugira ngo twongere serivisi nziza duha abakiliya, kubera ko umukiliya ari umwami kandi ahora ari mu kuri, twabyiyemeje kuba ishema rya BK."

Uhereye ibumoso ni umunyamabanga nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire naho uhereye iburyo ni Dr. Diane Karusisi umuyobozi Mukuru wa BK
Uhereye ibumoso ni umunyamabanga nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire naho uhereye iburyo ni Dr. Diane Karusisi umuyobozi Mukuru wa BK

Iverson Nsabagasani avuga ko bize amasomo ajyanye n’ibigo by’imari aho biva bikagera, ku buryo azabafasha mu mirimo mishya bagiye gutangira.

Ati "Biraza kudufasha kuba ishema rya BK, kubera ko niba hari uri mu ikoranabuhanga, undi ari mu nguzanyo biraza kudufasha guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo tubashe kugera kuri ya ntego ya BK no guhanga udushya."

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi avuga ko abarangije amahugurwa babitezeho kuzana udushya kugira ngo bakomeze guteza imbere umwuga wa banki muri BK no mu Rwanda muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa BK Dr. Diane Karusisi avuga ko biteze umusaruro ku bahawe amahugurwa
Umuyobozi Mukuru wa BK Dr. Diane Karusisi avuga ko biteze umusaruro ku bahawe amahugurwa

Ati "Icyo twababwira ni uko bagomba kuba ishema bakihesha agaciro kandi ariko bakanagahesha abakiliya bacu, kuko icya mbere dukora ni ugutanga serivisi ku bakiliya bacu, tugomba gutanga serivisi nziza zinoze, kandi zituma abakiliya bacu batera imbere. Ibyo nibyo batubwira kandi batwemereye ko bazanye ubumenyi kuko ni abana bato bize neza banahugurwa neza, bashaka no kutuzanira udushya twinshi nibyo twiteze."

BK Academy ni ikigo gikorera ahari Ishami rya Banki ya Kigali riherereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, cyafunguwe mu 2022, kikaba gitanga amahugurwa ku banyeshuri bagize amanota meza mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye ndetse abitwaye neza bagahabwa akazi muri iyi banki.

Dr. Diane Karusisi yatanze Seritifika ku bakoze bashya ba BK bari bamaze igihe cy'amezi atatu bahugurwa na BK Academy
Dr. Diane Karusisi yatanze Seritifika ku bakoze bashya ba BK bari bamaze igihe cy’amezi atatu bahugurwa na BK Academy

Icyo kigo kinahugura abasanzwe ari abakozi ba BK, mu bijyanye no gucunga serivisi zitandukanye z’imari ndetse no kujyana n’imikorere igezweho.

Abasoje aya mahugurwa uyu mwaka ni abanyeshuri 26 barimo abasore 10 hamwe n’abakobwa 16, bakaba bagize icyiciro cya gatatu cyiswe ‘Ishema’, icya kabiri cyo cyari cyiswe ‘Inganji’, mu gihe abari bagize icya mbere bishwe ‘Isonga’.

Ibyiciro byose uko ari bitatu bikaba bimaze guhugurirwamo abari abanyeshuri barangije kaminuza 76, bose bahise bahabwa akazi mu mashami atandukanye ya BK Group Plc.

Mbere yo guhabwa seritifika abakozi bashya ba BK bari bafite akanyamuneza
Mbere yo guhabwa seritifika abakozi bashya ba BK bari bafite akanyamuneza
Uko ni ko abakozi bashya ba BK baserutse mu muhango wo kubakira no gusoza ku mugaragaro amahugurwa bari bamazemo amezi atatu
Uko ni ko abakozi bashya ba BK baserutse mu muhango wo kubakira no gusoza ku mugaragaro amahugurwa bari bamazemo amezi atatu
Hanabyinwe injyana gakondo
Hanabyinwe injyana gakondo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka