Abahuguwe ku bijyanye no gukumira inkangu bizeye ko zigiye kugabanuka
Impuguke 60 ku bijyanye n’ibiza zaturutse hirya no hino mu Rwanda, barishimira ko amahugurwa y’icyumweru bari mu busesenguzi bwiga ku kibazo cy’inkangu n’ubuhaname bw’imisozi mu Rwanda, agiye kubafasha mu kurushaho gukumira inkangu zugarije tumwe mu duce tw’Igihugu.
Ni amahugurwa yiswe Summer School, mu nsanganyamatsiko bise “Landslides and Slope Stability analysis in Rwanda”, yasojwe tariki 16 Nyakanga 2022 nyuma y’icyumweru abera muri IPRC-Musanze, aho yari agamije gutanga ubumenyi mu bijyanye n’inkangu ndetse n’ibindi biza, hagamijwe kwiga uburyo icyo kibazo cyakemuka.
Ni umushinga wa Kaminuza enye zo mu Rwanda arizo IPRC-Musanze, UTAB, INES-Ruhengeri, UR-CAVM na Kaminuza eshatu z’i Burayi arizo Parma University, University of Applied Sciences of Cologne na University of Liège, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’umutungo kamere (Rwanda Water Resourses Board).
Ni amahugurwa yashimishije abayitabiriye aho bemeza ko abasigiye ubumenyi buzabafasha kuzamura urwego rwo gukumira inkangu, hifashishijwe ubwo bumenyi batahanye n’ibikoresho bahawe birimo na software, izabafasha kumenya neza aho inkangu zikomeje kwibasira, mu rwego rwo kuzikumira.
Mukamana Esperence, Umwarimu muri IPRC-Gishali, ati “Abanyarwanda turabizeza ko muri aya mahugurwa havuyemo ibisubizo birenze kimwe. Turabizi ko mu Rwanda dufite ikibazo cy’inkangu aho ubutaka buhora buriduka buri munsi, ariko kuba buriduka ntabwo ari ibintu byo kurebera, niyo mpamvu aya mahugurwa yabayeho”.
Arongera ati “Tubonye ubumenyi buzadufasha kwigira hamwe tukamenya ubwoko bw’izo nkangu n’ubutaka, nibwo buryo buzadufasha kubona ibisubizo birambye bijyanye n’ibibazo twagiye tubona muri buri gace. Aya mahugurwa yadufashije kumenya ubwo bwoko bw’inkangu n’uburyo yakumirwa, hakoreshejwe ibikoresho bijyanye na buri gace”.
Mu byo abo banyeshuri bagiye gukora, ngo harimo gukumira ko ubutaka buriduka nyuma yo kubwiga, hifashishijwe ibikoresho binyuranye.
Zimwe mu ngamba bafata mu gihe bamaze kubona ko hagiye kuba inkangu, hari kuba ubutaka bwatsindagirwa, ikindi hagafatwa ingamba zo kwirinda iyo nkangu haterwa ibiti, hacukurwa imirwanyasuri n’ibindi.
Nizeyimana Jean Claude, umukozi w’Akarere ka Huye ati “Nkanjye ushinzwe cyane cyane imihanda, hari ubwo uva nk’i Kigali werekeza i Huye ugasanga umusozi waridutse wangije umuhanda, ariko twagize amahirwe inararibonye mu bijyanye n’ibiza badusangiza ubumenyi bwo kurinda izo nkangu”.
Arongera ati “Hari software batweretse tureba uburyo nyirizina bwo kurwanya inkangu, aho dufata ubutaka tukabujyana muri Laboratwari, tukareba ikibazo cy’aho hantu twamara kumenya imiterere yaho, niba ari ubutaka bworoshye niba ari amazi yacengeyemo, ahasigaye tugashaka uko twaharinda, kwaba kuhubaka inkuta z’amabuye cyangwa tukaba twafata wa mukingo tukawugarika kugira ngo umuhanda wacu urindwe inkangu”.
Nk’uko Eng Emile Abayisenga, Umuyobozi wa IPRC-Musanze abivuga, mu ngamba zafatiwe muri iyo nama harimo gushinga ihuriro rihuza izo nzobere zahuguwe, mu rwego rwo gukomeza kungurana ubumenyi no guhanahana amakuru ku bijyanye n’ibiza.
Yanavuze ko bashyizeho na Programu bazajya bifashisha ikabaha amakuru ku biza ati “Twaguze software bazajya bifashisha, ziba zinahenze aho Licence imwe igura 1000 cy’Amadolari, gusa hari ikigo cyadufashije kubona licence 20 zifashishijwe muri aya mahugurwa aho banazitahanye, bajyanye n’ubumenyi ndetse n’ibikoresho bizabafasha gushaka ibisubizo ku bibazo by’inkangu”.
Umuyobozi wa Rwanda Water Resources Board, Rukundo Emmanuel, avuga ko kuba abafite ubumenyi ku nkangu mu Rwanda bakiri bake, ari kimwe mu byabateye gutegura ayo mahugurwa bafasha aba Enjeniyeri banyuranye kugeza no mu turere, mu rwego rwo gushaka uburyo isuri yahashywa mu gihugu hose nk’uko biri muri gahunda y’ibigo na za Minisiteri zifite mu nshingano gahunda yo kurwanya isuri.
Uwo muyobozi yavuze ko Software abo banyeshuri bahawe igiye kubafasha kumenya imiterere y’ubutaka no kumenya igihe bushobora guhura n’inkangu, avuga ko izakoreshwa mu bushakashatsi no mu kazi kabo ka buri munsi, mu rwego rwo kurwanya isuri mu kuyihashya mu gihugu hose.
Roberto Valentino wo muri Parma University, yavuze ko hari icyizere cy’uko inkangu mu Rwanda zagabanuka ku kigero gishimishije nyuma y’uko hari abahuguwe mu mashuri anyuranye y’ubumenyingiro, ndetse ayo mahugurwa agera no ku bakozi b’uturere bafite mu nshingano gahunda yo gukumira ibiza.
Avuga ko n’ubwo ibikoresho byifashishwa mu kurwanya inkangu bihenze, ariko intego ari uko icyo kibazo kirwanywa mu Rwanda mu buryo bufatika, nk’uko biri muri gahunda za Kaminuza zateguye ayo mahugurwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|