Abahoze muri FDLR baricuza icyatumye batinda gutaha

Abahoze ari abarwanyi 361 bari guhugurwa mu kigo cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero cya Mutobo baravuga ko bicuza cyane kuba baratinze gutaha mu Rwanda.

Aba Banyarwanda 361 bavuye mu mashyamba ya Kongo mu minsi ishize babwiye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda babasuye tariki 09/12/2011, ko mu minsi mike bamaze batahutse mu Rwanda biboneye intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu myaka bamaze bari hanze y’igihugu.

Abatanze bose bavuze ko bicuza cyane kuba baratinze gutaha, bavuga ko bahamagarira bagenzi babo bose basigaye mu mashyamba ya Kongo gutaha vuba na bwangu ngo kuko hari n’abashaka gutaha bakabura uburyo kuko hari abafite intwaro bafata bagenzi babo bugwate bakababuza gutaha.

Ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerereo n’abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Kongo cyafunguye imiryango mu mwaka wa 1995. Giherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Mutobo.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka