Abahoze mu mashyamba ya Congo ngo bari bazi ko nibagera mu Rwanda bazicwa

Abagabo, abagore n’abana bari guhugurirwa mu kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze, batunguwe n’uburyo basanze u Rwanda nyuma y’uko bafatiwe mu bitero ingabo za Kongo zabagabyeho boherezwa mu Rwanda bazi ko bagiye kwicwa.

Bahawe umwanya babazwa ibibazo binyuranye
Bahawe umwanya babazwa ibibazo binyuranye

Ni mu buhamya batangiye mu biganiro bagiranye na Busingye Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, mu ruzinduko yagiriye muri icyo kigo ku mugoroba wo ku itariki ya 24 Gashyantare 2020.

Nyuma y’ikiganiro bagejejweho na Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, bahawe ijambo bavuga ikibari ku mutima n’uburyo bakiriwe mu Rwanda.

Abo Banyarwanda bavuze ko bakigera mu Rwanda bamaze umunsi wose batavuga kubera ubwoba, ariko uko bagendaga baganirizwa batangira kwiyumvamo icyizere ari nabwo batangiye kuganira batanga ibitekerezo binyuranye.

Ngo mu byabatunguye ni uburyo bakiriwe budasanzwe kandi bo bari bazi ko igihano bakwiriye ari ugupfa.

Uwitwa Sebahutu Jean de Dieu wahoze muri umwe mu mitwe yitwara Gisirikare mu ishyamba rya Kongo yagize ati “Rwose pe ntawajya kubeshya bafata icyemezo cyo kutwohereza mu Rwanda twumvaga ko ibyacu birangiye. Dukurikije uburyo abadukuriye bari baradushyizemo ibitekerezo byo kuzafata igihugu, twumvaga uwo mugambi tuwukomeyeho ariko dutungurwa no kugabwaho igitero gikaze, tubona abo twari kumwe barashize twe turafatwa. Ntabwo twumvaga ko twataha gutya, Imana ishimwe”.

Akomeza agira ati “Aho tugereye mu Rwanda tumaze kunguka byinshi, kuko amateka y’ikinyoma akurwaho n’amateka y’ukuri. Twize uko Jenoside yakozwe, byanyibukije uko nanjye nabyigishaga nabi ngendeye ku byo nabwirwaga n’abanyobora. Aba bana mureba twabwiye amateka mabi, dufite kubabwira ko ibyo twabigishaga byari ibinyoma, kandi turi kuruka uburozi bwose twamize. Turashimira Imana nta buryarya kuko ntitwari tuzi ko dushobora kugera muri iki gihugu ngo tubeho”.

Col Musabyimana Narcisse ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda uburyo twakiriwe tugeze mu gihugu, ntitwari tuzi ko twabaho. Tukigera ku Mukamira, baratugaburiye baratwambika badufata neza, kandi amaso namwe arabereka murabona uko dusa.

Mukanoheri Joselyne we yagize ati “Igihugu kimeze neza, uko bakitubwiraga siko twagisanze batwigishije ko uje mu Rwanda bahita bamwica none ahubwo batwakiriye. Ubu byaturenze. Abo twasizeyo twabashishikariza gutaha kuko mu Rwanda ni amahoro”.

Minisitiri Busingye atanga ikiganiro i Mutobo
Minisitiri Busingye atanga ikiganiro i Mutobo

Mu mpanuro bahawe na Minisitiri Busingye Johnston, mu ngero eshatu yatanze, yabibukije ingaruka zishobora kugera ku muntu ufata icyemezo cyo kujya kuba mu mashyamba agamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Uwagize imyumvire yo kujya kuba mu mashyamba akuramo ibintu bitatu. Hari ukugira ubwenge ubivamo ugatoroka waba udapfuye ugataha. Icya kabiri ni iki cyabahurije hano, kugabwaho ibitero byaba bitaguhitanye ugataha mu gihe icya gatatu gikomeye kibikuvanamo ni amaherezo yawe, urabura pe, umubyeyi akavuga ati ndibuka ko nabyaye umwana agakura agatoroka akajya mu mashyamba ya Congo, bikarangirira aho. Iyo hari umwana wasize nta yindi nkuru bamubwira uretse kubwirwa ko se yabuze”.

Icyo cyiciro cya 67 cy’abari guhugurirwa i Mutobo kigizwe n’abanangiye banga gutaha ku neza aho baje bakurikiye ibyiciro 66 by’abasaga ibihumbi 11 batashye ku bushake bwabo.

Minisitiri Busingye, yavuze ko ukwinangira kwabo kugeza ubwo bagabwaho ibitero, bikwiye kubabera isomo bagahindura imyumvire bari bafite bakiba mu mashyamba ya Congo, bagaharanira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda babana neza n’abo basanze mu gihugu kandi bikuramo imyumvire bahoranye mu mashyamba.

Abo baturage bavuga ko bishimiye kuba bagarutse mu gihugu cyabo, bashimira na Minisitiri Busingye wafashe umwanya we akabasura akabaha n’impanuro zinyuranye, aho biyemeje kugendera kuri gahunda ya Leta barangwa n’ibikorwa binyuranye biganisha igihugu ku iterambere.

Kuva mu mwaka wa 2002, Ikigo cyakira abahoze mu mitwe yitwara gisirikare bahoze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze kwakira abasaga ibihumbi 11 basubijwe mu buzima busanzwe mu byiciro 66, mu gihe icyiciro cya 67 kigizwe n’abantu 685 bari guhugurirwa muri icyo kigo nyuma yuko bafatiwe mu bitero bagabweho n’ingabo za Kongo boherezwa mu Rwanda.

Muri abo bari mu mahugurwa 685, ab’igitsina gore ni 102, harimo abasivile 116, abana bakoreshejwe imirimo y’igisirikare 81, n’abana b’impinja 38.

Muri icyo kigo hatangijwe n’ishuri ry’imyuga (TVET) ryigisha ubudozi, ubwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi aho ubu riri kwigwamo n’abasubijwe mu buzima busanzwe 162 mu myaka ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ABACENGEZI BARASETSA. INKURU NK’IZI SINARI NZIHERUTSE (AHO "UMUNYAMAKURU" NAWE AGWA MU MUTEGO W’IKINYOMA AKAGITANGAZA). NTA MUNYARWANDA UBA HANZE MU MASHYAMBA UDAKURIKIRA AMAKURU YO MU RWANDA (BARUSHA NA BAMWE MU BARI MU GIHUGU AMAKURU). ABENSHI MU BACENGEZI BAFITE IMIRYANGO MU GIHUGU, BAVUGANA NABO UMUNSI KU MUNSI, BITYO KUVUGA NGO BARI BAZI KO BAZICWA NI IKINYOMA GIKABIJE UYU "MUNYAMAKURU" ATANGAJE.

BEN yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Njye nddumva utarenganya uyu munyamakuru kuko yatangaje amakuru yahawe na ba nyirubwite , wowe rero niba ufite amakuru avuguruza ibyo aba bavuze, cg ukaba ufite ubushakashatsi wakoze kuri aba bantu n’ uburyo babona amakuru yo mu Rwanda, ndumva wabimenyesha uyu munyamakuru akaza nawe mukagirana ikiganiro noneho ukavuguruza ibyo bariya bantu bavuze, ikindi kandi ndumva utakomeza kubita abacengezi kuko ubu bitandakanyije n’ ibyo bikorwa by’ ubucengezi, ubu n’ abaturage beza .

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka