Abahoze mu bigo by’impfubyi bashinze umuryango uharanira kwigira

Mu myaka umunani ishize ubwo gahunda yitwa "Tubarere mu miryango" yatangizwaga, ikigo cyareraga impfubyi cyitwa ’Orphelinat Noel’ cyo ku Nyundo mu Karere ka Rubavu cyasezereye amagana y’abari bakirimo, bamwe bajya kurererwa mu miryango, abandi bajya kwicumbikira.

Bumvikanye ko bagomba kwishakira uburyo babaho, gukangurira abandi kwirinda kumenya ububi bwo kuba mu bigo by'impfubyi, gukora ubuvugizi no gufasha bagenzi babo bataratera imbere
Bumvikanye ko bagomba kwishakira uburyo babaho, gukangurira abandi kwirinda kumenya ububi bwo kuba mu bigo by’impfubyi, gukora ubuvugizi no gufasha bagenzi babo bataratera imbere

N’ubwo bamwe bari abasore n’inkumi bigaga muri kaminuza cyangwa basoza amashuri yisumbuye, bavuga ko bifataga nk’abana b’ibitambambuga ku buryo nta washoboraga kugira icyo akora ngo yigurire ikintu gito cyagurwa amafaranga 100.

Umwe muri bo washatse kwitwa Jacky ryonyine, afite imyaka 29 y’ubukure. Avuga ko akorera ikigo kimuhemba buri kwezi, ariko ngo ntiyari kumenya uburyo basaba akazi akiri mu kigo kirera impfubyi.

Ati “Nasohotse mu kigo cy’impfubyi ndangije kwiga muri kaminuza, ngisohoka numvaga ko ibintu byose ngomba kugira ubimpa guhera ku isabune, umuti w’amenyo n’ibindi, ariko ubu biratandukanye”.

Ati “Ngomba gukoresha umutwe wanjye, amaboko yanjye, buri kintu cyose nkeneye nkabasha kucyiha, ndi umubyeyi nishyurira umwana ishuri, ndetse no kwizigamira kwanjye hari aho ngejeje”.

Uwitwa Kubwimana Eric w’imyaka 27 na we uvuga ko yasohotse mu kigo kirera impfubyi yiga muri kaminuza ariko agihabwa ibintu byose, ndetse ngo abagiraneza bamuhaye amafaranga ibihumbi 400 arayatagaguza ntiyagira icyo amumarira.

Ati “Narangije kaminuza ntangira guhangayika, bituma nshaka akazi ku ngufu, ntabwo Abanyarwanda bose bazi ko ibigo by’impfubyi ari bibi ariko twe turabizi, nibaza impamvu tutatekerezaga ngo nitugeza igihe cyo gushaka bizagenda gute”!

Aba bavuye mu bigo birera impfubyi kuri ubu bamwe ni ababyeyi ndetse ni n’abakozi bashobora kwitunga no gufasha abandi kubaho.

Kubwimana na bagenzi be barenga 20 bamaze gushinga umuryango (association) witwa ‘’Rwanda Advanced Care Leavers’ ushinzwe kwigisha Abanyarwanda n’abana by’umwihariko ingaruka mbi zo kurerera abana mu bigo by’impfubyi.

Uyu muryango kandi uvuga ko uzajya ufasha bamwe mu bawugize kwikura mu bibazo by’ubukene n’imyumvire, ndetse no gukora ubuvugizi.

Inama y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) ivuga ko hari abana 3,300 bamaze kuvanwa mu bigo birera impfubyi, ndetse ko abana batabwa n’ababyeyi cyangwa abahinduka impfubyi ku mpamvu zitandukanye, bahita bashakirwa indi miryango y’abitwa ’Malayika Murinzi’ ibakira.

Umuryango witwa ‘Hope and Homes for Children’ wita ku burenganzira bw’abana hamwe no kubashakira uburyo barererwa mu muryango, uvuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma umwana atarererwa mu muryango.

Mutuyimana Celestin ukorera uwo muryango avuga ko uretse urwo rubyiruko kuri ubu rutagiteze amaboko kuko rwavuye mu bigo by’impfubyi, hari abana babarirwa mu bihumbi 50 ‘Hope and Homes for Children’ imaze gufashiriza mu miryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Nitwa Rachel Nyirandayambaje Rachel.Rwose kurera abana mumuryango nibyiza cyane ,Rwose niba Hari abana bagikeneye kurererwa mumuryango mwampamagara kuri 0789992305cga 0784507311.nange nkeneye kwakira abana ndera arko Mukarere ntuyemo ntabigo by’impfubyi bihaba rwose iwabona ubu bitumwa bwange yampamagara habaye Hari abana bakeneye ubwo bufasha not eguye gutanga umusanzu wange.murakoze

Nyirandayambaje Rachel yanditse ku itariki ya: 24-05-2023  →  Musubize

Iyi gahunda ya reta ni nziza pe!
Gusa ikibazo nibaza,nk’abana bari bakiri mumyaka yo munsi y’ubukure bagejejwe mubigo by’imfubyi bataramenya gusobanura neza imiryango baturutsemo abo bafashwa bate kugira bazamenye imiryangongo yabo?
Urugero turamufite bivugwako yakiriwe nibigo birera imfubyi,yaravuye kongo ari mukigero cy’imyaka itanu hari 2012 arko twabuze aho tumushakishiriza.
Nkuwo kakorwa iki,yashakirizwa he?
Kugira tumushyire mumuryango?
Murakoze!

Shyaka yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

Gahunda Ni nziza nubwo yaje itinze arko ndanenga uburyo yatangiye ishyirwa mubikorwa.

Mbere na mbere twibuke ko hari abana bagizwe imfubyi na Genocide yakorewe abatutsi kandi dushimire angabo za RPA zagiye zirokora abantu mu macentre atandukanye urugero nka Saint Paul.
Muribyo bikorwa rero hari abana bagiye baburana n’imiryango yabo ndetse kugeza nubu.

Abo bana usibye kurererwa mubigo by’imfubyi ntibigeze bashyirwa k’urutonde ngo leta ibafashe by’umwihariko cyane cyane ko tumurere mumuryango yaje benshi barakuze batari bujye kurererwa mu miryango.
Nkaba mboneyeho kunenga NCC uburyo yagiye isa nkijugunya abo bana k’umihanda ibabeshyeshya kubakodeshereza amezi make.

Hakwiye rero gukorwa ubuvugizi bwo gufasha abo bana gutuzwa mumuryango nyarwanda kubufatanye na leta bagashakirwa aho gutura hanyuma ibikorwa byo kwiteza imbere bikaba bafite ubuturo nkabandi banyarwanda bose.

Cyane ko iki kibazo ko numva kireba CNLG kuko ari ingaruka zikomoka kuri Genocide.

Nkanzura nshimira leta yu Rwanda kuriyi gahunda ya Tumurere mumuryango kuko yigisha abana gukura bazi ubwenge bwo guhangana ni bibazo byo muri societe.

Kdi imiryango nyarwanda ireke kujya yigira abafite impuhwe ngo bahabwe abana kugirango babarere ababo cyangwa ngo babagire abakozi bo mungo zabo ntagena migambi bateganyiriza umwana bahawe ngo azavemo umugabo cg umugore ufitiye societe akamaro.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Amaboko ahuriye hamwe abyara ikintu gikomeye.muze twese twubuka urwanda rwacu.twishakire ibisubizo by’ibibazo twahuye nabyo

Mahoro Jacky yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Icyogitekerezo mwahuje ukomwabayeho murakuzi birashimishije kubinamwese murikumwe aharurukundo imani bihari mukomerimitima iyabaremye murikumwe nanjye ngeze mumyaka 28 utambaza iwacu ngompakubwire tel.0782857045 muzansubiza kwihangana kuranesha

NiTWa ndayishimiye philippe yanditse ku itariki ya: 13-07-2020  →  Musubize

nanjye nabuze ababyeyi mfitimyakitatu ntamazina yabonzi naho twaridutuye ntahonzi ntanumuntumwenzi womumuryango wanjye nabazaga uwashaka kwifatanya namwe byagendabite kandi mwihangane imana ikundi pfubyi ntacyo mukibaye

NiTWa ndayishimiye philippe yanditse ku itariki ya: 13-07-2020  →  Musubize

Ikidutera guhuza hamwe ibitekerezo nuko tuzi agaciro ko kurererwa Mumuryango nyarwanda.

kubwimana eric yanditse ku itariki ya: 13-07-2020  →  Musubize

Abanyarwanda bakwiriye gushuigikira gahunda yo kurerera abana bose mu muryango kandi bakabafasha kubaho bishimye kuruta uko babatererana bagakurira mu bigo by’imfubyi

Da cruz yanditse ku itariki ya: 13-07-2020  →  Musubize

Iki gitekerezo nikiza Kandi umuryango nyarwanda ukenewe kwigishwa gufata umwana nkuwawe no kurererwa mumuryango

Bikorimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Tugomba kwishakamo ibisubizo bitwubaka

nteziyaremye aloys yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka