Abahize abandi mu Kwezi kwahariwe umuturage bahembwe

Abahembwe ubwo hasozwaga Ukwezi kwahariwe umuturage mu Murengewa Kigarama muri Kicukiro, bavuze ko ari ingirakamaro kuko uko kwezi kubereka ko Leta ibitayeho kandi ibatekereza, ibyo bikabongerera imbaraga zo gukora cyane.

Bahawe ibikoresho bizabafasha mu mirimo yabo
Bahawe ibikoresho bizabafasha mu mirimo yabo

Umujyanama mu by’ubuhinzi, Niyomwungeri Joël, uri mu bahembwe uhinga mu gishanga cya Rwampara, avuga ko ikoti ry’imvura na bote yahawe bizamufasha mu kazi ke.

Ati “Ndi umujyanama mu by’ubuhinzi ariko ndihingira nanjye, mpinga ibigori soya n’ibishyimbo. Izi bote rero bampaye nzajya nzambara mpinga bindinde indwara zandura ziciye mu birenge. Naho ikoti ryo rizandinda imvura kuko sinzayigira urwitwazo".

Avuga ko kuba bahembwe ari amahirwe bagiye gukoresha, ku buryo buri wese azajya akoresha ingufu kugira ngo nawe ahige abandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, avuga ko Ukwezi k’umuturage kwasojwe tariki 2 Mata 2022, bungukiyemo kumenya ubuzima bw’umuturage.

Ati “Uku kwezi twungukiyemo ibintu byinshi bitandukanye birimo kugera ku muturage tukamenya imibereho ye, aho twari dushoboye hose twafatanyije n’abafatanyabikorwa n’ubushake bw’abaturage, dukemura ibibazo tuhasanze”.

Avuga ko mu Murenge wa Kigarama umuturage ariwe ndorerwamo nziza ya serivisi ahabwa, bityo uko kwezi kukaba gushyirwaho kugira ngo kubemo umwihariko mu kwita ku muturage, haba muri serivisi z’irangamimerere, ubuzima n’ibindi.

Yongeraho ko ubwo buryo ari bwiza kuko butuma inzego zose zikora kandi cyane.

Ati “N’ubukangurambaga bwiza kuko bwahagurukije inzego zose kuva mu masibo, kuzamura kugeza kuri njyanama, kuko byatumye buri rwego rwumva akamaro ko gushyira umuturage ku isonga”.

Ubwo uko kwezi kwasozwaga kandi hahembwe ibikorwa by’abaturage babaye indashyikirwa mu bijyanye n’ubuhinzi.

Umubyeyi ati “Aba baturage twahisemo guhemba ni abafite imyaka bahinze mu gishanga cya Rwampara, aho bahingamo ibigori n’imboga. Twahisemo kubaha bote zizajya zituma nta mpungenge bagira bityo nabo babashe gukora cyane bazamure umusaruro kurushaho, ndetse n’amakoti y’imvura atuma babasha gukora batitaye ku bihe runaka”.

Gitifu wa Kigarama ubwo yatangizaga umukino
Gitifu wa Kigarama ubwo yatangizaga umukino

Avuga ko bimwe mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage ba Kigarama, ndetse bakagaragara no ku isoko biteza imbere, ari ubwo buhinzi.

Mu gusoza icyumweru cyahariwe umuturage kandi hahembwe ikipe y’umupira w’amaguru (Urubyiruko ruri ku rugerero), rwitwa Inkomezabigwi, batsinze ikipe y’umupira w’amaguru y’abasheshakanguhe, ibitego 2-1. Bahawe Umupira uzajya ubafasha kujya bakomeza gukora imyitozo.

Batanze ibihembo kandi hagendewe no ku manota aho umuturage umwe yahawe Telefoni ya smart izajya imufasha mu kazi ke, kuko ari we waje ku mwanya wa mbere.

Ibyo birori Kandi byabereye ahari ikibuga cy’umupira w’amaguru, abaturage basusurukijwe n’umuhanzi w’indirimbo zakunzwe cyane ndetse n’ubu zigikundwa, Makanyaga Aboul.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka