Abahinzi n’aborozi ntibazongera guhura n’ibihombo kubera ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko uko abahinzi n’aborozi bitabira gahunda yo gutanga ubwishingizi, bibongerera amahirwe yo kudahangayikira imihindagurikire y’ikirere ishobora kubateza igihombo.

Gahunda yo gutanga ubwishingizi bw'ibihingwa irinda abahinzi kwikanga ikirere
Gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa irinda abahinzi kwikanga ikirere

Mu mwaka wa 2019, ni bwo Leta yatangije gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo mu gihugu hose. Kugeza ubu, abahinzi bamaze kwitabira iyo gahunda bafite ibihingwa biri ku buso bungana na Hegitari 22.831 buhinzeho ibirayi, ibigori, umuceri, urusenda n’imiteja.

Ni mu gihe amatungo 47.806 agizwe n’inka, inkoko, n’ingurube, ari yo aborozi bamaze gushyira mu bwishingizi.

Amani Claude, inka ze yoroye uko ari esheshatu yazitangiye ubwishingizi, akaba yarabitewe n’uko hari izindi enye zabanje gupfa, bimuviramo igihombo kuko atari yarigeze yitabira gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo.

Yagize ati: “Mu nka nari noroye mbere hari izapfuye zibyara, izindi zikarwara mu buryo butabaga busobanutse, byaba ngombwa ko nzibaga ngo nzigurishe, inka yari ifite agaciro k’ibihumbi 800 ntibandengereze ibihumbi 150. Napfushije inka enye, mbonye ndi guhomba cyane ni bwo niyemeje kujya ntanga ubwishingizi bw’izo nasigaranye”.

Amani asanga ari bwo buryo bwonyine afitiye icyizere cy’uko nihagira indi nka ye igira ikibazo Leta yamushumbusha, bityo ntiyongere kugira igihombo nk’icyo yhuye na cyo.

Aborozi bitabiriye iyi gahunda ntibazongera gusigara amaramasa mu gihe amatungo yaba agize ikibazo
Aborozi bitabiriye iyi gahunda ntibazongera gusigara amaramasa mu gihe amatungo yaba agize ikibazo

Mu bandi bitabiriye iyo gahunda, ni abagize itsinda ryitwa Umugisha bahinga ibirayi ku buso bwa Ha 7 bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, batanze ubwishingizi bw’ibyo bahinze.

Nyiransabimana Philomina, umwe mu bahinzi bagize iryo tsinda yagize ati: “Twarahingaga hakaba ubwo ibiza bitewe n’imvura cyangwa izuba ryinshi byangiza imyaka yacu. Icyo gihe twasigaranaga ibihombo, ntitubone n’uko twishyura inguzanyo twabaga twarafashe mu ma banki, bituma dutekereza uburyo bwo gushinganisha imyaka duhinga. Duteganya ko nibyongera kubaho, bizasanga dufite aho tubariza ku buryo ubu ntacyo turimo kwikanga ku musaruro”.

Muri iyi gahunda y’ubwishingizi umuhinzi cyangwa umworozi yishyura 60% by’ikiguzi cy’ubwishingizi, Leta igatanga nkunganire ya 40%. Ikigamijwe ni ugushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ishyize imbere kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi ngo burusheho kuzamura ababukora.

Umuyobozi ukuriye gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Museruka Joseph, avuga ko amahinzi bitabiriye ubwishingizi bw’ibihingwa batikanga ihinduka ry’ikirere.

Ati “Icya mbere ni uko abahinzi bitabiriye gushyira ibihingwa byabo mu bwishingizi batacyikanga ko ikirere gitanga imvura cyangwa izuba ry’umurengera byangiza ibihingwa. Umusaruro uvamo ni uko bakora ubuhinzi bubahagije kandi bunasagurira amasoko”.

Arongera ati: “Indi nyungu ni uko noneho bya bigo by’imari n’amabanki, bitagitinya gukorana n’abahinzi mu buryo bwo kubaha inguzanyo, kuko biba byizeye ko nta bindi bihombo biterwa n’ibiza bikiba ku bahinzi n’aborozi bitabiriye gahunda y’ubwishingizi”.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko Ibigo by’ubwishingizi bimaze kwishyura abahinzi bahuye n’ibiza Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 397, naho mu bworozi by’umwihariko bw’inka, ibigo by’ubwishingizi bimaze gushumbusha aborozi asaga miliyoni 144 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uretse kuba abahinzi n’aborozi bishyurwa ibihombo biba byatewe n’ibiza byangiza ibihingwa, impanuka cyangwa indwara zibasira amatungo babikizwa no kuba barabitangiye ubwishingizi.

Hakenewe ko n'abateganyiriza urusenda biyongera
Hakenewe ko n’abateganyiriza urusenda biyongera

Iyo gahunda yanatumye bamwe bakora indi mishinga ishamikiye ku buhinzi n’ubworozi babikesha inguzanyo batse mu mabanki n’ibigo by’imari nyuma yo gutanga ingwate z’ibyo bishyuriye ubwishingizi.

Icyakora Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko hagikenewe kongera imbaraga mu bukangurambaga bukorwa n’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa, kugira ngo abitabira gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’amatungo y’inkoko n’ingurube, ndetse n’ibihingwa nk’imiteja n’urusenda biyongere kuko bakiri bacye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka