Abahinzi, abashoferi, n’abamotari ku isonga ry’urutonde rw’abahamwe na ruswa - Raporo y’Umuvunyi

Urwego rw’umuvunyi ruratangaza ko rwafashe ingamba zo gukaza umurego mu gukurikirana no guteza cyamunara imitungo y’abantu bahamwe n’icyaha cya ruswa.

Umuvunyi mukuru n'abamwungirije mu gikorwa cyo gutangaza uru rutonde
Umuvunyi mukuru n’abamwungirije mu gikorwa cyo gutangaza uru rutonde

Kuri uyu wa Gatanu 31 Gicurasi 2019, urwego rw’umuvunyi rwasohoye urutonde rw’abahamwe n’icyaha cya ruswa, runagaragaza amafaranga yavuye mu manza zarangijwe.

Hari mu kiganiro urwo rwego rwagiranye n’abanyamakuru, mu rwego rwo kubatangariza urutonde rw’abahamwe n’icyaha cya ruswa.

Ni urutonde ruyobowe n’abantu bo mu byiciro biciriritse, ku isonga hakaza abahinzi, abashoferi ndetse n’abamotari.

Mu bahamwe na ruswa harimo abahinzi 15, abashoferi 11, abamotari 11, abacuruzi 8, abakora imirimo itazwi 5, abakoresha muri VUP 4 n’abandi.

Ni urutonde rugaragaraho abakora imirimo isa n’ikomeye bakeya, nk’umucungamutungo umwe wa SACCO ndetse n’umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SONARWA.

Imanza zaburanishijwe zigaragara mu byiciro byo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, byagaragayemo imanza 55 zirimo abantu 61, kunyereza umutungo byagaragayemo imanza 25 zarimo abantu 35, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro byagaragayemo imanza 8 zirimo abantu 10 no kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe byagaragayemo urubanza rumwe, rwarimo umuntu umwe.

Abanyamakuru bitabiriye iki gikorwa ari benshi
Abanyamakuru bitabiriye iki gikorwa ari benshi

Agaciro k’imitungo yakoreweho icyaha cya ruswa kuri urwo rutonde kangana n’ amafaranga y’u Rwanda 385,256,956, ndetse n’amadorari ya Amerika 369,110.

Abahamijwe icyaha cya ruswa bose baciwe ihazabu ya 1,074,642,328 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe igifungo bakatiwe kiva ku mwaka umwe kikagera ku myaka 10.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yavuze ko urwego rw’umuvunyi rwihaye intego yo kujya rukurikirana imanza z’abakekwaho ruswa, rugaharanira kuzitsinda zose, kandi zikajya zihita zirangizwa, abahamwe n’ibyo byaha imitungo yabo ikajya ihita itezwa cyamunara, bikanabera abandi isomo.

Ati “Ubundi twajyaga tuburana imanza za ruswa, noneho kugaruza imitungo bigaharirwa ababishinzwe muri Minisiteri y’ubutabera, ariko imanza ni nyinshi cyane. Imanza urwego rw’umuvunyi ruburana, tuba twifuza ko ziba imanza zirangizwa vuba. Iyo urubanza rurangijwe nyuma y’imya itatu ruciwe, hari agaciro biba byarataye mu byerekeye kwigisha abanyarwanda ko icyaha cya ruswa ari kibi”.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi kandi avuga ko kuba uru rutonde rugaragaraho abantu bafatwa nk’abari mu byiciro byo hasi bitavuze ko ntbari mu rwego rwo hejuru bashobora kuba bagaragara mu byaha bya ruswa.

Murekezi ariko avuga ko igihe batahamwe n’ibyaha, urwego ayobora rudashobora gusaba ko urubanza rwasubirishwamo kandi atari rwo rwaburanye urwo rubanza.

Ati “Hari imanza zishinjwa n’ubushinjacyaha bukuru. Mu mategeko atugenga, iyo urwego rwatangiye iperereza ku cyaha iki n’iki, ntabwo urundi rwego rwakijyamo.

Kugirango twinjire muri izo manza dusabe ko urubanza uru n’uru rusubirwamo, tugomba kuba twabisabwe n’ubushinjacyaha bwaburanye urwo rubanza”.

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko muri aba bantu bose bahamwe n’icyaha cya ruswa, 85% ari ab’igitsina gabo, naho 15% basigaye bakaba abagore.

Ruvuga kandi ko kugeza ubu imanza zose ruburana ruzitsinda ku ijanisha rya 80%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka