Abahinduye amazina bafite ibyago byo kutazahabwa serivisi n’ibyangombwa bifuza

Urasabwa kwitabaza urukiko niba (nk’urugero) witwa Kamikazi Nadine mu irangamimerere, ahandi ukitwa Nadine Kamikazi, cyangwa se Nadine ryasimbujwe Nana, cyangwa se kuri ayo mazina hari iryo wongeyeho cyangwa wakuyeho.

Abangavu n'ingimbi nibo bakomerewe cyane n'ingaruka zo guhindura amazina
Abangavu n’ingimbi nibo bakomerewe cyane n’ingaruka zo guhindura amazina

Urukiko ni rwo rwego rufite ububasha bwo gutanga urwandiko ruriho amazina umuntu ashobora kugaragaza mu nzego zinyuranye, agahabwa serivisi yifuza.

Inzego za Leta ziratangariza abantu ko abagize icyo bahindura ku mazina yabo, ngo bafite ibyago by’uko badashobora gukora ikizamini cya Leta, kuba badashobora guhabwa diporome n’ibindi byemezo bitandukanye bitangwa na Leta.

Umuhuzabikobwa w’Inzu zitanga ubufasha mu by’amategeko(MAJ) mu karere ka Kicukiro, Kanimba Nadia aravuga ko kugeza ubu, inkiko ngo zuzuyemo ibirego by’abasabye guhindura amazina biganjemo urubyiruko.

Agira ati “Jyewe nitwa Kanimba Nadia, ariko niba hari ahandi nahinduranije nkitwa Nadia Kanimba ubwo mba namaze kwica urutonde rw’amazina, kandi itegeko rivuga ko inyandiko yose yakorwa urutonde rw’amazina rutubahirijwe iba ari impfabusa”.

“Abana b’ingimbi n’abangavu bo rwose barimo guhindura amazina bakanayandikisha ku mashuri, hamwe bagakuraho izina cyangwa bakongeraho irindi ku yo biswe n’ababyeyi”.

“Ibibazo bafite rero ni uko hari diporome(impamyabumenyi) zabo zitarimo gusohoka, cyangwa bakaba badashobora gukora ibizamini bya Leta kuko amazina bavuga atari yo yanditswe mu irangamimerere”.

“Mu nkiko dufite ibirego ntakubwira umubare ariko ni byinshi cyane, ni nabyo byiganjemo, aho badusabye guhindura amazina. Umuntu araba yitwa Victoire ariko ukumva ngo ni Vicky, hari aho uwitwa Pascaline yiyise Passy, hari n’abongeyeho amazina ya ba se,…”.

Umwalimu wigisha mu ishuri ryisumbuye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye, yatangarije Kigali today ko hari umwana wongeye irindi zina mu yo ababyeyi bamwise, kuri ubu akaba ahangayikishijwe n’uko batamuhaye diporome ye.

Ati “Ibi biruhuko byose bishize uwo mwana ari i Kigali (ndetse n’ubu ngira ngo ntaraza), yagiye guhinduza indangamuntu kugira ngo bihure n’amazina ari kuri diporome”.

Bamwe mu baganiriye na Kigali today baravuga ko uretse kudahabwa impamyabumenyi bitewe n’uko bahinduye amazina, hari n’abo bitorohera kubona inzandiko z’inzira(passport na laissez-passer).

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Uburezi(REB), Dr Ndayambaje Irenée arahakana ko nta munyeshuri wahinduye amazina ubuzwa gukora ikizamini cya Leta cyangwa wimwa impamyabumenyi, ariko ko guhera muri 2018 uwabikoze cyangwa uzabikora wese ngo ashobora guhura n’ibyo bibazo.

Dr Ndayambaje avuga ko amazina yanditse ku ndangamanota y’umuntu ushoje amashuri abanza ari yo azagenderwaho n’inzego zose, kandi ko kubihindura bitemewe.

Ati ”guhera mu mwaka ushize wa 2018 nta munyeshuri wemerewe guhindura amazina uko yiboneye, ahandi azajya kwiga azajya agaragaza amazina ari kuri ya ndangamanota y’amashuri abanza, kandi usibye n’ibyo uburyo twandikamo abakandida bwavuye mu mpapuro bujya mu ikoranabuhanga”.

Uyu muyobozi avuga ko inzego zirimo Ubugenzacyaha, ikigo gishinzwe Indangamuntu hamwe na za Minisiteri zirimo iy’Uburezi n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, ngo byashyizeho uburyo amazina y’umuntu aguma mu buryo bumwe ahantu hose asabwe kuyagaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Mfite ikibazo cyamazina ari
Kw’irangamuntu hakaba hariho
Muhoza etiënné gsa primaire
Na secondary(S3) nakorey kur
Muhoza steven none hakorwa
Iki kugira ngo amazina
Nyahindure ese byakunda
Mumfashe mumbwire icyakorwa
Nmbr 07907251920 murakoz

Muhoza steven yanditse ku itariki ya: 24-08-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza nitwa Tuyishimire Emmanuel ariko kundangamuntu hasohotseho izina rimwe TUYISHIME none nagirango mumfashe nanyura muzihe nzira kugirango amazina abure nayari diplme kuko ntabwo babona akazi cg ngo nivuze kubera amazina yabaye ikibazo murakoze!!!!!

Tuyishimire Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-10-2023  →  Musubize

Muraho nitwa nyinawumuntu maisha nasabye guhindura amazina bmndabyemererwa mpabwa nicyemezo na minaloc ark bikaba byarasabwaga ko mbanza kwishyura 14000 mwigazeti ya leta mbere yo kubijyana kuri nida narishyuye ark iyo njyiye kurubuga simbibona mwigazeti ese nzabijyrnze nte ?kf ko nishyuye mukwagatandatu kumwaka washize online

Nyinawumuntu maisha yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Uzoherereze iyo nyemeza bwishyu cg message Yuko wishyuye kuri email ya minijust bazahita babitangaza

Benigne yanditse ku itariki ya: 8-08-2022  →  Musubize

Uzoherereze iyo nyemeza bwishyu cg message Yuko wishyuye kuri email ya minijust bazahita babitangaza

Benigne yanditse ku itariki ya: 8-08-2022  →  Musubize

Muraho nitwa Mugeni Marie Angelique,mfite ikibazo indangamuntu yanjye iriho amazina MUGENI MARIE ANGELIQUE ahuye nayo nakoreyeho muri primaire ndetse ubu ninayo handitse mumurenge nkuko nakoze marriage civile ndubatse kd byukuri narize yaba diplome yanjye A2 NA A0 amazina ariho ni MUGENI ANGELIQUE mumbwire bakora iki ko natiragiye nabuze aho bankemurira ikibazo mumfashe kbs,number 0786434690

mugeni angelique yanditse ku itariki ya: 15-08-2020  →  Musubize

Ww c hubwo wifuza iki kobijyenda gute

Benigne yanditse ku itariki ya: 8-08-2022  →  Musubize

mfite umwana wumwaka1 konshaka kumuhinduza amazina byakunda?

kabatesi chantal yanditse ku itariki ya: 29-10-2019  →  Musubize

Mukosore ntabwo bikorwa n urukiko. Mbere na mbere bikorwa na Minaloc. Mukosore inkuru.

Mukosore yanditse ku itariki ya: 30-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka