Abaherutse kuvanwa mu mashyamba ya Congo babayeho bate mu Rwanda?

U Rwanda rumaze iminsi rwakira Abanyarwanda bataha bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari barahungiye mu mwaka wa 1994, ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abenshi muri abo bataha, bafatirwa mu bitero bigabwa n’ingabo za Congo(FARDC),bigamije kurwanya imitwe yitwara gisirikare muri icyo gihugu.

Kigali Today yifuje kumenya uko ubuzima bw’abo Banyarwanda buba bumeze iyo bageze mu bigo bibakira nubwo batabimaramo igihe kirekire cyane.

Muri gahunda yateguwe na Komisiyo y’igihugu yo guserera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Kigali Today na yo yajyanye n’ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga mu rugendo rugamije kumenya imibereho y’abo Banyarwanda batahuka bava mu mashyamba ya Congo.

Ni urugendo rwatangiye ku itariki ya 29 rugeza kuri 31 Mutarama 2020, basura inkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, ikaba igenewe kwakira abaturage b’abasivili batahutse.

Basuye kandi n’ikigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze cyagenewe kwakira abari abasirikare batahutse. Muri urwo rugendo rero Kigali Today yarebye ubuzima abo Banyarwanda mu ngeri zitandukanye babayemo, inagirana ikiganiro na bamwe muri bo.

Muri ibyo bigo byombi muri rusange habarurwa abagera kuri 341 bafashwe n’ingabo za Congo bashyikirizwa u Rwanda, nyuma boherezwa i Mutobo. Muri abo 341, harimo abagabo n’abagore 273 bahoze mu mitwe itandukanye yitwara gisirikare.

Aba bagore na bo bahoze ari abarwanyi barimo guhugurirwa i Mutobo
Aba bagore na bo bahoze ari abarwanyi barimo guhugurirwa i Mutobo

Hari kandi abana 66 bari barashowe mu bikorwa bya gisirikare (child soldiers), abasivili 131 ndetse n’abana bagera kuri 26.

Muri abo bahoze ari abasirikare, harimo umwe ufite ipeti rya “Brigadier General”, 4 bafite ipeti rya “Colonel”, 3 bafite ipeti rya “Lt Colonel”, 2 bafite ipeti rya “Major”, 4 bafite ipeti rya “Captain”, 1 ufite ipeti rya “Lieutenant” n’abandi 9 bafite ipeti rya “Sous Lieutenant”.

Inkambi ya Nyarushishi icumbikiye abagera kuri 1991, barimo imiryango y’abo bahoze ari abasikare bari i Mutobo. Muri abo 1991 harimo abagabo 122, abagore 784 ndetse n’abana bagera ku 1085 .

Musonera Frank, umuyobozi w’inkambi ya Nyarushishi yasobanuriye abanyamakuru uko abo batahuka bakirwa iyo bageze mu Rwanda n’ibyo bahabwa bitandukanye.

Yagize ati, “ Iyo bakiriwe n’u Rwanda,boherezwa mu Nkambi ya Nyarushishi, bagapimwa indwara zitandukanye, nyuma bagahabwa ibyo kurya by’ibanze, bagahabwa aho baba, imiti ndetse n’imyambaro”.

“Hari kandi n’ibindi bahabwa nk’ibikoresho by’isuku, kuganirizwa n’abajyanama (counselors) babafasha mu kumenya kwikemurira ibibazo bitandukanye, ibyo byose bikorwa mbere y’uko boherezwa mu bice bitandukanye bakomokamo”.

Nk’uko Musonera akomeza abisobanura, abo bakirwa n’inkambi ya Nyarushishi, bayimaramo amezi atatu, bigishwa ibijyanye no gukunda igihugu, ndetse na gahunda za Leta zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage kugira ngo bizaborohere mu gihe bageze aho bakomoka.

Yongeyeho ati “Hari kandi no kumenya amakuru yabo uko bitwaye mu gihe cya Jenoside mbere yo kubohereza aho bakomoka. Iyo umuntu akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside, ashyikirizwa inzego z’ubutabera, bugakora akazi kabwo uko biteganywa”.

Abeshi muri bo bahunze mu 1994, kandi muri icyo gihe cyose hari ibintu byinshi byahindutse , harimo n’amazina y’uturere bakomokamo, ubwo rero baba bagomba gusubira mu midugudu bakomokamo kugira ngo binjire neza mu muryango nyarwanda basanze”.

Musonera yavuze ko bigishwa ibijyanye n’icyerekezo cya Leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Abakiriwe mu nkambi bose bigishwa gukunda igihugu, banabwirwa gahunda nziza zacyo harimo ubumwe n’ubwiyunge, gahunda ya ndi “Ndi Umunyarwanda”, bakanasobanurirwa izindi gahunda z’iterambere zashyizweho kugira ngo twubake igihugu dushaka”.

Ati “Ibyo bibafasha kumenyera vuba, cyane cyane ko baba basobanuriwe ubuzima bw’igihugu mu bice bitandukanye ” .

Abana n'abagore mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi
Abana n’abagore mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi

Kigali Today yaganiriye n’uwitwa Nzahoramvuga Madeleine ufite imyaka 50, watangiye avuga ko akomoka muri Komine Kigombe. Yagize ati, “ Nkomoka ahitwa muri Komine Kigombe”. Bamwibukije ko icyahoze ari Komine Kigombe ubu ari mu Karere ka Musanze.

Nzahoramvuga yabyimbye ibirenge, we akavuga ko byatewe n’urugendo rurerure yakoze aza mu Rwanda.

Kigali Today igera mu Nkambi ya Nyarushishi, yasanze abana bagera nko kuri 50 bari mu ishuri biga kuko byari mu masaha yo kwiga.

Abo bana batari barigeze bakandagira mu ishuri na rimwe ry’Icyongereza, ubu babara mu Cyongereza bakageza kuri 50.

Umwarimu wabo Mukamurenzi Esther, yagize ati “Iyo bakiza usanga bafite imyitwarire idasanzwe, ariko nyuma y’igihe gito bigashira, nk’abana bose nyine biga vuba”.

Abana mu nkambi ya Nyarushishi bahabwa amasomo atandukanye arimo n'isomo ry'Icyongereza
Abana mu nkambi ya Nyarushishi bahabwa amasomo atandukanye arimo n’isomo ry’Icyongereza

Musonera yongeyeho ko abo bana bigishirizwa mu Nkambi ya Nyarushishi, bakurikiranwa nyuma bakoherezwa mu bigo by’amashuri muri gahunda y’uburezi busanzwe bitewe n’urwego rwa buri mwana mu gukurikira mu ishuri.

Abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, bitabwaho byihariye bahabwa amafunguro yujuje intungamubiri zikenewe.Iyo saa tanu zigeze ababyeyi n’abana bajya gufata igikoma n’amata bakagaburira abana, nyuma bagakomerezaho bafata n’andi mafunguro asanzwe.

Musonera avuga ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo abo Banyarwanda bagire ubuzima bwiza, butandukanye n’ubwo babagamo mu mashyamba.

Yagize ati, “Dufite ivuriro rito hano mu nkambi. Iyo umurwayi afite ikibazo gikomeye cyane, yoherezwa ku bitaro bya Gihundwe, hari na gahunda yihariye yo kwita ku bana bari munsi y’imyaka 6, kugira ngo bahabwe ibyo abandi bana bari muri icyo kigero bahabwa”.

Mu kigo cya Mutobo, Kigali Today yaganiriye na Brig Gen David Mberabahizi, avuga ukuntu nyuma yo kugera mu Rwanda yasanze barabayeho mu isi ebyiri zitandukanye.

Brig Gen David Mberabahizi ni we mukuru mu mapeti ya gisirikare mu bo bari kumwe aho i Mutobo. Mu myaka 34 ishize, Mberabahizi yarangije kwiga mu ishuri rikuru rya gisirikare (Ecole Superieur Militaire “ESM”), ahabwa ipeti rya Lieutenant, nyuma akora n’andi mahugurwa ya gisirikare mu Bubiligi mbere y’uko ahungira muri Congo mu 1994.

Ubundi mu gisirikare “Brigadier General” ni ipeti rikomeye rijyana n’icyubahiro n’ibindi bintu byinshi urifite agenerwa, ariko Brigadier General Mberabahizi abivuga ukundi.

Brig Gen. David Mberabahizi (uri imbere hagati) ni umwe mu baherutse gutaha mu Rwanda bavuye mu mashyamba ya Congo
Brig Gen. David Mberabahizi (uri imbere hagati) ni umwe mu baherutse gutaha mu Rwanda bavuye mu mashyamba ya Congo

Brig.General Mberahahizi yabaye umujyanama mu bya gisirikare muri “CNRD-Ubwiyunge” iyobowe na Twagiramungu Faustin ubarizwa mu Bubiligi na Paul Rusesabagina.

Iyo CNRD-Ubwiyunge yavutse nyuma yo gucikamo ibice kwa FDLR ikaba igizwe ahanini n’abantu bahunze u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Brig.General Mberabahizi yagize ati, “Mu mapeti n’imidari bya gisirikare nabonye byose, nababajwe n’ikintu kimwe gusa, kumva buri gitondo mbyukana isuka ku rutugu njya guhingira ibyo kurya. Ikintu nari ntunze mu mashyamba ya Congo ni ingurube nkeya gusa.”

Yagize ati, “Ubu ngiye kuzuza imyaka 57. Mfite abana n’umugore, ariko nta kintu mfite kimfasha kubitaho. Nk’umugabo, ibyo birambabaza cyane . Icyampa icyo nkora kimfasha kwita ku muryango wanjye.”

Nubwo Brig.Gen Mberabahizi ahangayikishijwe n’ubwo buzima bumuteye ubwoba, Nyamurangwa Fred, Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare amufitiye amakuru meza we n’abandi bagenzi be bahoze mu mashyamba.

Nyamurangwa Fred
Nyamurangwa Fred

Nyamurangwa avuga ko nyuma y’amezi atatu bamara mu kigo cya Mutobo, Brig.Gen Mberabahizi na bagenzi be bazahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 280 (280.000 FRW) azabafasha mu minsi ya mbere bagisubira mu buzima busanzwe.

Yagize ati, “ubwa mbere tubaha ibihumbi mirongo itandatu (60.000 FRW) iyo bavuye mu kigo . Ubwa kabiri tubaha 120.000 FRW tukayabashyirira kuri konti zabo, nyuma tukabashyiriraho andi 100.000 FRW. Duhitamo kuyabaha mu byiciro bitandukanye kugira ngo tubafashe kubona umwanya uhagije wo gutegura imishinga y’iterambere bayakoresha.

Kuva mu 1994, impunzi z’Abanyarwanda zirenga Miliyoni eshatu n’igice (3.5 Million) zimaze gutahuka mu Rwanda.

Abakenera ubuvuzi na bo barabuhabwa. Aba bari ahagenewe ubuvuzi mu nkambi ya Nyarushishi
Abakenera ubuvuzi na bo barabuhabwa. Aba bari ahagenewe ubuvuzi mu nkambi ya Nyarushishi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Erega n’abandi basigaye nibatahe dufatanye kubaka u Rwatubyaye bareke kwirirwa bashukwa abafite inyungu zabo zidafatika.Biragaragara KO aba bantu bari muri izi nkambi baguwe neza cyane.n’abandi babanguke .

Kiki yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Rwose leta y’U rwanda ni umubyeyi, nge neezezwa cyane n’uburyo yakira abo bantu bahoze mumashyamba ya Congo. Rwose nibaze duterane ingabo mu bitugu maze twiyubakire urwatubyaye. Gusa ayomafaranga ahayahawe hage hanakorwa igenzura barebe niba byibuze abayahawe niba barayabyaje inyungu nkuko bikwiye.

Yves yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka