Abahawe Impamyabushobozi muri ArtRwanda basabwe gukomeza indangagaciro z’Abanyarwanda

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco irasaba abahawe impamyabushobozi muri ArtRwanda Ubuhanzi, gukomeza indangagaciro ziranga Abanyarwanda, bibanda cyane ku bihangano byerekano umuco wabo, kugira ngo bigaragazwe mu ruhando mpuzamahanga.

Bahamya ko ubumenyi bakuye muri ArtRwanda buzabafasha kurushaho kwiteza imbere
Bahamya ko ubumenyi bakuye muri ArtRwanda buzabafasha kurushaho kwiteza imbere

Babisabiwe mu muhango wabereye i Kigali ku wa 01 Mata 2022, wo gutanga impamyabushobozi ku nshuro ya mbere ku rubyiruko 68, rwahize abandi mu mpano zitandukanye ku rwego rw’igihugu.

ArtRwanda Ubuhanzi yatangiye mu Gushyingo 2018, yitabirwa n’urubyiruko 2400, hatoranywamo 587 bagaragaje ubushobozi n’ububasha mu mpano zitandukanye bagaragaje, nabo bongera gutoranywamo 68 bashyizwe mu byiciro 6 bitandukanye birimo, Umuziki n’Imbyino (Music & Dance), Imideri (Fashion), Ubuhanzi n’Ikinamico (Art & Drama), Gufotora na Sinema (Photography & Cinematography), hamwe n’Ubuvanganzo (Literature).

Nyuma yo gutoranywa, 68 baje kujyanwa mu mwiherero, aho basabwe gukoresha igihe, ibyiciro bitatu byahize ibindi bihabwa Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe muri ibyo byiciro uwagiye atsinda kurusha abandi yahawe Miliyoni 1 y’Amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi witabiriye uwo muhango, yabashimiye uburyo bitwaye kuko no mu bihe byari bikomeye bya Covid-19, bakomeje ibikorwa byabo byo guhanga, anababwira ko uwahawe byinshi asabwa byinshi, ari na ho yahereye abasaba kuzarushaho guhanga ibihangano bigaragaza umuco mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize Ati “Ikindi tubasaba ni ugukomeza za ndangagaciro ziranga Abanyarwanda, niba ugiye guhanga uzahange iby’iwacu, ubigaragaze mu ruhando mpuzamahanga, na mugenzi wanjye hano yahoze avuga ati rwose tuzabafungurira amarembo muze mucururize n’iwacu, ibyo byose birashoboka. Ahari politiki nziza birashoboka, igihugu umunsi ku wundi baba batekereza uko twakemura ibibazo biri muri muri uru rwego rw’indangamuco, ariko mu bufatanye no mu bushake byose birashoboka”.

Imwe mu mpano zagenewe ArtRwanda, yakozwe n'urubyiruko rwahawe impamyabushobozi
Imwe mu mpano zagenewe ArtRwanda, yakozwe n’urubyiruko rwahawe impamyabushobozi

Abahawe impamyabushobozi bavuga ko kujya muri ArtRwanda, byabafashije kumenya uko bazamura impano zabo kuko mbere babikoraga mu buryo butari ubwa kinyamwuga, bityo bagasanga ibyo bungukiyemo hari byinshi bigiye kurushaho kubafasha mu kwiteza imbere.

Nadine Kanyana ni umuhanzi w’imideri umwe mu bari muri ArtRwanda, avuga ko mbere y’uko ajyamo yabikoraga nko kwishimisha, kubera ko nta bumenyi buhagije yari afite ku bijyanye no kubyaza umusaruro impano ye.

Ati “Twagize igihe kinini cyo guhura n’abantu baduhugura bidatandukanye kandi twatangiye gukoresha ubwo bumenyi twahawe. Ubu biratubyarira umusaruro, ni umwanya mwiza wo gukoresha ubumenyi nahawe, nkanereka ArtRwanda ko ubumenyi baduhaye ari ingirakamaro, kandi ko tuzabukoresha neza bikaduteza imbere kurenza aho tugeze ubu”.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, nka bamwe mu baterankunga bakomeye ba ArtRwanda, Geraldine Umutesi, yabwiye abahanzi ko babazirikana nk’imfura za ArtRwanda, kandi ko nabo bibaha umukoro wo kwibaza ibyo basize, basigiye abandi bazanyura mu rugendo nk’urwo bamazemo iminsi rwiswe ‘urugendo rwo kwagura impano’.

Ati “Uko mukomeza kwagura impano n’ibikorwa byanyu, muzakomere ku mahame n’indangagaciro mwatojwe, bibabere impamba ihora ibafasha guharanira kugera ku byiza birushijeho iby’ejo hashize, mukabiharanira nkamwe ubwanyu, imiryango yanyu n’igihugu muri rusange”.

Yakomeje agira ati “Turifuza ko uyu munsi utaba uw’ibirori gusa, ahubwo umwanya tumarana wiyongera ku gihe mu maze muri uru rugendo rwo kwagura impano, ibabere ihame ko ibyiza biri imbere, ariko imbere haraharanirwa. Munyemerere rero mukomereze aho, mutere ibindi biti, mwere izindi mbuto nk’uko mwagabiwe ineza namwe mugabe ineza”.

Minisitiri Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko gukomeza indangagaciro ziranga Abanyarwanda
Minisitiri Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko gukomeza indangagaciro ziranga Abanyarwanda

Mu bahawe impamyabushobozi harimo urubyiruko rutandukanye rw’abasore n’inkumi bamaze iminsi bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro na Sinema, aho ibihangano byabo bikundwa n’abatari bacye.

Habimana Venuste wakoze ibihangano biri mu ihuriro ry'imihanda kuri Sonatube, ngo abikesha ArtRwanda
Habimana Venuste wakoze ibihangano biri mu ihuriro ry’imihanda kuri Sonatube, ngo abikesha ArtRwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka