Abahawe ibyangombwa ni bo bihishe inyuma y’ubucukuzi butemewe - Mayor Kayitare

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko ari bo bihishe inyuma y’ubucukuzi butemewe, ariko bagiye gukurikiranwa.

Abacukuzi bo muri Muhanga bagaragaweho no kwiyongerera ubuso n'ubwoko bw'amabuye bemerewe gucukura
Abacukuzi bo muri Muhanga bagaragaweho no kwiyongerera ubuso n’ubwoko bw’amabuye bemerewe gucukura

Bitangajwe mu gihe hari hashize icyumweru kimwe mu Karere ka Muhanga, abantu basaga 50 bafatiwe mu mirenge itandukanye bafashwe n’inzego z’umutekano bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bwitwa (ubunyogosi).

Ubwo bafatwaga hibajijwe aho amabuye y’agaciro bacukura yaba ajya, mu gihe amabwiriza y’ubucukuzi bwemewe ateganya ko amabuye avuye mu kirombe agomba kugezwa ku isoko imbere mu gihugu ariho ikirango kigaragaza aho acukurwa kugira ngo hirindwe icuruzwa ry’amabuye y’agaciro ya magendu.

Ibyo ariko ntibyabujije abakora ubucukuzi gukomeza kwigabiza ibirombe bidafite ba nyirabyo bakabicukuramo amabuye y’agaciro, ariko bitwaje ko bafite ibyangombwa byo gucukura ahandi, bisobanuye ko abaturage bacukuraga mu buryo butemewe bakoreraga abakomeye muri ubwo bucukuzi.

Ingero zitangwa mu Karere ka Muhanga, ni kompanyi yitwa Sindambiwe Simon, ifite uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rongi, ariko abanyogosi bafashwe bacukura muri Rugendabari bakaba bavuga ko bahawe akazi n’iyo kompanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, agira ati “Abanyogosi ubundi ntibajyaga batanga amakuru iyo tubafashe, ariko noneho abafashwe bavuga ko bayagurisha na Sindambiwe Simon ubakoresha mu buryo butemewe n’amategeko aho muri Rugendabari, natwe twatanze raporo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi, ngo afatwe akurikiranwe”.

Ati “Dusanzwe dufite amakuru ko iyo kompanyi igura amabuye mu buryo butemewe, ariko twatanze ikibazo mu Kigo gishinzwe Ubucukuzi mu Rwanda tukigaragariza ko Sindambiwe igurisha amabuye atemewe kandi agahabwa ibyangombwa, batugaragariza ko batari bazi ko ayo mabuye agurisha aba yacukuwe mu buryo butemewe.

Ni nde wihishe inyuma y’ubwo bucukuz? Amabuye yacukuwe atyo acuruzwa ate?

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko icyihishe inyuma y’ubwo bucukuzi butemewe, ari abacukuzi bahawe ibyangombwa byo gucukura amabuye runaka ahantu runaka, bitwaza ko hari ibirombe byafunzwe ahandi hantu bagakorana n’ababicukuragamo amabuye bakajya bayiba bayazana muri izo kompanyi.

Avuga kandi ko ahacukuwe mu buryo butemewe iyo bahagaritse abahakoreraga, Ikigo gishinzwe Ubucukuzi kitihutira gushyiramo ababifitiye ubushobozi n’iyo baba bavuye kure, bigatuma abaturage babuze akazi bazi aho amabuye aherereye bajya kuyacukura.

Agira ati “Bimaze kugaragara ko abacukura mu buryo butemewe baba bakorera abafite ibyangombwa byo gucukura. Urugero ni nko muri Nyarusange, ahagaragaye amabuye ya Beriri ubu abari bemerewe gucukura mu yindi mirenge bakaba baraje no gucukura muri Nyarusange.

Abakekwaho ubucukuzi butemewe noneho batangiye kugaragaza aho bagurishiriza amabuye
Abakekwaho ubucukuzi butemewe noneho batangiye kugaragaza aho bagurishiriza amabuye

Urumva ko harimo ibyiciro bibiri birimo kwiyongerera ubuso, no kwiyongerera ubwoko bw’amabuye bemerewe gucukura atari ku byangombwa bahawe, bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze”.

Ni gute amabuye yacukuwe mu buryo butemewe ahabwa ikimenyetso cy’uko yemewe?

Hafatiwe ku rugero rwa Kompanyi Sindambiwe Simon yimuriye ubucukuzi butemewe mu Murenge wa Rugendabari kandi ngo isanwe icukura muri Rongi, Umuyobozi w’Akarere avuga ko yamutumiye n’iwe mu biro akamuganiriza ariko akagaragaza ko ahabwa ibirango n’ikigo kibishinzwe.

Agira ati “Njyewe namuhagamgaye kenshi mu biro musobanurira ko ibyo ari gukora atari byo, maze ansubiza ko ahabwa ibirango n’urwego rubishinzwe nta mpamvu yo kumushinja ko agurisha amabuye atemewe”.

Ibyo byatumye Umuyobozi w’Akarere agaragariza icyo kigo ibyo bibazo, maze kimusubiza ko cyahaga Sindambiwe ibyangombwa byemeza aho amabuye avuye, batazi ko yayacukuye mu buryo butemewe ariko bigiye guhagarara.

Ibyo ngo bivuze kuba hari amakuru n’amabwiriza atubahirizwa, hakaba hakenewe ubufasha ku mpande zose zifite mu nshingano ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, by’umwihariko abaturage, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, iz’umutekano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka