Abahawe amashyiga avuguruye bunganiwe barishimira impinduka mu buzima bwabo

Mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu guteka no kurengera ibidukikije, hatangijwe umushinga ukwirakwiza mu baturage amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ndetse n’andi akoresha ibicanwa bitari inkwi n’amakara.

Abaturage bafashwa kubona amashyiga avuguruye ku giciro gito bunganiwe
Abaturage bafashwa kubona amashyiga avuguruye ku giciro gito bunganiwe

Uyu mushinga ukorera mu gihugu hose ushyirwa mu bikorwa na sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu ishami ryayo rishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), watewe inkunga na Banki y’Isi ibinyujije muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD). Uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abikorera bakora ndetse bakanacuruza amashyiga avuruye ndetse n’ibicanwa byayo mu gihe cy’imyaka itanu.

Mu Karere ka Gicumbi, uyu mushinga watangiye gufasha abaturage kubona aya mashyiga ku giciro gito, bunganirwa ku giciro cyayo mu buryo bujyanye n’ubushobozi bwabo.

UZAMUKUNDA Annonciata utuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Cyuru, Umurenge wa Rukomo, ari mu bahawe aya mashyiga ku ikubitiro. Yishimira ko ikiguzi yatangaga ku nkwi mbere cyagabanutse cyane.

Yagize ati: “Ubu iri shyiga ndimaranye ibyumweru nka bitatu ariko umuba w’inkwi naguraga magana arindwi (700 Frws) mbere ntarabona iri shyiga nawucanaga umunsi umwe, nyuma yo kubona iri shyiga utwo dukwi nducana iminsi ine”.

Uzamukunda akomeza avuga ko ubu abana bagira ku ishuri igihe bagaruka bakabona icyo barya ntakibazo.

Ati “Kandi no mu nzu ntekeramo iri shyiga ntirigira imyotsi myinshi. Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema kuzirikana abaturage be.

Karamuka Ladislas na we atuye mu Mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Cyuru, mu Murenge wa Rukomo. Avuga ko uretse no gutekesha inkwi nke, aya mashyiga amworohereza no guteka mu gihe cy’imvura.

Ati: “Iri shyiga ni ryiza cyane rigabanya inkwi, ushyiramo imyase ibiri gusa na yo yashiramo ibumba rigakomeza gushyuha ukaba wakomeza guteka. Imvura yaguye no mu nzu wahatekera ntacyo ishyiga ryakwangiza. Ahubwo abadafite aya mashyiga barahomba byinshi”.

Amashyiga avuguruye agabanya imyotsi akanarengera ibidukikije
Amashyiga avuguruye agabanya imyotsi akanarengera ibidukikije

Gahunda yatangiriye mu turere tunyuranye harimo Gakenke, Rulindo, Gicumbi, Rwamagana na Kamonyi, mu gihe kitarambiranye n’utundi turere dushonje duhishiwe. Ni Gahunda izagera ku ngo ibihumbi magana atanu (500,000) mu myaka ine iri imbere.

Bwana Issa Karera, Umukozi muri EDCL mu ishami ry’ibicanwa, avuga ko uyu mushinga watekerejwe bitewe n’ingaruka ikoreshwa ry’amakara n’inkwi nyinshi rikomeje kugira ku mashyamba n’ikirere.

Ati: “Intego ni ukugabanya buhoro buhoro ikoreshwa ry’amakara mu mijyi, no kugabanya kurambiriza ku nkwi gusa mu bice by’icyaro”.

Avuga ko uyu mushinga uzorohereza ingo zisaga ibihumbi Magana atanu (500,000), kwigurira amashyiga arondereza ibicanwa, hagatangwa na nkunganire ijyanye n’ubushobozi bwa buri muturage. Umuturage uri mu cyiciro cya mbere yunganirwa 90% by’igiciro, uw’icyiciro cya kabiri akunganirwa 70% naho uri mu cyiciro cya gatatu akunganirwa 45%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka