Abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bifatanyije n’Abanyabugesera kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore
Ubwo ku Isi hose hizihizwaga ku nshuro ya 47 Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bifatanyije n’abatuye mu Karere ka Bugesera kwizihiza uwo munsi.

Ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa buri tariki 08 Werurwe, mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya 27. Ibirori byo kwizihiza uwo munsi mu Karere ka Bugesera byabereye mu Murenge wa Rilima, byitabirwa n’abakobwa 20 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022. Abo bakobwa bagaragaje ko umunyarwandakazi afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu ari na yo mpamvu yahawe umwanya kugira ngo agaragaze ibyo ashoboye.
Umwe muri abo bahatanira ikamba witwa Marlène Uwimana yabwiye Kigali Today ko bishimiye kubona ibikorwa bitandukanye byagezweho n’abagore batuye mu Karere ka Bugesera, hamwe n’imishinga bafite ijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka irimo iyo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Umunyarwandakazi afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu. Ntekereza ko ari na yo mpamvu bamuha umwanya kuko babonye ko ashoboye, babonye ko hari ibintu afite yasangiza abandi, n’Igihugu muri rusange, kugira ngo twese dutere imbere”.
Akomeza agira ati “Mu busanzwe umugore ni umuntu utanga, ntabwo atanga ubuzima gusa, ashobora no gutanga n’ibindi byose, iyo abonye urubuga akoreramo. Dushobora kurerera Igihugu, tukagira uruhare mu gufata ibyemezo biteza imbere Igihugu. Ndashishikariza abakobwa bato kugira umurava kuko niba nanjye nabikora, na bo babikora, turebere ku bandi bari imbere yacu babigezeho badufashe, dukore nka bo”.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Ntara y’Iburasirazuba Jeannette Mukamucyo, avuga ko n’ubwo umugore by’umwihariko uwo mu Ntara y’Iburasirazuba ahagaze neza mu bijyanye n’iterambere, gusa ngo aracyafite ibimubangamiye.

Ati “Ntiharaba ubwuzuzanye bwuzuye hagati y’umugore n’umugabo, abagore baracyahohoterwa, n’abana b’abakobwa baracyasambanywa, bagaterwa inda zitateganyijwe, kuko iyo umwana yatewe inda burya no kugera ku iterambere ryiza biragorana. Ni yo mpamvu tuvuga ngo umugore aracyafite ibimubangamiye mu iterambere”.
Depite Mukarugwiza Annonciata wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, avuga ko uruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko by’umwihariko ihuriro ry’abanyarwandakazi baba mu Nteko Ishinga Amategeko ryitwa (FFRP), ryizeza abagore ko rizakomeza gufatanya na bo no kubaba hafi mu ngamba n’ibibazo byagaragara.

Ati “Twifuza ko uburinganire bukomeza kugerwaho ku kigero gishimishije, n’ubwo hari intambwe imaze guterwa, bitewe n’ubuyobozi bwiza bwacu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Natwe nk’Inteko Ishinga Amategeko ntabwo tuzajya kure y’amategeko dutora aharanira ko ihame ry’uburinganire rikomeza kubahirizwa uko bikwiye kandi byose tuzi ko bishingira ku Itegeko Nshinga ryatowe n’Abanyarwanda”.
Umunsi mpuzamahanga w’Abagore watangiye kwizihizwa tariki 08 Werurwe 1972 nyuma yo kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.








Ohereza igitekerezo
|